• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke, ku mupaka w’u Rwanda

Ni iki kihishe inyuma y’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda zisirisimba mu Ntara ya Cibitoke, ku mupaka w’u Rwanda

Editorial 13 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abaturiye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi bafitiye ubwoba umutwe w’abitwaje intwaro basirisimba muri Komini zo mu Ntara ya Cibitoke, Intara ikora ku mupaka w’u Rwanda.

Abaturage bavuga ko uyu mutwe w’abantu bitwaje intwaro ukomeza kuhisirisimba kandi abawugize bavuga ikinyarwanda. Ikinyamakuru cya Radio RPA kigatangaza ko bikekwa ko uwo mutwe waba ari uwa FDLR cyangwa FLN ivanze n’ingabo za Kayumba Nyamwasa.

Aba bantu bitwaje intwaro ngo bavuga Ikinyarwanda bakaba baraturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo bakaba baragaragaye ku musozi wa Rubona muri Komini Mugina na Ruhororo mu ntara ya Cibitoke.

Aba bantu bitwaje intwaro ngo biganjemo urubyiruko, bakaba baratangiye kuhagararaga kuva ku wa 3 Mata 2019. Iki kinyamakuru gitangaza ko bagerageje kugana ku butaka bw’u Rwanda binjiriye mu ishyamba rya Nyungwe, ntibyabakundira bakata basubira mu Burundi.

Ku itariki ya 7 Mata 2019, ngo aba bantu biganjemo urubyiruko bagaragaye ku butaka bw’u Burundi bakubutse muri Nyungwe, ngo bakaba bari bamaze gukozanyaho n’ingabo z’u Rwanda zabahase igitutu zibasubiza inyuma, bukeye bwaho ngo nabwo hari abandi bantu bitwaje intwaro bavuye muri iri shyamba rya Nyungwe bagana i Burundi ndetse ngo banakirwa n’ingabo z’u Burundi.

Bitangazwa ko mu cyumweru gishize amasomo yabaye ahagaritswe muri bimwe mu bigo by’amashuri nyuma yo kubona uy’umutwe w’abitwaje intwaro bambukira ku butaka bw’igihugu cyabo.

Uku kwigaragaza kw’inyeshyamba muri iyi Ntara ngo byagize ingaruka zikomeye ku ituze ry’abaturage aho ku wa 3 na 4 Mata 2019, ngo byahungabanyije imyigire y’abanyeshuri mu bigo bya Nyamihana na Ngoma, muri Zone Rubona, Komini Mugina, ndetse no ku kigo cy’amashuri abanza cya Miremera muri Zone Ruhororo, Komini Mabayi.

Abaturage bakaba bakomeje kugaragaza impungenge baterwa n’aba bantu bakora kinyeshyamba bava ku butaka bw’u Burundi bakajya guhungabanya umutekano ku bw’u Rwanda.

2019-04-13
Editorial

IZINDI NKURU

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Editorial 03 Oct 2018
Afurika y’Epfo : Abanyarwanda  bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC  [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro

Afurika y’Epfo : Abanyarwanda bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro

Editorial 27 Jul 2018
Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Theogene Rudasingwa mundiri ya MRND ngo bari kunamira Kizito kandi bakina ingirwa politiki yabo

Editorial 24 Feb 2020
Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Inzozi za Tshisekedi zo gukuraho Perezida Kagame zizamusiga amahoro?

Editorial 04 Jul 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanuzi Valens wa “Solution Center Celebration Church ” arabohora, akirukana amadayimoni
Amakuru

Umuhanuzi Valens wa “Solution Center Celebration Church ” arabohora, akirukana amadayimoni

Editorial 26 Jul 2016
Mugisha Samuel yegukanye agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2018
IMIKINO

Mugisha Samuel yegukanye agace ka Kigali-Huye muri Tour du Rwanda 2018

Editorial 06 Aug 2018
Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame avuga ko imvururu zigaragara hirya no hino ku Isi zitakemurwa n’igihugu kimwe

Editorial 08 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru