• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Rwanda-Uganda: Ukuri guca mu ziko ntigushye

Rwanda-Uganda: Ukuri guca mu ziko ntigushye

Editorial 08 Mar 2019 ITOHOZA

Nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Sezibera Richard agaragaza ibibazo bitatu by’ingenzi bibangamiye umubano w’u Rwanda na Uganda; mugenzi we wa Uganda nawe yasohoye itangazo ahanini ahakana ibyavuzwe ariko igikomeje kugaragara nuko muri iryo tangazo nta bisobanuro ku bibazo byavuzwe n’u Rwanda byatanzwe uretse guhakana bya nyirarureshwa bivanzemo n’ibinyoma.

Iri tangazo ryuzuyemo ibinyoma bisanzwe kuri bamwe mu bayobozi ba leta ya Uganda bahora baharanira kwanduza isura y’u Rwanda ngo bibagize ibibazo byugarije igihugu cyabo.

Kutesa yatangiye yandika ko atari ukuri ko Uganda iha indiri abarwanya u Rwanda anashimangira ko bidashoboka ko bafasha abarurwanya.

Sam Kutesa, Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda

Nkuko na raporo y’impuguke za Loni ubwayo yabigaragaje, Kayumba Nyamwasa na RNC ye hamwe n’icyiyise ‘P5’ bafite abarwanyi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Abayobozi ba RNC birazwi ko Uganda bayigize indiri aho ba Kayumba na Rugema birirwa bafasha inzego z’umutekano gufata abanyarwanda bakabafunga ndetse bakanabakorera iyicarubozo.

Ikindi yirengagije ni abayobozi ba FDLR aribo LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Inkuru bifitanye isano: Hari Amakuru ‘Meza Akenewe’ Bazeye Na Lt. Col. Abega Bo Muri FDLR Bamaze Guha U Rwanda

Urundi rugero rugaragaza ibinyoma bya Kutesa ni itsinda ry’abantu 46 b’urubyiruko baherukaga bafatiwe k’umupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania, ku wa 11 Ukuboza 2017 bajanywe mu mutwe witwara gisirikare mu mugambi wo gutera u Rwanda.

Inkuru bifitanye isano: Kurekura Inyeshyamba Za RNC Kwa Uganda Ni Ikimenyetso Gikomeye Ku Rwanda

Ibi kandi byigeze kwemezwa na Museveni ubwe ubwo yari kumwe na Perezida Kagame muri Addis Ababa, ubwo yatangazaga ko itsinda ry’abanyarwanda bari bajyanywe Congo baciye Tanzania n’u Burundi byiswe ko bajyanywe mu butumwa bw’Imana ‘bitaribyo byari ikindi kintu’

Icyo ‘kindi kintu’ Perezida Museveni yemeye cyagaragaje ko ari icyasha kuri leta ya Uganda ikomeje kugenda yishyira hanze ubwayo.

Ofwono Opondo

Kubera kunyuranya mu mvugo ndetse no kwivamo, Museveni yategetse ko abayobozi muri leta ye batongera kugira icyo bavuga mu itangazamakuru ndetse no mu ruhame, gutinya ko bakomeza kwivamo; cyane cyane avuga Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta abantu bakomeje gutangarira uko yitwaye muri iki kibazo. Bamwe banamugirira imbabazi kuko ibyo avuga ubona asa naho nta makuru aba abifiteho,biteye inkeke kwibaza ukuntu leta ishyira umuntu mu mwanya ntimuhe ububasha ndetse n’ubushobozi bwo gukora inshingano ze uko bikwiye.

Inkuru bifitanye isano: Kuki Uganda Ikomeje Gukoresha Politiki Y’ikinyoma Ku Kibazo Cy’u Rwanda

Ikindi gikomeje guteza ikibazo kuri leta ni ukuntu abagande badashira impungenge abayobozi babo ndetse n’inzego za gisirikare cyane cyane urushinzwe ubutasi (CMI) rukuriwe na Brig Gen Abel Kandiho ruvugwaho amabi menshi yo gutoteza abanyarwanda rudasize n’abagande ubwabo.

Brig. Kandiho ukorana na Kayumba Nyamwasa

Kuva 2018, abanyarwanda barenga 900 bamazwe gusubizwa mu gihugu cyabo (deportation) mu buryo bunyuranije n’amategeko bashinjwa kwinjira muri Uganda mu buryo ‘bunyuranije’ n’amategeko, kandi ubusanzwe bari kwica amategeko agenga umuryango wa EAC. Abandi basaga 200 barafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko aho u Rwanda rusaba ko bahabwa uburenganzira bwabo burimo gusurwa ndetse no kugezwa mu nkiko bakaburanishwa.

Nta kabuza iri tangazo ryashyizweho umukono na Ministiri Sam Kutesa ryanditswe rigamije kuyobya uburari bajijisha ngo amabi ari gukorerwa muri Uganda adakomeza kumenyekana, ariko umunyarwanda yaravuze ngo: ‘ntawuhisha umwotsi inzu irimo gushya’ kandi ngo: ‘ukuri guca mu ziko ntigushye’.

2019-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi yeguye

Editorial 13 May 2018
Rusizi : Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabonye ibimenyetso byasizwe inyuma n’abantu bitwaje ibirwanisho

Rusizi : Inzego z’umutekano z’u Rwanda zabonye ibimenyetso byasizwe inyuma n’abantu bitwaje ibirwanisho

Editorial 13 Mar 2017
Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )

Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )

Editorial 12 Jun 2016
Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Loni ni nka Bihehe bavugiriza induru, iti “ngizi impundu mporana”. Uko yamaganwa, niko irushaho gushyigikira abajenosideri.

Editorial 09 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite
Amakuru

Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite

Editorial 17 Nov 2021
Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Amakuru

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Editorial 31 May 2024
Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe
Mu Mahanga

Nyagatare: Habyarimana akurikiranyweho gushaka guha ruswa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe

Editorial 23 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru