Nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Sezibera Richard agaragaza ibibazo bitatu by’ingenzi bibangamiye umubano w’u Rwanda na Uganda; mugenzi we wa Uganda nawe yasohoye itangazo ahanini ahakana ibyavuzwe ariko igikomeje kugaragara nuko muri iryo tangazo nta bisobanuro ku bibazo byavuzwe n’u Rwanda byatanzwe uretse guhakana bya nyirarureshwa bivanzemo n’ibinyoma.
Iri tangazo ryuzuyemo ibinyoma bisanzwe kuri bamwe mu bayobozi ba leta ya Uganda bahora baharanira kwanduza isura y’u Rwanda ngo bibagize ibibazo byugarije igihugu cyabo.
Kutesa yatangiye yandika ko atari ukuri ko Uganda iha indiri abarwanya u Rwanda anashimangira ko bidashoboka ko bafasha abarurwanya.
Nkuko na raporo y’impuguke za Loni ubwayo yabigaragaje, Kayumba Nyamwasa na RNC ye hamwe n’icyiyise ‘P5’ bafite abarwanyi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Abayobozi ba RNC birazwi ko Uganda bayigize indiri aho ba Kayumba na Rugema birirwa bafasha inzego z’umutekano gufata abanyarwanda bakabafunga ndetse bakanabakorera iyicarubozo.
Ikindi yirengagije ni abayobozi ba FDLR aribo LaForge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR na Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.
Inkuru bifitanye isano: Hari Amakuru ‘Meza Akenewe’ Bazeye Na Lt. Col. Abega Bo Muri FDLR Bamaze Guha U Rwanda
Urundi rugero rugaragaza ibinyoma bya Kutesa ni itsinda ry’abantu 46 b’urubyiruko baherukaga bafatiwe k’umupaka wa Kikagati uhuza Uganda na Tanzania, ku wa 11 Ukuboza 2017 bajanywe mu mutwe witwara gisirikare mu mugambi wo gutera u Rwanda.
Inkuru bifitanye isano: Kurekura Inyeshyamba Za RNC Kwa Uganda Ni Ikimenyetso Gikomeye Ku Rwanda
Ibi kandi byigeze kwemezwa na Museveni ubwe ubwo yari kumwe na Perezida Kagame muri Addis Ababa, ubwo yatangazaga ko itsinda ry’abanyarwanda bari bajyanywe Congo baciye Tanzania n’u Burundi byiswe ko bajyanywe mu butumwa bw’Imana ‘bitaribyo byari ikindi kintu’
Icyo ‘kindi kintu’ Perezida Museveni yemeye cyagaragaje ko ari icyasha kuri leta ya Uganda ikomeje kugenda yishyira hanze ubwayo.
Kubera kunyuranya mu mvugo ndetse no kwivamo, Museveni yategetse ko abayobozi muri leta ye batongera kugira icyo bavuga mu itangazamakuru ndetse no mu ruhame, gutinya ko bakomeza kwivamo; cyane cyane avuga Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta abantu bakomeje gutangarira uko yitwaye muri iki kibazo. Bamwe banamugirira imbabazi kuko ibyo avuga ubona asa naho nta makuru aba abifiteho,biteye inkeke kwibaza ukuntu leta ishyira umuntu mu mwanya ntimuhe ububasha ndetse n’ubushobozi bwo gukora inshingano ze uko bikwiye.
Inkuru bifitanye isano: Kuki Uganda Ikomeje Gukoresha Politiki Y’ikinyoma Ku Kibazo Cy’u Rwanda
Ikindi gikomeje guteza ikibazo kuri leta ni ukuntu abagande badashira impungenge abayobozi babo ndetse n’inzego za gisirikare cyane cyane urushinzwe ubutasi (CMI) rukuriwe na Brig Gen Abel Kandiho ruvugwaho amabi menshi yo gutoteza abanyarwanda rudasize n’abagande ubwabo.
Kuva 2018, abanyarwanda barenga 900 bamazwe gusubizwa mu gihugu cyabo (deportation) mu buryo bunyuranije n’amategeko bashinjwa kwinjira muri Uganda mu buryo ‘bunyuranije’ n’amategeko, kandi ubusanzwe bari kwica amategeko agenga umuryango wa EAC. Abandi basaga 200 barafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko aho u Rwanda rusaba ko bahabwa uburenganzira bwabo burimo gusurwa ndetse no kugezwa mu nkiko bakaburanishwa.
Nta kabuza iri tangazo ryashyizweho umukono na Ministiri Sam Kutesa ryanditswe rigamije kuyobya uburari bajijisha ngo amabi ari gukorerwa muri Uganda adakomeza kumenyekana, ariko umunyarwanda yaravuze ngo: ‘ntawuhisha umwotsi inzu irimo gushya’ kandi ngo: ‘ukuri guca mu ziko ntigushye’.