Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko yakiriye Abanyarwanda basaga 20 birukanywe muri Uganda ku wa kabiri tariki 12 Kamena 2019, bakaba bari bafungiye muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko.
Abanyarwanda birukanywe muri Uganda kuri uyu wa Gatatu baje bakurikira andi magana yabanje aho u Rwanda rwavuze ko amazina yabo azwi neza na Uganda ndetse ko hari n’abagiye bicirwa muri iki gihugu cy’igituranyi.
URwanda rwasabye Uganda guhagarika imikoranire n’Umutwe w’iterabwoba wa RNC igira uruhare mu gutuma abanyarwanda amagana ubuzima bwabo bujya mukaga aho batabwa muri yombi n’inzego z’ubutasi za gisilikare CMI bagakorerwa iyicarubozo mbere yo kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu.
Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo ku wa 12 Kamena 2019 rivuga ko rwashimye icyemezo cya Uganda cyo kurekura abanyarwanda 20 bari bamaze igihe bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikabohereza mu gihugu cyabo cy’amavuko.
Abanyarwanda bafungirwa muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko,abenshi bagiye bagaruka mu Rwanda baramugaye kubera iyicarubozo bakorerwa.
Amb. Nduhungirehe yagize ati “Uku gufungwa binyuranyije n’amategeko, gufatwa nabi no kwirukanwa muri Uganda ni byo byatumye Guverinoma y’u Rwanda igira inama abaturage bayo yo kutajya muri Uganda.”
“Turasaba Uganda guhagarika imikoranire yose n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda irimo RNC, mu kwibasira abanyarwanda, kubata muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kubakorera iyicarubozo ahubwo hagakoreshwa inzira z’amategeko mu kugeza imbere y’ubutabera umunyarwanda wese ukekwaho kurenga ku mategeko.”
Ahagana muri 2016, byaje kugaragara ko Rwanda National Congress (RNC) ya Kayumba Nyamwasa yakiraga ikanatoza abarwanyi ibifashishijwemo n’inzego z’umutekano za Uganda, cyane cyane, Chieftaincy of Military Intelligence [CMI ] ibi byaberaga mu mashyamba ndetse no mubigo bya gisilikare.
Ikindi kandi, nuko ibyinshi muri ibi, bitamenyekanaga. Ariko Rushyashya yaje kubishyira kukarubanda ndetse bitera impaka abantu benshi bibaza ko ari ibihuha. Mu byukuri, mu Ugushyingo 2017, hari imodoka yo mu bwoko bwa bisi yafatiwe ku mu paka w’ahitwa Kikagati, nyuma biza kugaragara ko abasore 46 bari muri yo bisi bari baroroherejwe muri icyo gikorwa binyuze mu kubaha ibyangombwa byibihimbano, kugirango bajye mu nkambi zaho RNC itoreza abarwanyi bayo hitwa Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
Aba bakaba bari abagiye gutozwa igisirikare ba RNC, kandi ibyo byangombwa bakaba bari barabihawe na Chieftaincy of Millitary Intelligence [ CMI ] iyoborwa na Brig.Abel Kandiho ndetse na ISO kubufatanye na Minisiteri y’Umutekano mugihugu yayoborwaga na Henry Tumukunde, baje no kubigisha uko bazajya babeshya inze go zishinzwe abinjira n’abasohoka bageze Kikagati.
Nyamara kandi icyatumye banavumburwa, ni byo bavugaga binyuranye byatumye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zibatahura, kuko hari icyari cyidasobanutse cyarimo gukorwa
Bahise boherezwa mu rukiko, bahita barekurwa, kubera gutinya ko bashobora kuba bamena amabanga akomeye, mu gihe barimo, guhatwa ibibazo.
