Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yababariye uwari umuyobozi mukuru (CEO) wa MTN, Wim Vanhelleputte, ahita anategeka ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka kumukura ku rutonde rw’abatemerewe kwinjira muri Uganda.
Ibaruwa yavuye mu biro bya minisitiri w’ibibazo by’imbere mu gihugu yohererejwe Umuyobozi w’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, ikinyamakuru The East African cyaboneye kopi, itegeka ko uyu mugabo ukomoka mu Bubiligi akwiye kwemererwa gusubira I Kampala.
Uyu akaba yari aherutse kwirukanwa mu nkubiri yanyuze muri MTN yasize yirukanishije abakozi bakuru b’Abanyamahanga barimo n’Umunyarwandakazi, Annie Tabura Bilenge.
Umubiligi Wim Vanhelleputte wirukanwe muri Gashyantare ashinjwa kubangamira umutekano wa Uganda, byitezwe ko asubira muri Uganda kuru uyu Kane.
Ese Museveni yaba yatangiye kubona ukuri cyangwa yaba amaze kubona ko ibyemezo afata huti huti yihishe inyuma y’u Rwanda bizamugiraho ingaruka adashobora kwirengera.
Bivugwa ko ibyemezo Museveni afata agiriwemo inama n’inzego ze z’umutekano bizamuta ku gasi, none akaba ashobora kuba atangiye kwisubiraho kuko Politiki y’urwango afitiye igihugu gituranyi [ Rwanda] yamurenze bigatuma ahubuka, yabonye ko ibyo yishoramo bitazamugwa amahoro.
Wim Vanhelleputte
Gusubira muri Uganda gutunguranye kwa Vanhelleputte, gushobora gushyira abakuru b’inzego z’umutekano mu bibazo nyuma y’aho iperereza ritandukanye ryakozwe rimugize umwere.
Ibi kandi biragaragaza gusubiza ibintu mu buryo hagati ya Uganda n’iki kigo cy’itumanaho cyo muri Afurika y’Epfo, abayobozi bacyo bakuru bagiye bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Hagati aho abantu bavuganye na Rushyashya baracyahanze amaso ikindi cyemezo cya Museveni, gitegereje abandi bayobozi ba MTN bari birukanwe, barenganywa na CMI. Umufaransa wari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza, Olivier Prentout, Umunyarwandakazi, Annie Bilenge Tabura, wari ushinzwe ubucuruzi n’Umutaliyanikazi ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa, Elsa Muzzolini.
Olivier Prentout n’ Umunyarwandakazi, Annie Bilenge Tabura.
Ni mu gihe ariko Vanhelleputte agomba gusubira mu mwanya we kugeza ubu wari utarashyirwamo undi muntu.