Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe umwambaro w’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Paul Pogba, ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’abagize Umuryango Young Presidents Organisation (YPO) bo mu Bufaransa.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko i Paris mu Bufaransa, yahuye n’abari muri YPO, Umuryango Mpuzamahanga ugizwe n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bagera ku 27 000 baturuka mu bihugu 130 ku Isi.
Umukuru w’Igihugu yasabye abikorera bo mu Bufaransa gushora imari yabo mu Rwanda, avuga ko nyuma y’ibihe byaranze umubano w’ibihugu byombi, bidakwiye ko ukomeza kugendera ku mateka y’ahahise.
Muri ibyo biganiro Perezida Kagame akaba yarashyikirijwe impano y’umwambaro w’umukinnyi w’u Bufaransa, Paul Pogba, umwe mu bafashije iki gihugu kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya mu mwaka ushize.
Uwari ubiyoboye yavuze ko hari impano yifuza guha Perezida Kagame. Ati “Ni iby’agaciro kubana na we uyu munsi. Ndashaka kuguha impano idasanzwe, yatanzwe n’umuntu witwa Paul. Abakinnyi batanga imyenda basinyeho.’’
Umukuru w’Igihugu yahise amubwira ko ‘azayibika neza’ ariko asabwa kuyifungurira mu ruhame.
Perezida Kagame yayifunguye, akuramo umwambaro wa Paul Pogba yambara mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ wanditseho nimero esheshatu mu mugongo.
Yahise abashimira ati “Murakoze cyane. Muze kumunshimirira (Pogba).’’
Abakinnyi bakomeye ku Isi batanga imyenda yabo, ikagurishwa n’Umuryango wa YPO mu gukusanya inkunga yo gufasha abana barwariye mu bitaro, n’abari mu kaga.
Paul Pogba w’imyaka 26, ni Umufaransa ukinira Manchester United yo mu Bwongereza, ndetse ni umukinnyi wahenze mu mateka ya ruhago, aho yaguzwe agera kuri miliyoni €105 ubwo yari avuye muri Juventus de Turin mu 2016.