Perezida Paul Kagame yasabye ko hanozwa uburyo butuma abakoresha nabi ikoranabuhanga bakurikiranwa, kuko uyu munsi umuntu ashobora kuryifashisha mu guteza ibibazo kandi akiyoberanya.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yayoboraga inama ya Komisiyo y’umurongo mugari w’Itumanaho (Broadband Commission), yabereye ku biro bikuru bya Facebook mu mujyi wa San Francisco, muri Leta ya California.
Iyi nama yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’itumanaho, ITU, Houlin Zhao na Visi Perezida muri Facebook, Kevin Martin.
Kagame yavuze ko inama y’uyu munsi ari ingirakamaro ku nshingano z’iyi komisiyo, agaruka ku bitangazwa hifashishijwe ikoranabuhanga bishobora no guteza izindi ngaruka. Yavuze ko iyo nama iza kugezwaho raporo y’akanama ku mutekano w’abana kuri internet, bakanaganira ku ishyirwaho ry’akanama kayobowe na UNESCO, kita cyane ku magambo y’urwango n’amakuru ashobora kuyobya abantu.
Ati “Ubugizi bwa nabi bwibasira imbaga bubanzirizwa n’ibikorwa byo kwambura abandi ubumuntu binyuze mu gukwirakwiza ibitekerezo bishakira impamvu ubwo bwicanyi. Ni yo mpamvu ibintu nk’ibi bivugwa kugira ngo turebe uko twabikumira.”
“Twagize ibihe nk’ibyo mu gihugu cyanjye mu myaka 25 ishize. Ni yo mpamvu duharanira ko ingengabitekerezo y’urwango n’amacakubiri bitagira umwanya mu baturage bacu.”
Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda nta internet yari ihari mu 1994, ariko amacakubiri yigishishijwe, ku buryo gukwirakwiza urwango bitafatwa nk’ibintu bya vuba bishozwa n’imbuga nkoranyambaga.
Gusa ikoranabuhanga ry’uyu munsi ryahinduye byinshi mu buryo bubiri, ubwa mbere ni uko ryihutisha ibintu bikagera ku bantu benshi mu gihe gito, icya kabiri ni uko usanga ibintu hari ubwo biba, ubikoze ntahite agaragara.
Perezida Kagame ati “Abantu bateza ibibazo bashobora kubikora ntibagaragare, bikaba byafatwa nk’ibyaha bisanzwe by’ikoranabuhanga. Ntabwo dukeneye amategeko n’amabwiriza bidasanzwe kuri iki kibazo cyangwa ngo habe impamvu yo kubangamira ubwisanzure bw’ibanze cyangwa uburyo bwo kugera ku murongo mugari, ibyo byadindiza iterambere kandi bikarushaho kwimakaza ubusumbane.”
“Icyo dukeneye ni uburyo bwo gushyira mu bikorwa amategeko yacu, ndetse abantu bakabazwa ibyo bakorera ku ikoranabuhanga nk’uko bigenda igihe bataririho.”
Perezida Kagame kandi yasobanuye ko uburyo abantu bagera ku murongo mugari bigomba kugendana n’ibikorwa remezo, avuga ko hari byinshi birimo gukorwa mu kugira ngo Isi yose izabe ihuriye ku murongo mugari w’itumanaho mu 2030.
Muri Amerika kandi Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Sheryl Sandberg, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Facebook.
Iyi nama ngarukamwaka yabaye ku nsanganyamatsiko yo guhindura ahazaza h’umurongo mugari w’itumanaho hagamijwe iterambere rirambye.
Komisiyo y’Umurongo mugari w’Itumanaho yashinzwe mu 2010 igamije kuzamura uruhare rw’ikoranabuhanga mu igenamigambi mpuzamahanga no guteza imbere ikoreshwa ryaryo muri buri gihugu.
Mu 2015 nibwo iyi komisiyo yongeye gutangazwa nka Komisiyo y’umurongo mugari igamije iterambere rirambye nyuma y’uko Umuryango w’Abibumbye wari umaze kwemeza Intego zigamije Iterambere rirambye.
Inama iheruka ya Komisiyo y’Umurongo Mugari w’Itumanaho yabaye muri Nzeri 2018 i New York.