Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019, yatangiye uruzinduko akorera mu ntara z’itandukanye z’igihugu asura akarere ka Burera.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, biteganyijwe ko Perezida Kagame asura Burera na Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, agasura Rubavu na Rutsiro, nyamasheke na Karongi mu ntara y’Uburengerazuba.
Mu ijambo yabagejejeho yagarutse ku mutekano w’igihugu n’umubano wacyo n’abaturanyi, atanga gasopo ku bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yavuze ko abayobozi bagomba gukora mu nyungu zo gukemura ibibazo by’abaturage, akaba yanenze cyane uko abaturage bava mu Rwanda bakajya gushakira serivise hanze yarwo.
Paul Kagame yamaze umwanya avuga ku mutekano w’igihugu asaba abaturage kuwugiramo uruhare ngo uboneke.
Ati “Igihu mureba cy’u Rwanda ni icyanyu, Abanyarwanda mugomba kucyubaka mukakirinda, ntabwo turi abacakara b’abaturanyi, ntabwo duhindirwaho.”
Yavuze ko Umutekano w’u Rwanda ugomba kuboneka haba ku neza cyangwa ku zindi nzira.
Yagize ati “Umutekano ugomba kuboneka ku neza bishingiye ko twumva ko ari ngombwa hagati yacu nk’Abanyarwanda no ku bandi duturanye.
Umutekano niwo twifuza turaza kuwukorera ku neza nibiba ngombwa no ku bundi buryo niko byagenda, ntabwo tugomba kwingingira umuntu ko aduha umutekano.”
Mu mvugo isa n’ijimije ariko yumvikana kuri bamwe mu Bayobozi ba FDLR baherutse gutahuka abandi bagafatirwa ku mupaka wa Congo na Uganda, bakazanwa mu Rwanda, ubu bakaba bari kuburana mu Nkiko ku byaha bakekwaho, ndetse na Callixte Sankara wiyise Major Sankara uheruka gufatirwa mu birwa bya Comoros akoherezwa mu Rwanda, Kagame yavuze ko nta we uhungabanya u Rwanda rudashobora kugeraho aho yaba ari hose.
Ati “Ndavuga abaturimo n’abandi tubageraho. Bamwe baratwizanira ikibazo tukagikemura, hari abandi tuzazana batarizana. Umutekano ni ku neza cyangwa ku ngufu kandi turazifite, bariya bose mwumva ku maradiyo ntibazi icyo bakinisha babivuga bari muri America, muri Africa y’Epfo, ntabwo begereye umuriro umunsi bawegereye uzabotsa.”
Yaburiye ababashyigikiye, kumva ko u Rwanda atari ahantu baza gukinira, asaba abaturage kubwira abashaka kubashuka ko umuriro uzabotsa.
Perezida Kagame yanenze cyane Abayobozi bibera mu migi, bakibera mu mirwa mikuru bakumva ko isi itangirira aho ikarangirira aho, abibutsa ko hari Butaro, hari n’utundi Turere bagomba kwita ku bibazo bihari.
Kagame yijeje ko azakemura ibibazo bigihari by’iterambere n’ibikorwa remezo.
Ati “Abaturanyi bashaka kuduteza ibibazo mubihorere twe dukemure ibibazo byacu, igihe bazumva twabana neza twe tuzabana neza na bo, nta we tubanira nabi, ariko iyo waduhinduye akarima kawe ukoramo ibyo ushaka,… natwe hari ibyo dushaka.”
Src : Umuseke