• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

Korea ya Ruguru yahagaritse ibiganiro yagombaga kugirana na Korea y’Epfo

Ubwanditsi 16 May 2018 POLITIKI

Korea ya Ruguru yatangaje ko ihagaritse ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byagombaga kuyihuza na Korea y’Epfo, kubera uburakari bwaturutse ku myitozo ya gisirikare yahuje Korea y’Epfo na Amerika.

Ibiro Ntaramakuru bya Korea ya Ruguru, KCNA, byatangaje ko iyo myitozo yiswe ’Max Thunder’ “itegura kugaba igitero ku majyaruguru n’ubushotoranyi, mu gihe hari ibiganiro bishyushye hagati ya Korea zombi.”

Ibi biganiro byari biteganyijwe kuri uyu wa 16 Gicurasi 2018, byagombaga gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu biganiro byahuje Perezida Kim Jong-un wa Korea ya Ruguru na Moon Jae-in wa Korea y’Epfo mu gace ibihugu byombi bihuriraho ka Panmunjom, mu kwezi gushize.

Icyo gihe banashyize umukono ku masezerano y’amahoro no kunga ubumwe, yari yitezweho gushyira iherezo ku ntambara y’amagambo imaze imyaka ishyamiranyije Korea zombi, yakurikiye iyeruye yatangiye muri Kamena 1950.

Korea ya Ruguru yanaburiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ishobora kwivana mu nama iteganywa ku wa 12 Kamena hagati ya Perezida Kim Jong Un na Donald Trump, aho byitezwe ko bazahurira muri Singapore.

Muri Werurwe nibwo Perezida Trump yatunguye benshi ubwo yemeraga ubutumire mu biganiro bigomba kumuhuza na Perezida Kim Jong Un.

Amerika na Korea y’Epfo bo batangaza ko iyo myiyereko yari igamije kunoza ubwirinzi, binafitanye isano n’amasezerano y’ubufatanye mu bwirinzi mu bya gisirikare ibihugu byombi byagiranye mu 1953.

Ikindi ngo yari igamije gushimangira ubushobozi bwo kwirinda igihe haramuka habaye ibitero biturutse hanze y’igihugu.

Amakuru avuga ko iyo myitozo ya gisirikare yatangiye ku wa Gatanu yarimo indege zirenga 100 zirimo n’umubare munini wa B-52 na F-15K.

Koreya ya Ruguru yaherukaga gutangaza ko izasenya ibikorwaremezo byayifashaga mu igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi hagati ya tariki ya 23 na 25 Gicurasi 2018.

2018-05-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Perezida Yoweri Museveni Yarusimbutse Imwe Mu Modoka Ze Irangizwa

Uganda: Perezida Yoweri Museveni Yarusimbutse Imwe Mu Modoka Ze Irangizwa

Ubwanditsi 14 Aug 2018
Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Ubwanditsi 09 Nov 2024
Muri Lesotho Thabane yatsinze amatora uwo bahora bagambanirana

Muri Lesotho Thabane yatsinze amatora uwo bahora bagambanirana

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 11 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC
Amakuru

REG BBC na Tigers BBC zageze ku mukino wa nyuma wa Rwanda Cup zisezereye APR BBC na Kepler BBC

Ubwanditsi 02 Oct 2025
Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra icyemezo cyo kurekura abo kwa Rwigara
POLITIKI

Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra icyemezo cyo kurekura abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 09 Jan 2019
Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru