• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abanyayuganda bitegure kwemera uruhererekane rw’ingoma ya Museveni?

Abanyayuganda bitegure kwemera uruhererekane rw’ingoma ya Museveni?

Editorial 29 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU

Muri iki cyumweru hari inkuru yibanzweho cyane irebana n’indege ibyeri zo mu bwoko bwa bombardier zashyikirije urwego rw’ingendo zo mu Kirere rwa Uganda Airlines.

Yego zarashyize ziraza  n’ubwo hari ibisa n’ikinamico byari byabanjirije izanwa ryazo, ku birebana n’uwaba ari nyir’ iyi sosiyete yari yatumije izi ndege n’ubwo abaturage benshi ba Uganda batekerezaga ko ari iza Leta.

Byasabye zimwe mu intumwa za rubanda mbarwa gushishoza ku munota wa nyuma ko nyamara n’ubwo hatanzwe amamiriyari y’amashilingi kugira hagurwe indege y’isosiyete y’umuntu ku giti cye

Byinshi byaravuzwe ku birebana n’iyi ngingo reka ndekeraho.

Ikitaravuzwe kuri iyi sosiyete Uganda Airlines cyarasibye, dore ko ibitangazamakuru byose cyane cyane ibya Leta byaharaniye gutangaza iyi nkuru.

Kuko yari inkuru yerecyeranye n’ivuka ry’urwego. Yego yari inkuru yerekeranye n’ivuka

Birababaje!, ntibyahawe agaciro gusa mu binyamakuru bikomeye kuri za televiziyo zose zo mu gihugu, ahubwo byanafashe indi ntera no bikajya byandikwa no mu bitangazamakuru bisohoka buri munsi mu gihe cy’icyumweru cyose.

Ku isonga hari ikinyamakuru cya Leta New Vision, cyateshutswe ku nshingano zacyo ubundi cyakabaye gishishikajwe no kwamamaza inyungu za Museveni n’umuryango we

Ku rupapuro rwacyo rubanza ku cyari cyasohotse ku wa 26 Mata 2019, inkuru yari ku isonga yagiraga iti, ‘’ Muhoozi mwene Museveni yujuje imyaka 45, nkaho ibyo bitari bihagije, cyakomeje kumugaragaza mu mashusho kuzindi mpapuro zicyo cy’inyamakuru

Ikinyamakuru Daily Monitor, ikinyamakuru abaturage ba Uganda bifashishaga nk’amizero mu kugaragaza n’amabi ubutegetsi bukora, ubu nacyo cyikaba cyaragiye mu kwaha kwa Museveni. Daily Monitor yo ikaba yaranditse inkuru ifite umutwe ugira utu,’’ Jenerali Muhoozi yasabye Guverinoma kubaka Inzu Ndangamurage y’intambara.’’

Mu rwego rwo kugirango cyidacikanwa, ikinyamakuru Nile Post cyo cyanditse inkuru imwe nkizo zari zanditswe n’ibitangazamakuru byagaragajwe haruguru, nyamara kandi uru rubuga Nile Post narwo rukaba rusa nkaho rumaze kumirwa n’ibirura, bityo narwo rukaba rutaratanzwe mu kwandiak ku isabukuru yari yateye ururondogoro mu bitangazamakuru bikorera muri Uganda

Noneho byaje kugera kuri Chimpreports,urubuga twese tuzi ko rubogamiye kuri Museveni n’umuryango we bisya bitanzitse, kandi noneho icyigendererwa cya ruriya rubuga cyikaba cyaramenyekanye ko ari ukuvugira Umuryango wa mbere muri cyiriya gihugu

Inyandiko ndende yanditswe na Giles Muhame, ari nawe mwanditsi Mukuru w’urwo rubuga, yakomeje gusubira mu byo yari yanditse avuga ku bigwi by’intambara bya (Ese ubundi niyihe ntambara?), umuntu uzwi nk’uwifashisha ubwamamare bwe mu kwivanga muri politik, umuntu kugeza ubu ugena ugomba kuba minisitiri cyangwa se no kujya mu yindi myanya ikomeye muri guverinoma

Iyo nyandiko yakomeje gushimagiza Muhoozi nk’umuyoboz w’ingabo udasanzwe kandi ngo ukunzwe n’ingabo za UPDF, noneho kandi akarusho ngo “akaba ari umunyabwenge kabuhariwe.” Iyaba hari igihembo cyo guhakiririzwa mu itangazamakuru, The ChimpReports yakabaye icyegukana ntagushidikanya.

