• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imigambi ya Museveni yo gushaka kuyobora u Rwanda, ikibazo ku mudendezo w’akarere

Imigambi ya Museveni yo gushaka kuyobora u Rwanda, ikibazo ku mudendezo w’akarere

Editorial 17 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangazamakuru bigenzurwa na leta muri Uganda byakanguriwe gufata umurongo wo kurwanya u Rwanda.

Mu myaka 25 ishize, imbaraga Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yashyize mu gushaka gutegeka u Rwanda no kurutwara uko ashatse nk’ikindi gihugu agenera uko kibaho, zigaragarira buri wese ushaka kubireba.

Gusa aho Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage barwo bahagaze kuri iyi gahunda ya mpatsibihugu byateye Perezida Museveni umuhangayiko ukomeye, kugeza ubwo ubu yiteguye gukorana na buri wese yumva ko yamufasha gutuma abanyarwanda bamupfukamira.

Ni umugambi ukomeje kugera ku rwego rubi cyane bigendanye n’uko Guverinoma ya Uganda, yeruye igakorana n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR, RNC, mu cyizere cy’ubusa cyo kugeza Museveni ku nzozi ze zo kuba umwami w’abami.

Museveni yemeye ko ubwe yakiriye abayobozi mu bya politiki ba RNC nka Eugène-Richard Gasana na Charlotte Mukankusi, igitangazamakuru cyabaye umunwa wa Uganda nka New Vision na bigenzi byacyo biha ijambo abayobozi bakuru ba RNC barimo Kayumba Nyamwasa na David Himbara, bakwirakwiza icengezamatwara ryabo ryo kwangisha u Rwanda.

Ntibyarangiriye aha kuko ibitangazamakuru bigenzurwa na leta byakanguriwe gufata umurongo wo kurwanya u Rwanda.

Ibitangazamakuru byigenga i Kampala nabyo byahatiwe gufata uwo murongo kandi nta yandi mahitamo uretse kubyubahiriza kuko ishyaka rya Museveni, NRM, ryiteguye gufunga byinshi muri byo byahirahiye gushaka kwigenga cyangwa gutangaza inkuru zitabogamye.

Mbere y’uko uguhangayika kwa Museveni kugera ku rwego rwo gufata icyemezo cyo gushyigikira umutwe ugizwe na benshi basize bakoze Jenoside ugambiriye guhungabanya u Rwanda, umuyobozi wa Uganda yagerageje ubundi buryo butigeze bumuhira.

Iki gitekerezo cyo gushaka gutegeka u Rwanda abinyujije mu buryo ubwo ari bwose cyasize ataye ibaba mu bandi bakuru b’ibihugu bya Afurika bagenzi be. Ibi byatumye by’umwihariko anengwa mu ruhame ndetse aranubahukwa mu banyacyubahiro bagenzi be, akenshi ashaka kwigaragaza nk’umuyobozi w’u Rwanda.

Ni imyitwarire yigaragaje cyane mu myaka ya za 90 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihe abanyarwanda na guverinoma y’u Rwanda bakoraga cyane ngo bongere gusana igihugu.

Byababaje indorerezi z’abanyamahanga nyinshi ubwo Perezida Museveni, yishyiraga hejuru akavuga ko bimwe mu byo u Rwanda rwakoraga n’ibyo rwagezeho ari ibye ndetse ari intsinzi ye.

Igihe bitagenze uko abyifuza, yaritazaga agahitamo kunenga u Rwanda, muri ibyo bihe byose akiyita inshuti.

Ahagana mu mpera za 1999, igitangazamakuru gikomeye cyo muri Uganda cyanditse inkuru iva imuzingo uko Museveni yahangayitse nyuma yo kwakira raporo y’ubutasi imubwira ko ingabo z’u Rwanda zigiye gufata Kinshasa.

Yahise ategura uko azumvisha Isi ko ingabo ze zafashe Kinshasa ndetse zigahirika umunyagitugu ukomeye Mobutu Seseko.

Ubusabe bwa Museveni bwatewe utwatsi

Museveni yakomeje ahishurira uwari Visi Perezida w’u Rwanda akaba na Minisitiri w’Ingabo, Paul Kagame, ko yari afite batayo eshatu zari zifite igihe gihagije cyo kuruhuka nyuma yo gusimbuzwa muri Sudani y’Epfo, aho zafashaga umutwe SPLA zirwanya leta ya Sudani.

Yatanze izi ngabo ngo zifatanye n’iz’u Rwanda zarwanaga zerekeza mu murwa mukuru w’icyahoze ari Zaire. Yabwiwe ko ingabo z’u Rwanda zigeze kure zidakeneye ubufasha na bumwe bw’izindi ngabo z’amahanga.

Amaze kubona ko amayeri ye y’uko ingabo ze ziyereka muri Kinshasa nk’abatsinze urugamba rwo kubohora igihugu atamuhiriye, Perezida wa Uganda yararakaye ashaka ubundi buryo buteye isoni.

Nyuma yo kunanirwa gutanga imbaraga ze mu rugamba rwo kubohora iyari Zaire, Museveni yahisemo kwigaragaza nk’umusirikare w’igitangaza washoboye gukuraho ubutegetsi bw’abanyagitugu bakomeye, intsinzi abantu benshi bari barananiwe kugeraho mu myaka myinshi.

Nk’uko buri gihe bigenda, bidatinze ukuri kwaramutamaje ubwo herekanwaga uko urugamba rwo kubohora Zaire rwagenze.

Abanyamakuru babishamadukiye babikozeho bidatinze bagaragaza ko Perezida Museveni n’ingabo ze ntacyo bigeze bakora mu gukuraho Mobutu, ahubwo byose byakozwe n’ingabo z’u Rwanda.