Amezi yakurikiyeho nyuma, ku wa 28 Werurwe 2018, mu kiganiro n’itangazamakuru. Entebbe, Perezida Museveni yemeye ko inzego ze z’umutekano zafashije bariya basore, “Agatsiko k’Abanyarwanda karimo kwinjizwa mu gisirikare muri Tanzania n’UBurundi, kugirango bajye muri Congo Kinshasa.
Bavuze ko barimo kujya gukora umurimo w’Itorero, ariko mu gihe barimo guhatwa ibibazo, byaje kugaragara ko mu byukuri, uwo murimo utari uwidini. Byari ikintu gihabanye,’’ Museveni abwira abanyamakuru.
Kuba Museveni yarabyiyemereye ubwe, byari bihagije kugirango yisubireho mu rwego rwo gutera inkunga RNC sibyo se? Nkuko Guverinoma y’u Rwanda ibisaba. Sibyo ? Ahubwo yakoze ibihabanye nabyo. Museveni yaje kwijandika kurushaho, atumiza inama I Kampala ya RNC na FDLR yarigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ku wa 14-15 Ukuboza Minisitiri we ushinzwe ubutwererane mu Karere, Philemon Mateke yakoresheje iyo nama I Kampala, iyo nama ikaba yari igamije kunoza ihuzabikorwa no kongerera RNC ubushobozi RNC na FDLR, umutwe w’inyeshyamba ubarizwa muri DRC n’ I Bujumbura mu Burundi, bashishikajwe no kurangiza umushinga wabo ngo wugukuraho ubutegetsi bwa Kagame na FPR ndetse no gusoza Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Urucira mukaso rugatwara nyoko
Laforge Fils Bazeye na Theophile Abega, muri iyo nama bahagarariye FDLR, ubwo bafatirwaga Bunagana bakubutse mu nama. Abayobozi bo muri Congo babamaranye igihe gito mbere y’uko bashyikirizwa URwanda kugirango bashyikirizwe ubutabera.
Mu gihe bari muri gereza byaje gucyekwa ko bazavuga ibyigiwe muri iyo nama ya Kampala, harimo n’icyifuzo cya Museveni cyuko bagomba guhuza imbaraga bagasenya Guverinoma y’URwanda n’ibikorwaremezo by’umutekano. Ni nako byari bimeze kuri FLN ya Nsabimana Calixte Sankara.
Ku wa 31 Ukuboza 2018, Loni yemeje ibya Kikagati n’ibindi bikorwa bijya gusa nkacyo, ubwo raporo y’impuguke kuri Congo yagaragazaga Uganda n’UBurundi, ko ibyo bihugu nabyo bifite uruhare mu iyinjizwamugisirikare ku ruhande rw’inyeshyamba z’ihuriro “P5”, ziyobowe na Kayumba Nyamwasa, nk’uko iyo raporo ibigaragaza. Ibi bakaba babifashwamo na bamwe mu Banyamulenge nka Nyamusaraba uba muri Kivu y’Amajyepfo.
Nyuma y’uko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zihiga bukware abanyamuryango ba P.5 barimo Paul Rusesabagina wa MRCD na FLN, kugeza ubwo Kizigenza wayo yatabwaga muri yombi agashyikirizwa URwanda vuba aha, mwiyumviye ibyo Callixte Nsabimana, uzwi nka “Majoro Sankara.” Yatangarije murukiko yemera ko yagiranye umubano na bamwe mu bagize igisirikare cy’u Burundi, barimo Maj Bertin bita Moses ushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu (renseignement extérieur).
Bimwe mu byo bakoranye ni ukuganira ku buryo bwo guhuza ingabo za FLN n’ingabo z’abitwa Col Kanyemera na Karemera kugira ngo bakorane, iyo mikoranire ikaba yari igamije gushoza intambara ku Rwanda.
Ku bijyanye na Uganda ho, yavuze ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare bakuru baho ndetse ubwo bamufataga, muri telefoni ye harimo ifoto y’umwe mu basirikare bakuru ba Uganda yari amaze kohererezwa na Capt. Sande Charles usanzwe ari umuyoboke wa RNC.
