Umuhanzi w’Umurundi Nimbona Jean Pierre [Kidumu] yagaragaje ko atewe ipfunwe no kuba imva ya mugenzi we Christophe Matata yararengewe n’ibigunda nyamara hari abantu benshi babanye.
Tariki 03 Mutarama 2011 nibwo umuhanzi w’Umurundi wari ufite n’abakunzi benshi mu Rwanda, Christopher Matata, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Yapfuye amaze igihe gito agejejwe mu bitaro aho yazize uburwayi yari afite mu gihaha cy’ibumoso.
Andrew Mwenda, washinze akaba anayobora ikinyamakuru The Independent Magazine, yari inshuti ya bugufi na Patrick Karegeya, ndetse yari azi na Matata nk’umunyamakuru yagiranye ibiganiro bitandukanye na Col. Karegeya kuva akiyobora urwego rw’ubutasi na nyuma yo gukurwa kuri uwo mwanya.
Andrew Mwenda, agaruka kenshi k’urupfu rwa Christophe Matata ati : Hari umugabo witwa Jean Christophe Matata, wari umuhanzi mu Rwanda no mu Burundi, yagiye muri Afurika y’Epfo (muri 2011) apfira muri hoteli, wari ubizi? Yahise apfa nyuma y’igitaramo i Capetown. Ariko sinzi niba abantu barakurikiye amakuru kuko byagaragaye ko Matata yageze i Capetown akahabona umukobwa mwiza uturuka i Burundi, amujyana kuri hoteli barishimisha. Byaje guhindukira kuri uyu mukobwa wari inshuti ya Karegeya kuko uyu yohereje uyu mukobwa n’umugabo witwa Antwa bashyira ikinini mu kinyobwa cye. Yanyoyeho asubira i Capetown mu gitaramo; agarutse avuye mu gitaramo ahita ashiramo umwuka nyuma y’aho ingingo ze nyinshi zinaniriwe gukora.”
Mwenda akomeza avuga ko mu minsi ishize inkuru y’uko Karegeya yicishije Matata yabaye kimomo kuri internet kubera ko uyu mukobwa w’Umurundikazi yasubiye i Burundi avuga uko byose byagenze, ukuntu Karegeya ari we wamuhaye ikinini bashyize mu kinyobwa cya Matata wari umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu Burundi, ati: “Utekereza ko umuryango wa Matata utagira inyungu mu rupfu rwa Karegeya?”
Mwenda akomeza avuga ko mbere yo gucira uwo ari we wese urubanza, abanyamakuru bakagombye kwibaza abantu baba bafite inyungu mu rupfu rwa Karegeya.
Agira ati: “Kuri internet hose abantu bari gushinja Kagame, njye bingaragarira ko umuntu wagombaga guhomba Karegeya yapfuye ari Kagame. Ni ukuvuga ko yari afite inyungu nke mu kwica Karegeya kuko iyo abikora buri wese yari kumushinja.”
Tariki ya 13 Mutarama 2011 nibwo Matata yashyinguwe mu irimbi rya Mpanda mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Bujumbura.
Yaherekejwe mu cyubahiro kitigeze gihabwa n’undi muhanzi uwo ari we wese mu Burundi dore ko mu kumushyingura hari abayobozi batandukanye ndetse n’isanduku ye ikaba yari itwikirijwe ibendera ry’igihugu.
Imyaka icyenda irashize, uyu muririmbyi wafatwaga nk’intwari mu gihugu cye atakiri ku Isi y’abazima.
Imva ya Jean Christophe Matata washyinguwe mu cyubahiro kidasanzwe yari imaze iminsi yararengewe n’ibihuru nk’uko byagaragaye mu mashusho Kidumu yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook.
Aya mashusho agaragaza abagabo batema ibihuru byari byarayirengeye n’umugore akubura impande yayo, aho bari bamaze guharura. Ahari hashyizwe ifoto ya nyakwigendera yavuyemo.
IGIHE cyatangaje ko Kidumu yashimiye ababikoze, agaragaza ko atewe ikimwaro no kuba imva ya Matata wababaje benshi ubwo yapfaga itarigeze yitabwaho ngo akomeze guhabwa icyubahiro nk’icyo yashyinguranywe.
Christophe Matata yitabye Imana afite imyaka 50. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Amaso Akunda’, “Nyaranja”, “Mukobwa Ndagowe”, “N’inyagasambu Rirarema” n’izindi nyinshi.