Lindiwe Sisulu wari minisitri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika yepfo ariko utarigeze uvuga rumwe na Leta y’u Rwanda mu kuyihuza na RNC ya Kayumba yasimbuwe kuri uyu mwanya muri guverinoma nshya yashyizweho na Perezida Ramaphosa kuri uyu wa gatatu.
Uyu mu minisitiri yakuwe ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga agirwa ministiri w’amazi n’ibikorwa remezo asimbuzwa Naledi Pandor.
Lindiwe Sisulu nyuma yo kuvuga ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa akamusaba kumwumvikanisha na leta y’u Rwanda byateje umwuka mubi hagati ye n’u Rwanda binasubiza inyuma umubano w’u Rwanda na Afurika yepfo utari wifashe neza kuva muri 2010.
Nyuma yaho uyu mu minisitiri muri Afurika yepfo atangarije iby’ikiganiro cye na Kayumba Nyamwasa yahise yamaganirwa kure n’abayobozi b’u Rwanda we abyita ibitutsi binatuma uwari uhagararaiye Afurika yepfo mu Rwanda ataha bisubiza ibubisi ibyo kuzanzahura umubano wa Afurika yefo n’u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga Nduhungirehe Olivier yahaye minisitiri mushya ikaze avuga amusaba ko yakongera kuzura umubano wa Afurika yepfo n’u Rwanda.
Afurika yepfo ni kimwe mu bihugu bikunda kugarukwaho cyane nk’ibicumbiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bayobowe na Kayumba Nyamwasa ukuriye ishyaka RNC.