Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo Symbion Power, aho kigiye gutangira kubyaza megawatt 56 z’amashanyarazi Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu, mu mushinga uzashorwamo miliyoni 185 z’amadolari ya Amerika (arenga miliyari 160 Frw).
Amasezerano y’ibanze hagati y’impande zombi yashyizweho umukono mu Ukuboza 2015 yahaga ikigo Symbion Power Lake Kivu Ltd, gishamikiye kuri Symbion Power LLC yo muri Amerika, uburenganzira bwo gutangira gukusanya ibikenewe mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubyaza Gaz Methane amashanyarazi .
Ivugururwa ry’aya masezerano ryashyiriweho umukono kuri uyu wa Gatanu mu nama ngarukagihembwe yahuje abashoramari mu mabuye y’agaciro n’amashanyarazi n’abayobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) na Minisiteri zishinzwe ibyo byiciro by’ubukungu.
Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb.Gatete Claver yavuze ko izi ngufu z’amashanyarazi ari iz’intangiro, aho kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza mu mezi 14 ari imbere, abanyarwanda bazaba batangiye kubona umuriro wa mbere kuri aya mashanyarazi.
Yagize ati “Iki ni ikintu gikomeye kuko uyu mushoramari yakoresheje amafaranga ye, ntabwo yagiye kuguza ahubwo arakoresha aye bwite. Iri shoramari riradufasha kugira ngo twongere umuriro w’amashanyarazi, nk’uko mubizi ubu tumaze kugera kuri megawatt 221 ariko turatekereza ko mu myaka itanu n’igice iri imbere tuzaba tubonye undi muriro urenga megawatt 300.”
“Ibi bizadufasha kugera kuri cya gipimo twari dutegereje aho dushaka ko muri 2024 tuzaba tugeze kuri megawatt 556 ariko turabona tuzazirenza.”
Yavuze ko mu cyiciro cya mbere uyu mushoramari azakora megawatt 56 ariko mu mu cyiciro cya kabiri azashyiraho megawatt 50.
Agira ati “Tumaze igihe tuganira na we ariko ubu twabirangije ahasigaye ni ugutangira, ikindi twasinyanye ni aho azakorera kugira ngo umuriro we ashobore kuba yawugurisha, hasinywe kandi amasezerano y’ukuntu azagurisha umuriro ariko no kugira ngo abone ubwo burenganzira bwo kugira ngo gaz methane ayibyazemo umusaruro.”
Umushoramari w’Umwongereza Irvine Alan Stewart Laidlaw uzakora uyu mushinga, yavuze ko impamvu yahisemo gushora imari mu Rwanda ari ukubera ko iki gihugu kitarangwamo ruswa kandi gitandukanye n’ibindi byo ku mugabane wa Afurika.
Ati “Nashoye imari mu Rwanda kubera ko muri iki gihugu ni ahantu heza ho gushora imari, nta ruswa iharangwa mbese ni gihugu mu by’ukuri ubona ko kiri ku murongo, uburyo ikigo nka RDB gifasha abashoramari, nishimiye kuza mu Rwanda.”
Umushinga wa Symbion wiyongereye ku w’Ikigo cy’Abanyamerika ContourGlobal gikomeje urugendo ruganisha kuri megawatt (MW) 100 zigomba gutangwa n’umushinga wa KivuWatt ubyaza Gaz Methane amashanyarazi, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cyerekanye ko bishoboka. Ubu gitanga izirenga megawatt 26 zahujwe n’umuyoboro mugari w’igihugu.
Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa muri RDB, Emmanuel Hategeka, yavuze ko iyi nama ihuza ibikorera kugira ngo bahure barebere hamwe ahari amahirwe, ariko banaganire ahakiri imbogamizi zitabonewe ibisubizo.
Yavuze ko igice cy’amashanyarazi n’amabuye y’agaciro byinjirije u Rwanda ishoramari rigera kuri miliyari y’amadorali mu myaka itatu ishize, bikaba bingana na 20% by’ishoramari ryose RDB yanditse muri iyo myaka.
Yasize ati “Biragaragara ko harimo ubushake ku buryo ishoramari rizagenda ryiyongera.”
Ikiyaga cya Kivu bibarwa ko gifite metero kibe miliyari 55 za gaz methane, ndetse gishobora gutanga megawatt 500 mu gihe cy’imyaka 40.
Mu 1994 abantu bari bafite amashanyarazi bari munsi ya 1%, mu 2010 bari ku 9% ariko mumpera z’ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka bari 51%. Intego ni uko mu myaka itanu n’igice iri imbere abanyarwanda bazaba bageze 100%.
Src: IGIHE