• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burera : Perezida Kagame yavuze ko “Ababuza u Rwanda umutekano bakina n’umuriro nibawegera uzabotsa”

Burera : Perezida Kagame yavuze ko “Ababuza u Rwanda umutekano bakina n’umuriro nibawegera uzabotsa”

Editorial 08 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019, yatangiye uruzinduko akorera mu ntara z’itandukanye z’igihugu asura akarere ka Burera.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, biteganyijwe ko Perezida Kagame asura Burera na Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, agasura Rubavu na Rutsiro, nyamasheke na Karongi mu ntara y’Uburengerazuba.

Mu ijambo yabagejejeho yagarutse ku mutekano w’igihugu n’umubano wacyo n’abaturanyi, atanga gasopo ku bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yavuze ko abayobozi bagomba gukora mu nyungu zo gukemura ibibazo by’abaturage, akaba yanenze cyane uko abaturage bava mu Rwanda bakajya gushakira serivise hanze yarwo.

Paul Kagame yamaze umwanya avuga ku mutekano w’igihugu asaba abaturage kuwugiramo uruhare ngo uboneke.

Ati “Igihu mureba cy’u Rwanda ni icyanyu, Abanyarwanda mugomba kucyubaka mukakirinda, ntabwo turi abacakara b’abaturanyi, ntabwo duhindirwaho.”

Yavuze ko Umutekano w’u Rwanda ugomba kuboneka haba ku neza cyangwa ku zindi nzira.

Yagize ati “Umutekano ugomba kuboneka ku neza bishingiye ko twumva ko ari ngombwa hagati yacu nk’Abanyarwanda no ku bandi duturanye.

Umutekano niwo twifuza turaza kuwukorera ku neza nibiba ngombwa no ku bundi buryo niko byagenda, ntabwo tugomba kwingingira umuntu ko aduha umutekano.”

Mu mvugo isa n’ijimije ariko yumvikana kuri bamwe mu Bayobozi ba FDLR baherutse gutahuka abandi bagafatirwa ku mupaka wa Congo na Uganda, bakazanwa mu Rwanda, ubu bakaba bari kuburana mu Nkiko ku byaha bakekwaho, ndetse na Callixte Sankara wiyise Major Sankara uheruka gufatirwa mu birwa bya Comoros akoherezwa mu Rwanda,  Kagame yavuze ko nta we uhungabanya u Rwanda rudashobora kugeraho aho yaba ari hose.

Ati “Ndavuga abaturimo n’abandi tubageraho. Bamwe baratwizanira ikibazo tukagikemura, hari abandi tuzazana batarizana. Umutekano ni ku neza cyangwa ku ngufu kandi turazifite, bariya bose mwumva ku maradiyo ntibazi icyo bakinisha babivuga bari muri America, muri Africa y’Epfo, ntabwo begereye umuriro umunsi bawegereye uzabotsa.”

Yaburiye ababashyigikiye, kumva ko u Rwanda atari ahantu baza gukinira, asaba abaturage kubwira abashaka kubashuka ko umuriro uzabotsa.

Perezida Kagame yanenze cyane Abayobozi bibera mu migi, bakibera mu mirwa mikuru bakumva ko isi itangirira aho ikarangirira aho, abibutsa ko hari Butaro, hari n’utundi Turere bagomba kwita ku bibazo bihari.

Kagame yijeje ko azakemura ibibazo bigihari by’iterambere n’ibikorwa remezo.

Ati “Abaturanyi bashaka kuduteza ibibazo mubihorere twe dukemure ibibazo byacu, igihe bazumva twabana neza twe tuzabana neza na bo, nta we tubanira nabi, ariko iyo waduhinduye akarima kawe ukoramo ibyo ushaka,… natwe hari ibyo dushaka.”

Src : Umuseke

2019-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo

Museveni aherutse guhura n’Abanyarwanda “Nakasero State House ” ababwira ko u Rwanda aricyo ikibazo

Editorial 23 Oct 2018
Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Editorial 11 Apr 2018
Abayobozi b’u Burundi bahawe ibaruwa y’ubutumire yo kwiga ku guhindura itegekonshinga

Abayobozi b’u Burundi bahawe ibaruwa y’ubutumire yo kwiga ku guhindura itegekonshinga

Editorial 09 Dec 2017
Minisitiri w’Intebe yashinje abayobozi guhimba imibare no gushyira imbere inyungu zabo bikadindiza igenamigambi

Minisitiri w’Intebe yashinje abayobozi guhimba imibare no gushyira imbere inyungu zabo bikadindiza igenamigambi

Editorial 27 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta
Mu Rwanda

WASAC, REG, UR , na RAB mu batunzwe agatoki kubera guhombya Leta

Editorial 04 May 2017
Ifoto y’umunsi
Mu Mahanga

Ifoto y’umunsi

Editorial 13 Jan 2016
PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire
POLITIKI

PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

Editorial 20 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru