Ikinyamakuru The East African kuri uyu wa Gatandatu cyasohoye inkuru ivuga ko umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wagabanutse ndetse abaturiye umupaka wa Gatuna ngo bagitangarije ko bemerewe kwambuka ariko bagabahwa igihe bagomba kugarukira.
Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibyo guha rugari abanyarwanda ngo bambuke bajye muri Uganda nyuma y’iminsi bagiriwe inama yo kudakora ingendo muri iki gihugu cy’igituranyi kubera kutizera ko bazagaruka amahoro, nyuma y’igihe abanyarwanda bashimutirwa muri icyo gihugu, bagafungwa, bagatotezwa abandi bakajugunywa ku mupaka baranegekaye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Mari Vianney, yabwiye Itangazamakuru ko nta baturage bahawe rugari ngo bajye muri Uganda kuko ibyatumye bagirwa inama yo kutajyayo bitaravaho.
Yavuze ko ahubwo icyabaye ari uko bafashije abari barasizeyo imitungo yabo bakajya kuyizana.
Yagize ati “Ntabwo babaretse ahubwo icyabaye hari abaturage bari bafiteyo ibintu nka butike, ibicuruzwa, abafiteyo imyaka, imirima cyangwa bafite ubutaka bahingayo. Abo bakoze urutonde kugira ngo bafate ibintu byabo ariko ntabwo ari ukubaha rugari.”
Umwe mu bayobozi bakuru yabwiye ikinyamakuru Virunga Post ko Guverinoma y’u Rwanda nta ho yagiriye inama abaturage yo kujya muri Uganda.
Yagize ati “Nta n’umwe wigeze atangaza ko abanyarwanda ubu bashobora kujya muri Uganda batikanga gushimutwa cyangwa gufatwa n’Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI), urushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) cyangwa abashinzwe abinjira n’abasohoka.”
Uwo muyobozi yavuze ko atazi amakuru y’uko abanyarwanda bemerewe kujya muri Uganda batikandagira yavuye.
Ubusanzwe umupaka wa Gatuna wafunzwe ku makamyo manini kuva muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyavugaga ko ari ukugira ngo hihutishwe imirimo yo kuwubaka.
Ubu imirimo yo kubaka uwo mupaka igeze ku gipimo cya 87 %.