Sankara kuri uyu wa Kane yagejejwe imbere y’urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo yunganiwe n’umunyamategeko we Nkundabarashi Moise, wanamwunganiye kuva mu bugenzacyaha.
Ibyaha 16 aregwa harimo Iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.
Bimwe mu bikorwa aregwa harimo gushinga no kuyobora ishyaka ryitwa Rwandese Revolutionary Movement, RRM, yashinze afatanyije n’abandi bantu benshi tariki ya 28 Ukwakira 2017 muri Afurika y’Epfo.
Ashinga iryo shyaka ngo yafatanyije n’abandi bantu barindwi barimo Noble Marara. Ngo ryakomeje gushaka abayoboke ku buryo ubu bageze ku bayoboke 200, n’imiterere yaryo yaravuguruwe rigaba amashami ahantu hatandukanye ku Isi, rigira n’abarihagararira muri Amerika, Canada, mu Budage, u Bubiligi, Zambia, Malawi na Afurika y’Epfo.
Iryo shyaka kandi ngo rifite itsinda ry’ingabo. Ngo RRM yaje kwihuza na PDR Ihumure, CNRD Ubwiyunge iyobowe na Gen Irategeka Wilson, aho bashinje ihuriro MRCD iyobowe na MRCD nka Perezida, Gen Irategeka ni Visi Perezida wa mbere naho Nsabimana Callixte akaba Visi Perezida wa kabiri. Mu kugabana inshingano kandi ngo Nsabimana yahawe kuba umuvugizi.
Bashinze umutwe bise FLN, unahabwa inshingano zo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda unahabwa ibikoresho nk’imbunda n’amasasu, ushingwa haherewe ku bari muri FDLR bayobowe na Gen Irategeka, hakaba n’abandi banyarwanda barimo 30 Nsabimana ubwe yavanye muri Uganda akabohereza mu birindiro muri RDC, ibyo akaba yarabishoboye yifashishije abandi bantu batandukanye yakoreshaga barimo ababa muri Uganda.
Abaterankunga b’uwo mutwe barimo Leta y’u Burundi yabaye inzira y’aho gutera baturutse mu ishyamba rya Kibira rifatanye na Nyungwe, hakabamo na Leta ya Uganda yatanze ibikoresho n’abantu bajyana abarwanyi mu birindiro bya FLN muri RDC.
Inkunga zo gushyingira MRCD ngo zatangwaga n’impunzi z’abanyarwanda ziri mu bihugu bitandukanye nka Afurika y’Epfo, Mozambique, Canada, u Bubiligi, Amerika, Zambia, Malawi, Australia n’u Bwongereza. Amafaranga amwe ngo yanyuzwaga kuri Rusesabagina andi akanyuzwa kuri Nsabimana Callixte.
Imikoranire na Uganda n’u Burundi
Muri Werurwe kandi ngo Nsabimana yagiranye umubano n’umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias Moses, ukora mu butasi bwo hanze y’igihugu. Bimwe mu byo baganiriye harimo ngo guhuza FLN n’ingabo za ba Colonel Kanyemera, ngo bafatanye ibikorwa mu bitero ku Rwanda.
Ikindi ngo byari ugufasha Nsabimana kubasha kubonana na Brig General Abel Kandiho uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda.
Ngo bumvikanye ko Nsabimana yavugana na Captain Sande Charles akamufasha nk’inshuti ya Brig Gen Kandiho, kandi ngo byarakozwe, uko guhura kwasabwaga kuraboneka.
Muri Werurwe kandi bamwe mu bayobozi ba FLN barimo Sinayobye Barnabe bagiye muri Uganda gusaba inkunga ya gisirikare n’ubuvugizi muri dipolomasi kugira ngo batere u Rwanda. Bajya muri Uganda ngo ni nyuma y’uko Nsabimana yari yasabye guhura na Kandiho arabihabwa, ku buryo abayobozi ba FLN bagiye muri Uganda bakabonana na Colonel woherejwe na Kandiho, bamugezaho ibyifuzo byabo nk’uko Nsabimana yari yabisabye.
Ibyo ngo Nsabimana na bagenzi be babikoze bagamije kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe kugirira nabi Leta y’u Rwanda.
Mu 2013 kandi ngo Nsabimana yihesheje indangamuntu na na pasiporo bya Lesotho, abihabwa abanje kubeshya amazina n’umwirondoro, aho yavuze ko yitwa Kabera Joseph wavukiye i Masisi muri RDC. Ibyo ngo byari ibihimbano kuko yabeshye
Nsabimana ngo nk’umuvugizi wa FLN yahabwaga $1000 ku kwezi yo gukoresha mu itumanaho n’umutekano, ndetse ngo hari igihe yahawe $5000. Ngo yanahawe telefoni zo kwifashisha muri ako kazi, zafatiriwe zikaba ziri muri dosiye.
