Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije wabaye Minisitiri w’ uburezi kuri Leta ya Habyarimana yibajije impamvu abantu baruciye bakarumira, bagaceceka ku bya Ingabire kandi yari akwiye kwamaganwa.
Mitsindo Fidele nk’inararibonye mu bya politike avuga ko atumva ukuntu Ingabire yagiye gukoresha inama y’ishyaka ritemewe mu gihugu kandi atari abyemerewe.
Mitsindo Fidele wabanje kuba Burugumesitiri wa Komine Giciye, nyuma akaba Perefe wa Gisenyi avuga ko mu mutima we atiyumvisha ukuntu bantu bacecetse ku bya Ingabire.
Ati : Icyambere, kugira ibiganiro ushaka abajya mu ishyaka ubwabyo bikomeye kurenza inama.
Icya kabiri, ishyaka mu igihe ritaremerwa mu igihugu umuntu ashaka gute abayoboke? Ngo abashyire he he! ?!?gute! ?!??
Icya gatatu, gushaka abantu ngo musangire ukoreshe inama wowe ufite umugambi nuwagiye kubagushakira. Kandi abo watumiye bashobora kuba batazi icyatumye ubatumira.
Icya kane, kwirengagiza kubwira ubuyobozi gahunda ufite niba yerekeranye nibyi ishyaka n’icyaha. Mu igihe ufite amabwiriza ni inshingano ugomba kubahiriza.
Icya gatanu, gukurura amacakubiri no gucamo ibice abanyarwanda.
Mitsindo fidele ati: Nubwo abantu baceceka ariko ningombwa ko bivugwa kugirango buri rwego rumenye ikihishe inyuma yiriya inama yari yateguye.
Ibi yabitangaje ku wa 16 Gicurasi 2019, ubwo yaganiraga na Rushyashya.
Mitsindo Fidele asanzwe atanga umusanzu we muri Komisiyo y’ ubumwe n’ ubwiyunge, Urugero, nk’igihe yakoreraga mu karere ka Nyabihu ibiganiro byahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n’ abahoze ari abayobozi.
Mitsindo yagize ati “Ari Habyarimana na Paul Kagame bombi ndabazi, ushaka kubamenya age anyegera mbavugeho bombi. Habyarimana yari afite amayeri agatuma abajya kumuvuga neza yataha agapanga ibibi, ariko mu rugo iwabo twajyagayo tukaryayo, abarya kakaryama tukaryayo, twagera no gutera imbere muri za tango z’ amayeri nazo tukaryaho”
Yakomeje agira ati “Nonse ishereka ry’ amacakubiri, nkura bamwira ko umututsi ari mubi. Muri uko gukura umuntu agakura bamubwira ko ikibi cyose ku Rwanda ari umutusi.”
Mitsindo avuga ko yakuze abona mu gisirikare hari itegeko rivuga ko ugomba kujya mu gisirikare agomba kuba ari umukiga nawe w’ intoranywe. Ngo yakuze bamubwira ko hari abantu bagomba kwiga n’ abatagomba kwiga bigera aho abyakira nk’ ihame.
Mitsindo akomeza avuga ko Leta ya Kayibanda, n’ iya Habyarimana zigishije ubumwe ariko akavuga ko bigishaga ubumwe butabarimo.
Mitsindo Fidele wanabaye Umudepite mu Inteko ishingamategeko
Uyu muhungu wa Nsekarije agaragaza ko aho amenyeye FPR aribwo yamenye ukuri, akavuga ko Perezida Kagame yamukunze atari uwo gukundwa, kubera ko mu mutima wa Kagame harimo urukundo.
Ati “Ni ngombwa nubona ukuri uhitemo ukuri, ikitari ukuri uvuge uti iki si ukuri…Ariko mu by’ ukuri Kagame yabaye umubyeyi wanjye ntari nkwiriye,ndavuga nti ariko nubwo ari muri FPR reka ngenzure neza menye niba no mu mutima we harimo urukundo. Muri Kagame Paul Harimo urukundo, twe kuvuga Perezida, muri Kagame Paul harimo urukundo”
Akomeza agira ati “Guverinoma ya Habyarimana yavuze ubumwe, iya Kayibanda yavuze ubumwe ariko bavuze ubumwe butabarimo. Bavugaga ubumwe ku karubanda ariko bagera mu rugo abana babo bakonka amacakubiri, nonse amacakubiri”
Komisiyo y’ igihugu y’ ubumwe n’ ubwiyunge yatangije gahunda yo guhuza abayobozi n’ abahoze ari bo mu rwego kugira ngo bahure bungurane ibitekerezo biganisha ku bumwe n’ ubwiyunge. Mitsindo ari mu bahoze ari abayobozi.