Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2019/2020, ari miliyari 2876.9 Frw avuye kuri miliyari 2585.2 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka uri gusozwa.
Ibi bisobanuye ko ingengo y’imari y’umwaka utaha yiyongereyeho miliyari 291.7 Frw, ni ukuvuga 11% ugereranyije n’iya 2018/2019.
Kuri uyu wa Kabiri ubwo Minisitiri Ndagijimana yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari ya leta y’umwaka wa 2019/2020, yavuze ko amafaranga azava imbere mu gihugu n’inguzanyo azaba yihariye 85.8%, inkunga y’amahanga igasigarana 14%.
Yagize ati “Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1963.8Frw, bingana na 68% by’Ingengo y’imari yose ya leta mu 2019/2020. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 409.4 Frw, naho inguzanyo z’amahanga zikagera kuri miliyari 497 Frw.”
Muri iyi ngengo y’imari, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugabanukaho 4%, zikava kuri Miliyari 425.4 zikagera kuri Miliyari 409.8 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 14 % by’Ingengo y’imari yose. Inguzanyo z’amahanga zo ziteganyijwe kwiyongeraho 7%, zikava kuri Miliyari 464.3 zikazagera kuri Miliyari 497 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.
Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo zo hanze igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 85.8% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 bikaba bikomeza gushimangira urugendo rwo kugera ku ntego yo kwigira.
Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri Miliyari 1,424.5 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 49.5% by’ingengo y’imari yose.
Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri Miliyari 1,152.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose, mu gihe Miliyari 244.1 angana na 8.5% azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta, harimo imishinga y’ingenzi nko kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura ibikorwa bya RwandAir, kongerera ubushobozi BRD, n’ibindi.
Iyo uteranyije amafaranga ashyirwa mu mishinga ya Leta n’ashorwa mu bigo by’ubucuruzi bya Leta, bigera kuri 48.5%. Hari kandi amafaranga agera kuri Miliyari 56.1 bingana na 1.9% by’ingengo y’imari yose akazakoreshwa mu kwishyura ibirarane(Miliyari 30.6 ) no kongera ubwizigame bwa Leta (Miliyari 25.5).
Minisitiri Ndagijimana ati “Gahunda z’ibikorwa bizakoreshwamo amafaranga mu ngengo y’imari ya 2019/20 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nkuko bikubiye muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1), izadufasha mu nzira igana mu cyerekezo 2050 kigamije kugira u Rwanda igihugu kiri mu cyiciro cy’ibihugu biteye imbere kandi bifite abaturage babayeho neza”.
Guhanga imirimo mishya igera ku bihumbi 213,198, Guteza imbere imijyi , gukomeza guteza imbere urwego rw’inganda, kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, Kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Hari kandi kongera umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere serivisi z’imari n’umuco wo kwizigama, kuzamura ireme ry’uburezi, kwegereza abaturage serivsi z’ubuzima, gukomeza kugabanya ubukene n’ibindi.
Imiterere y’ubukungu mu 2018
Mu 2018 ubukungu bw’Isi bwazamutseho 3.6%. Mu 2019 biteganyijwe ko buzazamuka ku gipimo cya 3.3% naho mu 2020 buzazamuka 3.6%.
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8.6% ugereranyije na 7.2% cyari giteganyijwe mu 2018, umusaruro w’inganda uzazamukaho 10% ndetse uru rwego rukaba rufite 16% mu musaruro mbumbe w’igihugu.
Ibi byatewe n’ubwubatsi bwazamutseho 14%, inganda z’imyenda n’ibikomoka ku mpu bizamuka 20% ndetse ibiribwa n’ibinyobwa bizamuka ku 9%.
Ubuhinzi bwazamutse 6% bitewe n’ingamba zo kuzamura umusaruro n’ikirere. Serivisi zazamutse 9% mu 2018, biturutse ku bucuruzi buto n’ubuciriritse bwazamutse 9.5%, ubwikorezi buzamuka 15% bitewe ahanini n’ubwikorezi bwo mu ndege. Izamuka ry’ibiciro ku isoko ryari 1,1% ugereranyije na 4.4% mu 2017.
Mu mpera za Ukuboza miliyari 1214.6 Frw zari zimaze gukoreshwa. Guhera mu gihembwe cya 3 cya 2018/2019, ishyirwa mu bikorwa riragenda neza hakaba hari icyizere ko izakoreshwa nk’uko byateganyijwe.
Biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.8% mu 2019, bukazamuka 8.1% mu 2020 na 8.2% mu 2021, bitewe n’ubuhinzi kubera ingamba mu gukoresha ikoranabuhanga no kuhira. Ubuhinzi buzazamuka 5.5% mu 2019.
Umusaruro w’inganda uzazamuka 11% mu 2019, 12.1% mu 2020 bitewe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi n’inganda z’ibikorerwa mu gihugu. Serivisi zo zizagera ku kigero cya 8% mu 2019.
Ibitumizwa mu mahanga bizagera ku 9.8% mu 2019 bitewe n’ibikoresho bizatumizwa mu mishinga y’ibikorwa remezo n’inganda.
Nyuma yo gutangaza iyi mbanzirizamushinga, biteganyijwe ko yoherezwa muri komisiyo zishinzwe ingengo y’imari muri buri mutwe w’inteko ishinga amategeko ngo itangweho ibitekerezo bizafasha guverinoma mu guhuza umushinga w’ingengo y’imari ya 2019/2020.
Inkuru ya IGIHE.COM
Ami
Igihe kirageze ko abarimu bongezwa. Sindi umwarimu ariko rwose biteye agahinda. Leta ninshaka izashyireho umusoro kuri buri muntu wo gufasha mwarimu. Please please tureke gukoresha uburetwa mwalimu.