Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ibyo Abanyarwanda bakora byose bishoboka iyo igihugu gifite umutekano, abasaba kubigiramo uruhare.
Yabivuze nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya, umuhango wabaye kuri uyu wa kane 18 Mata 2019.
Abo bayobozi ni Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi uherutse kugirwa umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Hitiyaremye Alphonse uherutse kugirwa umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, Rukundakuvuga Francois Regis na we uherutse kugirwa umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, Tugireyezu Venantie wagizwe umucamanza mu rukiko rw’ubujurire, hamwe na Ndoriyobijya Emmanuel uherutse kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko umutwe w’abadepite nk’umudepite.
Nyuma yo kwakira izo ndahiro, Perezida Kagame yibukije abayobozi uburemere bw’inshingano bahawe, ndetse n’ibisabwa kugira ngo bazabashe kuzuzuza neza.
Perezida Kagame yavuze ko buri munyarwanda akwiye guha umurimo yashinzwe agaciro, ndetse byaba na ngombwa akawitangira.
Ati “Birazwi ko dusaba buri munyarwanda cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi guha umurimo bakora agaciro ukwiye, bakawukorana ubushishozi, umurava, ndetse n’aho bibaye ngombwa ubwitange”.
Perezida wa Repubulika kandi yibukije Abanyarwanda bose ko n’ubwo hari inzego zishinzwe umutekano mu buryo bwihariye, Abanyarwanda muri rusange na bo bagomba kugaragaza uruhare rwabo, kugira ngo ibikorwa byose bibashe kugerwaho.
Ati “Ibyo dukora byose nanone bishoboka iyo dufite umutekano. Ubwo birumvikana ko hari inzego zishinzwe umutekano by’umwihariko, ariko buri munyarwanda wese agomba gufatanya n’izo nzego kugira ngo bigende neza. Iyo igihugu gifite umutekano n’ibindi byose biroroha biganisha ku majyambare twifuza”.
Ku bacamanza barahiye, Perezida Kagame yabasabye kuzirikana amahame y’umwuga w’ubucamanza, bityo intambwe nziza yatewe mu rwego rw’ubutabera igakomeza kujya imbere.
Yagize ati “Hari amahame y’umwuga yo murayazi kuturusha. Ayo mahame akwiye kuba agenderwaho. Mu minsi ishize bigaragara ko hari intambwe yagiye iterwa muri uyu mwuga ndetse ishimishije, ariko iyo mu nzego zose twumva dukora neza, iteka haba hari byinshi bidutegereje”.
Yabasabye kandi kuzarangwa n’ubutabera, ubudakemwa, kudasumbanya, guca imanza mu gihe gikwiye ndetse no kutavugirwamo.
Ati “Ibi ni byo byaha icyizere Abanyarwanda bose, ndetse n’abanyamahanga baba bafite ibyo bakorera mu gihugu cyacu”.
Ndoriyobijya Emmanuel warahiriye kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, avuga ko azagendera ku mirongo migari y’Umuryango FPR Inkotanyi kuko ari wo yinjiriyeho mu nteko, bityo akazafatanya n’abandi badepite babarizwa muri uwo muryango kugeza ku banyarwanda ibyo babasezeranyije. n’ibitangazwa na KT.
Venantie Tugireyezu we warahiriye kuba umucamanza mu rukiko rw’ubujurire, yabwiye iki kinyamakuru ko azihatira gutanga ubutabera nyabwo ku banyarwanda nta kubogama kuko ari cyo Abanyarwanda bifuza.
Yavuze kandi ko azaca imanza agendeye ku mutima nama we, kugira ngo yirinde ko hari umunyarwanda yarenganya.
Ati”Icyo nzanye nk’umusanzu ni ubunyangamugayo kuko umucamanza ari kimwe mu bigomba kumuranga, kugira ngo hatabaho kubogama, ndetse nkazanihutira gutanga ubutabera nkurikije umutima nama, kugira ngo ejo hatazagira umunyarwanda urengana”.