Ati “Twarabanye, twarakoranaga nkiri muri RNC.”
Sande ngo yamusabiye kwakirwa kwa Brig. Gen. Kandiho, Nsabimana avugana na Gen. Wilson Irategeka, bafata umwanzuro wo koherezayo Gen. Maj. Sinayobye Barnabé, ajyana n’undi musirikare we atabashije kumenya izina.
Bageze muri Uganda ngo basanze Brig. Gen Kandiho yagize izindi gahunda, yohereza Colonel ushinzwe iperereza ryo hanze “ni we wabonanye n’izo ntumwa zanjye.”
Baganiriye ku gusaba ibikoresho bya gisirikare n’ubufasha muri dipolomasi, intumwa zavuyeyo zivuga ko ngo “ubufasha twasabaga babutwemereye, “nkaba narafashwe twarateganyaga ko intumwa zacu zisubirayo kugira ngo basoze neza ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bari batwemereye.”
Nka bariya ba FDLR bari muri gereza, Callixte nawe yatanze amakuru yari akenewe kandi azagira ibyo avuga byinshi ku ruhare rw’inkunga ingabo ze zibona kuva mu nzego zo hejuru zo mu nzego nkuru z’umutekano zo muri Uganda.
Ubwo Uganda yabaga yafatanywe igihanga, yarushagaho kongera umurego, aho kugirango yisubireho. Nyuma yo kugaragaza raporo ya LONI mu Ukuboza ubuyobozi bwo muri Uganda bwafashe umugambi wo kwifashisha itangazamakuru, aho Lea Karegeya , Kayumba Nyamwasa, Trbert Rujugiro, na Himbara ushinzwe kumwamamaza (Rujugiro), bahawe rugari nkaho bari batangije ubufatanye n’abaturage ba Uganda.
Kayumba yaje kugaragazwa nk’umuntu w’igitangaza naho Rujugiro nk’umugiraneza ufite ishoramari muri Uganda ku bufatanye na Salim Saleh, k’umufatanyabikorwa mu bucuruzi, kandi ko barimo gufasha abakene , abaturage ba Aruwa [ bibagiwe cyera na Guverinoma yabo, baza kwibukwa n’ urwego rw’ishoramari rwa RNC, kandi koko niko bimeze ].
Noneho kandi byaje no gukaza umurego ubwo byaje kumenyekana ko intumwa nkuru za RNC, Mukankusi Charlotte, Eugene Gasana bagiranye inama na Museveni mu rugo iwe, kandi ko banahawe impapuro z’inzira z’igihugu cya Uganda kugirango bakomeze kuzajya bajya gushakira RNC amaboko n ‘inkunga.
Nko mu rwego rwo kugabanya ubukana, Museveni yandikiye Kagame, ibaruwa yahawe itangazamakuru, aho yemeraga ko yagiranye inama n’intumwa za RNC ariko ngo mu buryo bw’impanuka.
Nta na rimwe Uganda yigeze igaragaza ubushake bwo gukemura ibyo URwanda rutishimira, cyane cyane kugirira nabi abaturage barwo iyo bageze muri Uganda ndetse n ‘inkunga Uganda iha RNC !
Icyangombwa cyane mugomba kumva basomyi bacu ni ikirundo cy’ibimenyetso bigaragara hose, harimo ni inkunga igenerwa RNC nk’uko byigeze kugaragazwa haruguru (ubuhamya bwatanzwe n’umwe mu bari bafunzwe na CMI, baje gusubizwa iwabo bafite ubuhamya bwuko bakorewe iyicarubozo ndetse nabagenzi babo basigaye mu buroko bwa CMI.
muhanuzi
Kandi kandi Museveni urimo kwikururira ibyago. Turagukorera ibyo tutifuzaga ko bikubaho. Waretse gukorana nabo bateramwaku.