Muri iki cyumweru hari inkuru yibanzweho cyane irebana n’indege ibyeri zo mu bwoko bwa bombardier zashyikirije urwego rw’ingendo zo mu Kirere rwa Uganda Airlines.
Yego zarashyize ziraza n’ubwo hari ibisa n’ikinamico byari byabanjirije izanwa ryazo, ku birebana n’uwaba ari nyir’ iyi sosiyete yari yatumije izi ndege n’ubwo abaturage benshi ba Uganda batekerezaga ko ari iza Leta.
Byasabye zimwe mu intumwa za rubanda mbarwa gushishoza ku munota wa nyuma ko nyamara n’ubwo hatanzwe amamiriyari y’amashilingi kugira hagurwe indege y’isosiyete y’umuntu ku giti cye
Byinshi byaravuzwe ku birebana n’iyi ngingo reka ndekeraho.
Ikitaravuzwe kuri iyi sosiyete Uganda Airlines cyarasibye, dore ko ibitangazamakuru byose cyane cyane ibya Leta byaharaniye gutangaza iyi nkuru.
Kuko yari inkuru yerecyeranye n’ivuka ry’urwego. Yego yari inkuru yerekeranye n’ivuka
Birababaje!, ntibyahawe agaciro gusa mu binyamakuru bikomeye kuri za televiziyo zose zo mu gihugu, ahubwo byanafashe indi ntera no bikajya byandikwa no mu bitangazamakuru bisohoka buri munsi mu gihe cy’icyumweru cyose.
Ku isonga hari ikinyamakuru cya Leta New Vision, cyateshutswe ku nshingano zacyo ubundi cyakabaye gishishikajwe no kwamamaza inyungu za Museveni n’umuryango we
Ku rupapuro rwacyo rubanza ku cyari cyasohotse ku wa 26 Mata 2019, inkuru yari ku isonga yagiraga iti, ‘’ Muhoozi mwene Museveni yujuje imyaka 45, nkaho ibyo bitari bihagije, cyakomeje kumugaragaza mu mashusho kuzindi mpapuro zicyo cy’inyamakuru
Ikinyamakuru Daily Monitor, ikinyamakuru abaturage ba Uganda bifashishaga nk’amizero mu kugaragaza n’amabi ubutegetsi bukora, ubu nacyo cyikaba cyaragiye mu kwaha kwa Museveni. Daily Monitor yo ikaba yaranditse inkuru ifite umutwe ugira utu,’’ Jenerali Muhoozi yasabye Guverinoma kubaka Inzu Ndangamurage y’intambara.’’
Mu rwego rwo kugirango cyidacikanwa, ikinyamakuru Nile Post cyo cyanditse inkuru imwe nkizo zari zanditswe n’ibitangazamakuru byagaragajwe haruguru, nyamara kandi uru rubuga Nile Post narwo rukaba rusa nkaho rumaze kumirwa n’ibirura, bityo narwo rukaba rutaratanzwe mu kwandiak ku isabukuru yari yateye ururondogoro mu bitangazamakuru bikorera muri Uganda
Noneho byaje kugera kuri Chimpreports,urubuga twese tuzi ko rubogamiye kuri Museveni n’umuryango we bisya bitanzitse, kandi noneho icyigendererwa cya ruriya rubuga cyikaba cyaramenyekanye ko ari ukuvugira Umuryango wa mbere muri cyiriya gihugu
Inyandiko ndende yanditswe na Giles Muhame, ari nawe mwanditsi Mukuru w’urwo rubuga, yakomeje gusubira mu byo yari yanditse avuga ku bigwi by’intambara bya (Ese ubundi niyihe ntambara?), umuntu uzwi nk’uwifashisha ubwamamare bwe mu kwivanga muri politik, umuntu kugeza ubu ugena ugomba kuba minisitiri cyangwa se no kujya mu yindi myanya ikomeye muri guverinoma
Iyo nyandiko yakomeje gushimagiza Muhoozi nk’umuyoboz w’ingabo udasanzwe kandi ngo ukunzwe n’ingabo za UPDF, noneho kandi akarusho ngo “akaba ari umunyabwenge kabuhariwe.” Iyaba hari igihembo cyo guhakiririzwa mu itangazamakuru, The ChimpReports yakabaye icyegukana ntagushidikanya.
Iyo nyandiko dore ko n’abasomyi bari babanjer guhabwa integuza ko ari ndende yakomeje gutaka uwo muntu abaturage ba Uganda bazi neza ko akunda kwiryohereza mu kirori akikijwe n’abanyampinga n’abagore b’ingeri zose.
Abari bitabiriye ibyo birori byo kwizihiza iyo sabukuru nabo berekana icyo uwo munyacyubahiro ari cyo. Abayobozi bakuru bo muri Guverinma, abakuriye ibigo bya Leta, ba Jenerali bo mu nzego zo hejuru, n’ibigo by’ubucuruzi binini bishingiye kuri NRM,.byaragaragaraga ko ku birebana n’abagombaga kwitabira uyu muhango, kuko harimo abagize akazu gusa, urugero, nka Ofwono Opndo ushinzwe gushimagiza Museveni wari wageze ku butaka ubwo yarimo kubyina mu rwego rwo kugaragariza umuhungu wa Perezida ko isabukuru ye yari yamushimishije birenze.
Mu byukuri, uwatanze aya makuru wari muri ibyo birori ndetse wanagize uruhare mu gutegura urutonde rwabari kuzitabira ibyo birori, ngo byakozwe ku rwego ruhanitse nkaho ari umuhango wo ku rwego rwa guverinoma.
Byateguwe ku buryo bavuye hasi bagennye buri kantu, mbese ntibyari isabukuru y’amavuko gusa, ahubwo wari umuhango wo ku rwego rw’igihugu aho kuba umuhango wo kurwego rw’umuryango, nkuko byatangajwe nuwari muri ibyo birori utarashatse ko amazina ye atangazwa.
Ibukuru, nibo bateguye ibi birori. MC w’uyu muhango akaba yari Don Wanyama, umunyamabanga w’ihariye w’itangazamakuru wa Museveni.
Uwo wari uhibereye yakomeje avuga ko mu bafataga ijambo bose, bakomezaga gushimagiza Muhoozi kubera ngo ubwenge budasanzwe bumuranga, abandi bamugaragaza nka Jenerali waziye igihe nk’umuntu ushoboye witeguye kuba yanashingwa izindi nshingano ziremereye kurusha izo afite muri ibi bihe.’