Guverinoma ya Uganda kuri uyu wa Mbere yashyikirije iy’u Rwanda umurambo w’Umunyarwanda warashwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu ubwo yageragezaga kwinjiza magendu ku butaka bw’u Rwanda, akanagerageza kurwanya inzego z’umutekano.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano z’u Rwanda zari mu bugenzuzi zahagaritse uwakekwagaho gutwara magendu wari kuri moto yambutse aturutse muri Uganda, anyuze ahantu hatemewe.
Yapfuye arashwe ubwo we na bagenzi be bo muri Uganda, bambukanaga magendu mu Rwanda, bagashaka kurwanya inzego z’umutekano zari zigerageje kubakumira.
Nyuma yo kuraswa, umunyarwanda yahise apfa, umuturage wa Uganda we aza gupfa nyuma; ariko abo bari kumwe bahise babakurura babajyana muri Uganda ariyo mpamvu habayeho kugarura uyu murambo.
Urujijo
Uyu murambo aho kujyanwa aho igikorwa cyabereye, hakozwe ibilometero byinshi ugarurwa mu Rwanda ariko unyujijwe ku rundi ruhande, ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi mu gihe akenshi ihererekanya nk’iri ribera aho igikorwa cyabereye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yabwiye abayobozi bari bahagarariye Uganda bayobowe na Depite Kansiime Caroline uhagarariye Rukiga, ko bashimishijwe no kuba bazanye uyu munyarwanda wapfuye ariko ko hari igikwiye gukorwa.
Yabwiye uruhande rwa Uganda ko buri gihugu gifite amategeko akigenga, kandi ko nta na kimwe gishobora kwemera ko hari abakwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.
Yavuze ko abaturage baherutse kuraswa, binjiye mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bahagaritswe bashaka kurwanya abashinzwe umutekano, barasirwa ku butaka bw’u Rwanda.
Meya wa Nyagatare yavuze ko bikimara kuba, abaturage ba Uganda bahise bakurura iyo mirambo bayijyana ku butaka bwayo ariko ikinyabiziga cya moto bari bafite cyo kirasigara.
Ikibabaje ngo ni uko abaturage ba Uganda atari ubwa mbere binjiranye mu Rwanda ibicuruzwa mu buryo butanyuranyije n’amategeko kandi bikinjira ubuyobozi bw’igihugu cyabwo bureba.
Umwera uturutse ibukuru ……
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, aherutse kumvikana avuga ku kibazo hagati y’u Rwanda na Uganda aho yavuze ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bitabujije abacuruzi gukomeza gukora n’ubwo bakora buryo butizewe bwa magendu.
Ibi yabitangaje kuwa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ingabo z’ibihugu bikomeye by’I Burayi na Amerika , bari mu rugendoshuri muri Uganda biga iterambere ryayo n’imibanire yayo n’amahanga.
Ibi yavugaga abihuza no kuba ibicuruzwa biva Uganda byinjira mu Rwanda biciye Gatuna byagabanutse kubera ibikorwa by’ubwubatsi biri kuhakorerwa bikaba biteganijwe kurangira mu kwezi gutaha nkuko leta y’u Rwanda ibitangaza. Perezida Museveni yavuze kandi ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka munini (Gatuna) wanyuragaho ibicuruzwa bitabujije ubucuruzi mu Karere gukomeza gukorwa.
Ibi benshi babifashe nkaho ari uguhamagarira abagande gukoresha magendu cyane cyane bambuka imipaka y’igihugu mu bice byegereye umupaka wa Gatuna urimo gusanwa ngo ubashe kwihutisha serivisi biciye mu gukorera mu mupaka uhujwe (One Stop Border Post).
Isesengura mu by’ubukungu rigaragaza ko U Rwanda ari isoko rikomeye kuri Uganda yajyaga yohereza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda ariko bikaba byaragabanutse kubera umubano utifashe neza ahanini uterwa n’uburyo abanyarwanda bahohoterwa bakanakorerwa iyicarubozo iyo bagiye mu gihugu cya Uganda.