Ibiro bya Perezida wa Repubulika byasohoye itangazo rivuga ku mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gufata.
Uwo mwanzuro ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu.
Icyakora ingingo ivuga ku bihano biteganyirijwe umuntu usebya Umukuru w’Igihugu yo ntiyahindutse.
Iyo ngingo ya 236 iteganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu irenze miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni zirindwi.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 25 Mata 2019 rivuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza.
Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa, ariko ntiyemenyeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi na we ari umuyobozi w’Igihugu.
Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.
Mu kiganiro François Soudan, Umunyamakuru wa Jeune Afrique , aheruka kugirana na Perezida Kagame yamubajije muri aya magambo :
François Soudan: Hakurikijwe ibiteganywa mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cyasohotse muri Nzeri 2018, gutuka no gutangaza inkuru mpimbano zisebya Umukuru w’Igihugu hakoreshejwe ibitangazamakuru ni icyaha gihanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 7. Ibyo bihano musanga bitari hejuru cyane ugereranyije n’ibitangwa mu bindi bihugu ku byaha nk’ibyo?
Kagame: Ibyo uzabibaze Minisitiri w’Ubutabera ku bwanjye nta kibazo mbifiteho kuko bene ibyo byaha ntibinasobanutse. Ese ubundi babaretse bakiyandikira, bakitukira, bakisebereza? Ku bwanjye byose nicyo kimwe. Byambayeho kenshi ku buryo ntakibyitaho. Ariko ngira ngo uwashyizeho itegeko si njye yabikoreye. Nibaza ko yashatse kurengera urwego rwa Perezida wa Repubulika yaba njye cyangwa undi uzansimbura kuri uyu mwanya.