Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev. Karuranga Ephrem, yavuze ko hari agatsiko k’abantu bahoze ari abayoboke b’iri torero muri Uganda bariciyemo ibice kubera gushaka kuyobora abakirisitu, bakabashyiramo imyumvire y’urwango.
Rev. Karuranga yabigarutseho ku wa 21 Gicurasi 2019 mu kiganiro yahaye Radiyo Ijwi rya Amerika.
Uyu mushumba yavuze ko gucikamo ibice kwa ADEPR ishami rya Uganda kwatangiye nyuma y’uko Pasiteri Ntakirutimana Théoneste wari Umuyobozi waryo afunzwe.
Amakuru y’ishimutwa rya Pasiteri Ntakirutimana Théoneste yatangajwe ku wa 29 Werurwe 2019.
Pasiteri Ntakirutimana Théoneste yari yafatanwe n’abandi bakirisitu batanu n’inzego z’umutekano za Uganda zibashinja kuba intasi’ za leta y’u Rwanda.
Rev. Karuranga yavuze ko abateje amacakubiri mu itorero ari agatsiko ka bamwe mu banzi b’u Rwanda bari muri Uganda bashaka koreka imbaga y’abakirisitu b’itorero bagamije kubangisha ubuyobozi bw’u Rwanda.
Yagize ati “Ni agatsiko k’abari bafite inyota yo gushaka kuyobora, babonye ko umuyobozi wabo afunzwe bifuza ko bakitandukanya n’abayobozi bo mu Rwanda bagendeye kuri icyo cyuho batangaza ko aribo bayobozi, […]Gusa icyo tuzi neza ni uko ababiri inyuma ari agatsiko k’abantu batari abakirisitu ahubwo ko ari abantu bifuza ubuyobozi bwo mu nduru.”
Rev.Karuranga yavuze ko abayoboke ba ADEPR ishami rya Uganda b’Abanyarwanda bari guhura n’akaga gakomeye aho batotezwa bashinjwa ko ari intasi z’u Rwanda. Nkuko ikinyamakuru cya gikristu Iyobokamana.com kibitanaza.
Yagize ati “Abatotezwa muri Uganda bo mu itorero ryacu baba bashinjwa ngo kuba intasi z’u Rwanda noneho rero bikabazanira akaga kimwe n’abandi Banyarwanda bose ariko ikigaragara ni uko ako gatsiko kavuga ko abari abayobozi babatanga utemeye kuyoboka ako urwo ruhande rw’abanzi b’igihuhu bakabashinja kuba intasi z’u Rwanda.Mu by’ukuri ni icyo kigenda kigaragarayo kigatuma benshi bameneshwa.”
Akomeza avuga ko “bivugwa ko udashatse kwemera kujya mu ruhande rwa Kayumba Nyamwasa ahita yitwa intasi y’u Rwanda maze agatangira guhohoterwa muri ubwo buryo.”
Itorero rya ADEPR muri Uganda ryashinzwe muri 2016 ryari rimaze kugira indembo 8 mu rwego rwo kwagura umurimo w’ivugabutumwa.Kugeza ubu ADPR ishami rya Uganda yari imaze kugira abayoboke ibihumbi cumi na bitanu(15000).
Kuva mu myaka ibiri ishize, umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo kidobya ahanini bishingiye ku Banyarwanda bafatwa bagakorerwa iyicarubozo.
U Rwanda rushinja Uganda gutera inkunga ibikorwa by’imitwe ishaka kuruhungabanyiriza umudendezo.