Abacuruza ibiyobyabwenge byambukiranya imipaka ihuza u Rwanda na Uganda bo mu karere ka Nyagatare, bavuga ko badashobora kureka ubwo bucuruzi butemewe, ahubwo bahitamo gutanga ruswa harimo n’iyi gitsina kuko bwunguka amafaranga menshi.
Uwase Ruth, umwe mubambutsa bakanacuruza kanyanga, mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Rwentanga, yavuze ko bisigaye bikomeye kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zabaye nyinshi cyane ku cyambu cyo ku mpande zombi.
Abasirikare ngo ni benshi cyane haba Uganda, usanga bariho bagenda ku nkengero z’amazi ndetse n’u Rwanda bari aho hafi mu misozi ku buryo bigoranye kugira icyo wambutsa unyuze mu mazi.
Uwo mugore twahaye amazina mpimbano avuga ko ku ruhande rwa Uganda nta kibazo kuko babaha ruswa y’amafaranga abandi bakabaha iyi gitsina ku bari n’abategarugore.
Ati” nk’ejo bundi nageze mu rugando mvuye Kamwezi ho mu gihugu cya Uganda, intara ya Ntungamo, mvuye kuyizana mpura n’abasirikare baramfata umwafande wabo ufite ipeti rya kapiteni ajya ku ruhande ahantu bafite akazu ka burende ambwira ko ngomba kuryamana nawe, ndamuha, abwira abasirikare be ko bamperekeza hamwe n’uwari antwaje bangeza ku mazi y’icyambu mpita niyambukira, kuko nari nasize abasore bange twita abamarine bantegereje nahise nambuka nta kibazo n’ubu niyo mfite ndacyapanga uko nzasubirayo.
Akomeza avuga ko afande yamubwiye ko nasanga agihari nta kibazo azajya amutambutsa kuko bazajya babanza gukora ibyo bakora (kumusambanya) yarangiza akambuka nta kibazo.
Gutanga ruswa mu Rwanda ntibyoroshye
Ndushabandi Robert utuye mu kagari ka Nyabwishongwezi avuga ko yabaho nta bundi bucurizi yari yakora atari ubwa kanyanga, kuko bwihuta kandi bukunguka kuko litiro 20 arangura amafaranga ibihumbi 40 avanamo asaga ibihumbi 200 kandi mu gihe kiri hagati y’icyumweru kimwe na bibiri.
Robert ati “ikiduhangayikishije ni aba basirikare baraha kuko bo ntiwabaha ruswa ngo ubashobore bose, kandi no kuvugana nabo ntibyoroshye, cyane ko badasabana n’abaturage.”
Uwase nawe yunga mu rya Ndushabandi avuga ko ikibazo mu bucuruzi bw’abo kiri mu ruhande rw’u Rwanda. Ati: “Ikitugoye ni ukugera hano mu Rwanda kuko guha ruswa abasirikare bitoroshye keretse iyo usanze ari umwe nabwo w’umwana mwiza; kandi nabwo araguhenda.”
Ndushabandi avuga ko iyo bagize Imana kanyanga yabo ikagera ku butaka bw’u Rwanda biba birangiye kuko ayijyana akayitaba mwisambu ye, mu rugo akahatwara nkeya nayo akayitaba mu gikoni, yarangiza akahashyira amashyiga n’ivu ku buryo utarabukwa. Ngo n’iyo polisi ije irasaka naho ikahegera ariko ntigire icyo ibona, keretse igihe umukuru w’igihugu yendaga kuhaza nibwo abasirikare bazanye ibwa zisaka zo zahitaga ziyivumbura. Uwagize amahirwe ni uwabaga afite uwe akamubwira kare kugira ngo ayijyane mu isambu nayo.
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’abo bacuruza ibiyobyabwenge
Umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Matimba Karangwa Edward yemera ko ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda ari ikibazo mu Murenge ayobora kandi bigoye ko gicika.
Impamvu atanga ngo ni uko asanga hari ubushake buke bwa bamwe mu baturage, n’abayobozi b’Imidugudu na Daso badatanga amakuru ahubwo nabo bakajya muri ibyo bikorwa byo kwambutsa ibiyobyabwenge ku buryo kumenya amakuru bigorana kuko babahishira.
Cyakora akomeza yerekana ko bamwe mu bakora ubwo bucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe bakurikiranwa n’inzego z’umutekano. Ati “ibyaha bisaga 125 muri uyu Murenge byabaregwaga gucuruza Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda byose RIB yabishyikirije ubugenzacyaha barimo kubakurikirana, cyane ko hari abafashwe abandi bakaba baratorokeye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda”.
Akagari ka Rwentanga
Ikindi ngo uwo murenge ashinzwe kuyobora ni wo uhana imbibi n’Intara ya Ntungamo yo mu gihugu cya Uganda, cyane ko usanga byoroshye kubyambutsa kuko ababicuruza babinyuza mu mazi, ku buryo kugira ngo inzego z’umutekano zibafate biba bigoranye, dore ko hafi Akarere kose ka Nyagatare kazengurutswe n’igihugu cya Uganda ndetse na Tanzaniya igice kimwe, bityo rero kwinjiza ibintu bitemewe n’amategeko byorohera ababikora.
Imwe munzira zinyuzwamo ibiyobyabwenge, ikibaya cyo kucyambu Nyabwishongwezi
Karangwa akomeza avuga ko Umurenge washyizeho amashyirahamwe y’abantu bacuruzaga ibiyobyabwenge ukabashakira ibyo bakora bindi mu rwengo rwo kubirwanya kugira ngo bicike burundu nubwo bitoroshye, kuko bibaha amafaranga menshi, kandi ahita aboneka vuba cyane. Ngo abenshi babinyuza mu Murenge wa Matimba bikajya mu zindi ntara n’umugi wa Kigali.
Gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge bihanishwa n’amategeko
Ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha yerekana ko ” Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange.”
Ku bakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bo, ibihano biraremereye kuko iyo babihamijwe n’urukiko bashobora gutanga izahabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshanu (5.000.000 frws) na mirongo itanu (50.000.000frws) n’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi (7) n’icya burundu. Biterwa n’ubwoko bw’ikiyobyabwenge ndetse n’uwo babikoreye.
Safi Nkongori Emmanuel