Iyo nyandiko dore ko n’abasomyi bari babanjer guhabwa integuza ko ari ndende yakomeje gutaka uwo muntu abaturage ba Uganda bazi neza ko akunda kwiryohereza mu kirori akikijwe n’abanyampinga n’abagore b’ingeri zose.

Abari bitabiriye ibyo birori byo kwizihiza iyo sabukuru nabo berekana icyo uwo munyacyubahiro ari cyo. Abayobozi bakuru bo muri Guverinma, abakuriye ibigo bya Leta, ba Jenerali bo mu nzego zo hejuru, n’ibigo by’ubucuruzi binini bishingiye kuri NRM,.byaragaragaraga ko ku birebana n’abagombaga kwitabira uyu muhango, kuko harimo abagize akazu gusa, urugero, nka Ofwono Opndo ushinzwe gushimagiza Museveni wari wageze ku butaka ubwo yarimo kubyina mu rwego rwo kugaragariza umuhungu wa Perezida ko isabukuru ye yari yamushimishije birenze.

Mu byukuri, uwatanze aya makuru wari muri ibyo birori ndetse wanagize uruhare mu gutegura urutonde rwabari kuzitabira ibyo birori, ngo byakozwe ku rwego ruhanitse nkaho ari umuhango wo ku rwego rwa guverinoma.

Byateguwe ku buryo bavuye hasi bagennye buri kantu, mbese ntibyari isabukuru y’amavuko gusa, ahubwo wari umuhango wo ku rwego rw’igihugu aho kuba umuhango wo kurwego rw’umuryango, nkuko byatangajwe nuwari muri ibyo birori utarashatse ko amazina ye atangazwa.

Ibukuru, nibo bateguye ibi birori. MC w’uyu muhango akaba yari Don Wanyama, umunyamabanga w’ihariye w’itangazamakuru wa Museveni.

Uwo wari uhibereye yakomeje avuga ko mu bafataga ijambo bose, bakomezaga gushimagiza Muhoozi kubera ngo ubwenge budasanzwe bumuranga, abandi bamugaragaza nka Jenerali waziye igihe nk’umuntu ushoboye witeguye kuba yanashingwa izindi nshingano ziremereye kurusha izo afite muri ibi bihe.’

2019-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ukwikunda n’ukwiriza kwa Uganda mu mutima w’ibibazo byayo n’u Rwanda

Ukwikunda n’ukwiriza kwa Uganda mu mutima w’ibibazo byayo n’u Rwanda

Editorial 18 Nov 2019
Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Editorial 19 Sep 2019
Uganda: Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bo mu mutwe udasanzwe mu gihe havugwa gahunda yo kohereza batayo 3 zabo muri Congo

Uganda: Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bo mu mutwe udasanzwe mu gihe havugwa gahunda yo kohereza batayo 3 zabo muri Congo

Editorial 23 Nov 2017
DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

Editorial 13 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubavu: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana, bane bahasiga ubuzima
ITOHOZA

Rubavu: Abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana, bane bahasiga ubuzima

Editorial 10 Dec 2018
Camerouni inyangiye abacongomani ,Amavubi akazahura na Congo
IMIKINO

Camerouni inyangiye abacongomani ,Amavubi akazahura na Congo

Editorial 25 Jan 2016
Perezida Museveni yatangiye kwitura abadepite bashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga
Mu Mahanga

Perezida Museveni yatangiye kwitura abadepite bashyigikiye ihindurwa ry’Itegeko Nshinga

Editorial 25 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru