Abasesenguzi bagaragaza ko ibi byaha byo gufata kungufu bishinjwa Eugène-Richard Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, bisa n’ibimaze iminsi bishinjwa Harvey Weinstein wahoze ari igikomerezwa muri Hollywood, wazamuye benshi mu bakinnyi ba sinema ariko akajya yitwaza ubwamamare bwe, akigarurira abagore n’abakobwa maze bikarangira abafashe ku ngufu.
Mu basesenguzi barimo IGIHE, bavuga ko inkubiri ya “#MeToo” ihamagarira abagore kwibohora ingoyi y’ubwoba bakerura ihohoterwa bakorerwa, ikomeje gushyira benshi hanze, ngo ugezweho ubu ni Eugène-Richard Gasana wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York kuva mu 2012 kugeza mu 2016, akaza guhagarikwaga kubera amakosa akomeye atarahise atangazwa, bikarangira afashe iy’ubuhungiro kuri ubu akaba ari umwe mubagize RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse ko ari no mubarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bafashwa na Leta ya Uganda kubona ibyangombwa birimo na Passport.
Ibi byaha kandi nibyo biheruka gukoraho umukinnyi wa filime n’umunyarwenya Bill Cosby w’imyaka 81, muri Nzeri 2018 wakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa no gufata ku ngufu Andrea Constand mu myaka 15 ishize, cyangwa ibirego bikomeje kubuza amahwemo umuhanzi R. Kelly.
Abasesenguzi bavuga ko Abanyapolitiki nabo bamaze gushyirwa ku karubanda mu nkubiri yo kwibohora kw’abagore n’abakobwa ari benshi, ku isonga haza umufaransa Dominique Strauss-Kahn wahoze ayobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI, ubuzima bwe bwagiye mu kaga ubwo yashinjwaga gufata ku ngufu Nafissatou Diallo wakoraga isuku mu cyumba cye muri Sofitel New York Hotel.
Bagahamya ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zitajenjekera ibyaha byo gufata ku ngufu kandi nta tegeko rihuriweho rihana icyaha cyo gufata ku ngufu, ahubwo ibihano bigenda bihindagurika bitewe n’amategeko leta runaka igenderaho.
Eugène-Richard Gasana, uyu mugabo w’imyaka 56 upima ibilo biri hejuru y’ijana ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’umunyarwandakazi wari ufite imyaka 21 ubwo ibyo byaha byamukorerwaga, icyo gihe yapimaga ibiro hafi 60, akora nk’uwimenyereza umwuga by’igihe gito mu Muryango w’Abibumbye.
Gasana ushinjwa gukora aya mahano yari Perezida w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, umwanya yagize hagati ya Mata 2013 na Nyakanga 2014. Ashinjwa ko yamufashe ku ngufu inshuro ebyiri, hagati ya Kamena na Nyakanga 2014.
Ubwa mbere ngo Gasana yatumiye uyu mugore muri Hoteli yitwa Millenium Hotel cyangwa mu nzu yitwa One UN Plaza, yegeranye n’Icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye, nk’uko The New York Post yabyanditse. Byari mu rwego rwo kugirango bice isari, ubwambere acigatira ikiganza cye atangira ku gisoma ndetse akazajya akora n’ibindi bikorwa bimushyira mu ntege nke.
Yaje kumusaba ko bajya mu nzu yo hejuru mu cyasaga n’icyumba cy’inama, ariko umukobwa atungurwa n’uko inyuma harimo uburiri ari naho yamufatiye ku ngufu, nk’uko bigaragara mu kirego cyashyikirijwe urukiko rw’i Manhattan.
Kimwe na benshi mu bakobwa cyangwa abagore bahohotewe, uyu na we ngo ntiyahise aregera urukiko ibyamubayeho kuko yatinyaga ko Gasana “yagirira nabi umuryango we uri mu Rwanda” ndetse yari afite ubudahangarwa bugenerwa abadipolomate bo ku rwego rwe icyo gihe.
Nyuma yo gukurwa mu mirimo aho Gasana yari ahagarariye u Rwanda i New York, yahawe uburenganzira bwo gutura muri Amerika by’ubuziraherezo. Yaregewe mu karere ka Manhattan, kamwe muri dutanu tugize Leta ya New York.
Ni ukuvuga ko n’amategeko azakoreshwa ari ayo muri iyo leta, aho iyo bigaragaye ko umuntu afashwe ku ngufu abigiriwe n’umuntu amufatiranye kuko ari umunyantege nke, uhamwe n’icyaha ku rwego rwa mbere, ahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 25 muri gereza.
Ni ukuvuga ko nubwo habaho uburyo uba ushobora nko gukomereza igihano hanze ya gereza, kuri uru rwego ugomba kubanza kumara nibura imyaka itanu muri gereza.
Guhamywa n’ibi byaha bishobora gutuma umuntu yamburwa uburenganzira bwo gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ni ibintu bisuzumwa n’urukiko rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihe uregwa yahamijwe uruhare mu byaha bibangamiye sosiyete yakoze mu myaka itanu nyuma y’uko ahawe uburenganzira bwo gutura muri Amerika ndetse iyo icyaha ashinjwa gihanishwa igifungo nibura cy’umwaka umwe.
Urukiko rushinzwe abinjira n’abasohoka kandi rureba niba uregwa yaragize uruhare mu byaha bibiri cyangwa ibirenga bibiri bibangamiye sosiyete mu gihe icyo aricyo cyose amaze guhabwa uburenganzira bwo gutura muri Amerika.