Kuwa 9 Nyakanga 1997, Washington Post yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti “Abanyarwanda bayoboye impinduramatwara muri Congo”, ya John Pomfret, nyuma yo kugirana ikiganiro n’uwari Visi Perezida w’u Rwanda akaba na Minisitiri w’Ingabo, Paul Kagame.

John Pomfret yaranditse ati “Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje bwa mbere uruhare rw’igihugu cye mu guhirika ubutegetsi bwa Perezida Mobutu Sese Seko mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yateguye ikayobora impinduramatwara yakuyeho umunyagitugu, ingabo z’u Rwanda n’abofisiye bakaba barayoboye ingabo”.

Uwari visi Perezida yakomeje ahishura uko Isi yashidikanyaga ku bushobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwo gukuraho umunyagitugu. Ati “Bari abantu bake bazi ko Mobutu yari umunyantege nke. Batekerezaga Mobutu nk’umuntu ukomeye udashobora gutsindwa”.

Iki kiganiro cyashegeshe abibonekezaga nk’ababohoye Congo. Perezida Museveni ntiyabashije kwihangana bitewe nuko yari yarashyizemo imbaraga abwira abashakaga kumwumva ko ingabo ze zakuye ku butegetsi Mobutu.

Yumvishije Perezida wa Congo icyo gihe, Laurent Kabila ko icyo kiganiro ari igikorwa cy’ubushotoranyi kigamije gutesha agaciro ubutegetsi bwe.

Kuri gahunda zidafitanye isano n’iyi, vuba cyane abakuru b’ibihugu bagiranye inama i Kinshasa yari yaranateguwe kuva mbere igamije kuganira ku bufasha n’ubufatanye kuri guverinoma nshya.

Mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe uko bikwiye, Museveni mu bwirasi bwinshi avugana na Kabila, ko batumiza Visi Perezida w’u Rwanda agasobanurira inama icyemezo cye cyo kubahuka Kabila ubwo yahaga ikiganiro The Washington Post.

Indege yihariye yoherejwe igitaraganya i Kigali, ariko isubirayo itajyanye umugenzi yagombaga gutwara.

Ukunenga kwa Mugabe

Icyo kimwaro cya Museveni i Kinshasa ntacyo cyakoze mu gushyira iherezo ku mugambi we wo gushaka gukoloniza u Rwanda.

Mu 1998 mu nama imwe y’abakuru b’ibihugu yabereye i Victoria Falls muri Zimbabwe igamije gushaka igisubizo kirambye ku mirwano yari yubuwe n’abarwanyi ba FDLR n’ingabo za Kabila barwanya iz’u Rwanda, intambara yari irimo ingabo nyinshi zo mu karere.

Perezida Robert Mugabe yakwennye Perezida Museveni ndetse aramuhamagaza ubwo mu kiganiro kimwe yavugaga ko ingabo ze zifatanyije n’iza Zimbabwe mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa RDC.

Mugabe yasobanuriye abakuru b’ibihugu bari bateraniye aho ko ahubwo Museveni arimo kubeshya abanya-Zimbabwe batigeze bafatanya n’umusirikare wa Uganda mu rugamba na rumwe.

Mugabe yabwiye Museveni ati “Nta ngabo za Uganda ziri mu Burasirazuba bwa Congo, ni abanyarwanda barwana intambara.” Muri make Mugabe yari azi ibyo avuga. Mu byumweru bike byari bishize yari yatakaje abasirikare ndetse n’ibikoresho birimo indege z’intambara ebyiri nshya, mu murwano umwe yasakiranyemo n’ingabo z’u Rwanda.

Abatazwi umubare barafashwe barafungwa barimo n’abayobozi bakuru babo nka Col. Funi, nyuma u Rwanda rwasubije abanya-Zimbabwe ibikoresho byabo rubishyikiriza Guverinoma i Harare.

Mu yindi nama yabereye i Tripoli muri Libya mu 1999 aho RDC yari ku ruhembe rw’ibyigirwa mu nama. U Rwanda rwanze kuyitabira bitewe n’uko Muammar Gaddafi yayitumije n’uburyo yayiyoboye. Museveni igezemo hagati yavuze ko ahagarariye u Rwanda.

Umuyobozi wo mu ihembe rya Afurika warakajwe no kubona iyi filimi asohoka gato mu cyumba yaberagamo ahamagara i Kigali.

Museveni yafatiwe n’ubukonje mu byicaro bye ubwo yumvaga ubutumwa butangazwa mu nama buvuga ko u Rwanda ari igihugu gifite ubusugire gihagararirwa n’abayobozi bacyo.

Ni urutonde rurerure ruriho ibikorwa by’akavuyo byerekana neza imitekerereze y’ubujiji kuri ubu irimo kugaragazwa ku karubanda ndetse ishobora guteza ikibazo cy’umutekano mu karere niba Perezida Museveni adakangutse ngo abone ko ari mu buyobe.

2019-06-17
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Editorial 02 Dec 2019
Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye

Abakandida bemewe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bamenyekanye

Editorial 06 Jun 2024
Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Abo muri “opozisiyo” baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora

Editorial 19 Nov 2021
Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Editorial 11 Jan 2021

prev
next

Igitekerezo kimwe

  1. Pascal Baylon Ndengejeho
    June 18, 20194:03 pm -

    Museveni akwiye kwibaza akisubiza. Yashyigikiye inyeshyamba zifata Urwanda noneho arashyekerwa! Twambaza Nyagasa!ni ngo azamwishyuze ibyo yakoreye igihugu cy’Urwanda. Biracyaza

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru