Ku munsi wa kabiri wa Transform Africa Summit, witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida Paul Kagame, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Ibrahim Boubacar Keita wa Mali.
Umukuru w’igihugu Perezida Kagame yavuze ko Iterambere ry’ubukungu n’uburumbuke bisaba ikoranabuhanga. Ati :” Igihe ni iki kugira ngo twubake ibikorwa remezo n’ubumenyi bikenewe muri Afurika. Hari amahirwe akomeye ku mugabane wacu, ari nayo mpamvu guverinoma za Afurika zishyize hamwe zigatangiza Smart Africa, n’abikorera bakaba ari abafatanyabikorwa b’ingenzi kugira ngo intego igerweho.”
Yavuze ko intego za Smart Africa ari ugutuma ibihugu biguma hamwe mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga kuko gufatanya ari bwo buryo bwatuma ibihugu bigera ku ntego zabyo.
Yakomeje ati “Kuba hariho gahunda ihuriweho ya Afurika mu ikoranabuhanga ntawe bikwiye gutera ubwoba, ahubwo bikwiye gutera imbaraga. Byari bikenewe kandi ukwishyira hamwe kwa Afurika kuzatanga inyungu kuri Afurika n’abafatanyabikorwa bayo ku rwego rw’Isi.”
“Isoko rusange rya Afurika ryatangiye gushyiwa mu bikorwa, tugomba guhuza gahunda y’iterambere ry’inganda n’ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga rihuza Isi kurusha uko byahoze mbere, kugera ku bumenyi ubu byaroroshye. Ariko nanone twe kuvuga gusa ngo dukoreshe umurongo mugari wa internet mu gufata gusa ibintu n’ibitekerezo byaturutse ku bandi. Turi abantu bashobora guhanga udushya no gutekereza, dufite ibyacu twaha abandi, dufite inkuru zacu twabwira abandi.”
Agiye gusoza ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko inama itaha ya Transform Africa mu 2020 izaba ibaye ku nshuro ya gatandatu, izabera muri Repubulika ya Guinea.