• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Umurambo w’Umunyarwanda warasiwe i Nyagatare yambukana Magendu ukajyanwa muri Uganda wagaruwe mu Rwanda [ Yavuguruwe ]

Editorial 27 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Guverinoma ya Uganda kuri uyu wa Mbere  yashyikirije  iy’u Rwanda umurambo w’Umunyarwanda warashwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu ubwo yageragezaga kwinjiza magendu ku butaka bw’u Rwanda, akanagerageza kurwanya inzego z’umutekano.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano z’u Rwanda zari mu bugenzuzi zahagaritse uwakekwagaho gutwara magendu wari kuri moto yambutse aturutse muri Uganda, anyuze ahantu hatemewe.

Yapfuye arashwe ubwo we na bagenzi be bo muri Uganda, bambukanaga magendu mu Rwanda, bagashaka kurwanya inzego z’umutekano zari zigerageje kubakumira.

Nyuma yo kuraswa, umunyarwanda yahise apfa, umuturage wa Uganda we aza gupfa nyuma; ariko abo bari kumwe bahise babakurura babajyana muri Uganda ariyo mpamvu habayeho kugarura uyu murambo.

Urujijo 

Uyu murambo aho kujyanwa aho igikorwa cyabereye, hakozwe ibilometero byinshi ugarurwa mu Rwanda ariko unyujijwe ku rundi ruhande, ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi mu gihe akenshi ihererekanya nk’iri ribera aho igikorwa cyabereye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yabwiye abayobozi bari bahagarariye Uganda bayobowe na Depite Kansiime Caroline uhagarariye Rukiga, ko bashimishijwe no kuba bazanye uyu munyarwanda wapfuye ariko ko hari igikwiye gukorwa.

Yabwiye uruhande rwa Uganda ko buri gihugu gifite amategeko akigenga, kandi ko nta na kimwe gishobora kwemera ko hari abakwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Yavuze ko abaturage baherutse kuraswa, binjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bahagaritswe bashaka kurwanya abashinzwe umutekano, barasirwa ku butaka bw’u Rwanda.

Meya wa Nyagatare yavuze ko bikimara kuba, abaturage ba Uganda bahise bakurura iyo mirambo bayijyana ku butaka bwayo ariko ikinyabiziga cya moto bari bafite cyo kirasigara.

Ikibabaje ngo ni uko abaturage ba Uganda atari ubwa mbere binjiranye mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo butanyuranyije n’amategeko kandi bikinjira ubuyobozi bw’igihugu cyabwo bureba.

Umwera uturutse ibukuru ……

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, aherutse  kumvikana avuga ku kibazo hagati y’u Rwanda na Uganda aho yavuze ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bitabujije abacuruzi gukomeza gukora n’ubwo bakora buryo butizewe bwa magendu.

Museveni Arakangurira Abagande Kwinjiza Ibicuruzwa Mu Buryo Bwa Magendu Mu Rwanda

Ibi yabitangaje kuwa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ingabo z’ibihugu bikomeye by’I Burayi na Amerika , bari mu rugendoshuri muri Uganda biga iterambere ryayo n’imibanire yayo n’amahanga.

Ibi yavugaga abihuza no kuba ibicuruzwa biva Uganda byinjira mu Rwanda biciye Gatuna byagabanutse kubera ibikorwa by’ubwubatsi biri kuhakorerwa bikaba biteganijwe kurangira mu kwezi gutaha nkuko leta y’u Rwanda ibitangaza. Perezida Museveni yavuze kandi ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka munini (Gatuna) wanyuragaho ibicuruzwa bitabujije ubucuruzi mu Karere gukomeza gukorwa.

Ibi benshi babifashe nkaho ari uguhamagarira abagande gukoresha magendu cyane cyane bambuka imipaka y’igihugu mu bice byegereye umupaka wa Gatuna urimo gusanwa ngo ubashe kwihutisha serivisi biciye mu gukorera mu mupaka uhujwe (One Stop Border Post).

Isesengura mu by’ubukungu rigaragaza ko U Rwanda ari isoko rikomeye kuri Uganda yajyaga yohereza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda ariko bikaba byaragabanutse kubera umubano utifashe neza ahanini uterwa n’uburyo abanyarwanda bahohoterwa bakanakorerwa iyicarubozo iyo bagiye mu gihugu cya Uganda.

2019-05-27
Editorial

IZINDI NKURU

Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo

Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo

Editorial 19 Jul 2020
Interahamwe nka Ndereyehe Charles zasanze inzira zaraharuwe mu Buholandi, menya Frans Van Hoof wabigizemo uruhare nyuma yo kumarana imyaka 10 n’abateguye umugambi wa Jenoside

Interahamwe nka Ndereyehe Charles zasanze inzira zaraharuwe mu Buholandi, menya Frans Van Hoof wabigizemo uruhare nyuma yo kumarana imyaka 10 n’abateguye umugambi wa Jenoside

Editorial 23 Jul 2020
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Editorial 02 Oct 2018
Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Editorial 03 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda
Mu Mahanga

Abagabo babiri bo muri Uganda bashinjwa kubangamira umudendezo w’ u Rwanda

Editorial 02 Oct 2017
Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?
INKURU NYAMUKURU

Maj. Gen. Bayingana wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ni muntu ki ?

Editorial 03 Sep 2019
Hahishuwe uruhare rw’umuryango wa Patrick Karegeya mu bikorwa byo gusiga u Rwanda icyasha
INKURU NYAMUKURU

Hahishuwe uruhare rw’umuryango wa Patrick Karegeya mu bikorwa byo gusiga u Rwanda icyasha

Editorial 17 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru