Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano aravuga ko Kayumba Nyamwasa, FDLR cyangwa Sankara nta kibazo na kimwe bateje u Rwanda.
Avuga ko aba bose “bameze nk’inzuki cyangwa inzukira ziduhera ku gutwi k’umuntu ariko zikaba zidashobora kumudwinga”.
Gen James Kabarebe wabaye Minisitiri w’Ingabo, yabitangaje ubwo yaganiraga n’abahagarariye urubyiruko mu turere no mu mashuri makuru kuri uyu wa gatatu tariki 03 Mata 2019 i Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Yasobanuye ko Kayumba Nyamwasa ari mu bananiwe gukomeza urugendo rw’Umuryango FPR Inkotanyi bitewe n’uko ngo yifuzaga gusahura no kwica, nk’aho “yari yarikubiye amahegitare y’amasambu mu Mutara”.
Gen Kabarebe avuga ko umuryango FPR Inkotanyi wagiye usakuma abantu benshi ariko na none ngo hakavamo benshi bananiwe kwihangana nkuko KT ibitangaza.
Avuga ko Sankara atazi uwo ari we, icyakora ngo amuziho kuba ari umutekamutwe w’urubyiruko uri ahantu runaka, akaba “yarabanje kwiga i Butare bikamunanira, ajyana na Kayumba, aza gushwana na we ngo biturutse ku mafaranga y’imisanzu”.
Amakuru ngo yageze kuri Gen Kabarebe ko uwo Sankara yabanje kwiyunga n’uwitwa Marara “wari umusirikare w’u Rwanda muto”, nyuma bakaza gushwana kubera ko Sankara ari uwacitse ku icumu rya Jenoside, Marara akaba Umugande.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika akomeza agira ati “Ubu Sankara ari kumwe na Rusesabagina ariko na bo ejo muzumva bashwanye,…erega izi ‘forces’ zose ikiba cyaratumye batekereza nabi, kibagumamo bakirya bakimara batageze ku cyo bashaka gukora”.
Avuga ko FDLR na yo kuri ubu ngo imaze gucikamo ibice bibiri, aho Abanyenduga bamaze kwitandukanya n’Abakiga.
Gen Kabarebe akomeza agira ati “Aba rero sinzi icyo bahagarariye, sinzi intego bafite, nta n’ikibazo na kimwe baduteje, muzi uruyuki kuguma ruza ntirukudwinge, ariko rukaguma ku gutwi ruduhera!”.
“Abo ni nk’inzukira ziguma ziduhera, ukaguma uhungura ku gutwi gusa,…rero muve ku nzukira ntizibateshe umwanya, ahubwo nimwubake igihugu”.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ni umwe mu bayobozi baganirije abahagarariye urubyiruko, abasaba kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Src : KT