Nta byinshi byo kwiregura -Nsabimana uzwi nka Sankara
Mu kwiregura, Nsabimana yavuze ko “nta byinshi mfite byo kwiregura nk’uko natangiye mbyemera, ibyaha byose ndegwa hano, ibyo nakoze ku giti cyanjye nk’ibi bijyanye na pasiporo nagombaga gukoresha mu kazi kanjye ko kwihisha mu kurwanya ubu butegetsi, ibindi byaha ni ibyakozwe n’inyeshyamba za FLN nari mbereye umuvugizi, nkaba kandi nari n’umwe mu bayobozi bakuru b’impuzamashyaka ya MRCD, ari yo rwego politiki rwayoboraga FLN.”
Ati “Uteye ikigo cya gisirikare ukanyaga ibikoresho runaka cyangwa ukica abasirikare runaka, kujya kuri radiyo nkabisobanura nk’umuvugizi byari kunyorohera.” Ku bwe kuba harishwe abasivili ntibyari bikwiye kuko kujya kuri radio ukajya gusobanura ko nk’abasirikare bishe abaturage mu isoko bitoroshye.
Yavuze ko akibona MINADEF itangaje ko hari imodoka zatwitswe hafi ya Nyungwe, ngo yahamagaye Gen. Sinayobye ntiyamubona ariko undi musirikare mukuru amubwira ko “abahungu bazamutse berekeza kuri kaburimbo”, ngo ahita amenya ko ari abasirikare ba FLN babikoze.
Ibyo ngo byagabwe na Major Guado. Aho ngo yaboneye Gen Maj Sinayobye Barnabé, yamubajije ko Leta y’u Rwanda ivuga ko igitero bakoze bishemo abasivili bagakomeretsa n’abandi, undi amusubiza ko leta y’u Rwanda “barabeshya niko babaye”, amubwira ko ngo yabwiwe ko abarashwe ari abasirikare babiri bari muri izo modoka, bashatse kubarwanya.
Ngo yanamwoherereje n’amafoto abiri, imwe iriho umuntu w’umusirikare atabashije kwibuka izina rye, indi iriho uwahoze ari umusirikare ngo yabonaga yarasezerewe mu ngabo, ariko ngo yari umwavoka witwaga Yusuf. Nyuma ngo yaje kumenya ko uwo Yusufu ari muzima.
Kugeza ku wa 12 Mata, ngo amakuru Nsabimana yari afite ku bitero bya Kitabi, yari uko FLN yahagaritse izo modoka, abasirikare bayo bagatangira kwigisha abagenzi politiki za MRCD, ko abarashwe bari abasirikare bashatse kubarwanya.
Ngo amaze gufatwa akanerekwa gihamya, nibwo yanamenye ko muri batandatu bishwe mu gitero bari abagore kandi ari abasivili.
Ati “Maze kubona ko batandatu bari abasivili bapfuye, nkabona ko hari n’abandi basaga 20 bakomerekejwe n’inyeshyamba za FLN nari mbereye umuvugizi, nakoze ibishoboka amanywa n’ijoro ngo mbashakire ubuvugizi bazajye kurwana n’igisirikare cy’u Rwanda, bakabirengaho bakajya gukora ayo mahano, nibwo nahise mfata umwanzuro ko nta kintu na gito nshobora guhishira kuri FLN kuko bagambaniye ibyo twumvikanye nabo.”
Yasabye imbabazi
Nsabimana yavuze ko yasanze kuba harishwe abasivili, nta kindi yakora uretse kwemera ugutsindwa yagize nk’umwe mu bari abayobozi.
Ati “Niyo mpamvu imbere yanyu nyakubahwa mucamanza, nsaba imbabazi mbikuye ku mutima abantu bose bagizweho ingaruka na biriya bitero, abitabye Imana navuga Imana ibahe iruhuko ridashira, nkaba nsaba imbabazi Abanyarwanda, nkasaba n’imbabazi Umukuru w’Igihugu.”
Yavuze ko asanga “FLN atari inyeshyamba zitanga icyizere, akaba ari nayo mpamvu nitandukanyije na FLN, n’ibindi bazakora.”
Ku byo gukorana na za Leta z’amahanga, icyo cyaha nacyo avuga ko acyemera akanagisabira imbabazi, ko ibyo Ubushinjacyaha bumurega butamubeshyera ku mubano yagiranye n’abasirikare bakuru b’u Burundi na Uganda.