• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Twagiramungu yabonye ubuhungiro muri MRCD cyangwa ni uguhungira ubwayi mu kigunda

Ubwanditsi 19 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Twagiramungu Faustin w’imyaka 80 y’amavuko aracyahatana muri Politiki z’ibinyoma noneho muri iyiminsi we n’ishyaka rye RDI, bihuje na MRCD, ifite umutwe w’Ingabo za FLN mugihe umuvugizi wayo ari mu maboko y’ubutabera mu Rwanda.

Ababonye amasezerano Twagiramungu yagiranye na Rusesabagina bateye urwenya kuri twitter bati no neho Twagiramungu yajya yakwambara Uniform kuva yinjiye igisirikari cya FLN. “ Ese ko Sankara yinjiye aba Major ubwo Twagiramungu ntaba Marchal “? Ikigaragara Twagiramungu nataba Perezida, arabivamo, ntashobora kuyoborwa Ibaze. Twagiramungu gukorana na Rusesabagina.

Twagiramungu kwisunga MRCD/FLN, nayo itariho bisa no guhungira ubwayi mu kigunda n’ubwo Twagiramungu  we yibwira ko MRCD kuba ifashwa na Leta y’UBurundi n’indi mitwe bakorana  irwanya Leta y’u Rwanda ifashwa na Uganda nka RNC na FDLR,  byamuha agahenge mugihe  yaba yatangiye gushakishwa n’ubutabera nk’uko Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yatangaje ko batangiye  gukora iperereza ku magambo ya Faustin Twagiramungu uba mu buhungiro mu Bubiligi, ashobora kuba agize ibyaha byo gupfobya Jenoside.

Inshuro nyinshi Twagiramungu yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yandika amagambo avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri n’ibindi.

Abantu batandukanye bakunze gusaba ko amagambo y’uyu mugabo yakorwaho iperereza ku buryo yabiryozwa.

Umushakashatsi ku mateka, Tom Ndahiro,  yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha gukora iperereza kuri Twagiramungu kuko ibitekerezo bye biganisha ku cyaha.  Agira ati “Urwango  Twagiramungu afitiye abarokotse Jenoside n’ababarokoye, ruteye ikibazo”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko bibabaje kubona Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda agiriwe icyizere na FPR, yarahindutse umuhakanyi wa Jenoside.

Ibi Nduhungirehe yabitangaje nyuma y’ubutumwa bwa Twagiramungu buvuga ko Jenoside mu Rwanda yakozwe na FPR hamwe n’Ingabo zari iza FAR. Ni mu gihe bizwi neza ko FPR ariyo yahagaritse Jenoside.

Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana, yabwiye Itangazamakuru  ko amagambo ya Twagiramungu ashobora kuganisha ku cyaha cyo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Aho avuga ko itigeze itegurwa, akavuga ko Habyarimana na MRND batigeze bategura Jenoside, ibyo bihabanye cyane n’ibyemejwe n’inkiko mpuzamahanga n’ibikorwa bigaragara byerekana ko Jenoside yateguwe, Interahamwe zikigishwa, ingengabitekerezo yayo ikigishwa mu mashuri, kugeza aho abatutsi bishwe mu myaka myinshi kugeza no mu 1994.”

Yakomeje avuga ko Twagiramungu adashobora kwihisha inyuma y’ibyo yita ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ngo avuge ibyo ashaka.

Ati “Ntabwo ubushinjacyaha buzihanganira izo mvugo. Turabikorera isesengura, ibyo tuzasanga bifite ibyaha bifatika bishobora gutuma akurikiranwa tuzabikora rwose. Tuzakorana n’ibyo bihugu aherereyemo cyane cyane ko dusanzwe dufitanye n’imikoranire.”

“Twiteguye gukora iperereza kuri we, tugakorana n’igihugu arimo […] Niba agiye kuba uhakana Jenoside, azajya ku rutonde rw’abagomba gukurikiranwa nk’abapfobya Jenoside.”

Umushinjacyaha Mukuru yakomeje avuga ko ari inshingano z’Ubushinjacyaha gukurikirana umuntu wese uri mu murongo w’abapfobya, bagahakana Jenoside ‘kimwe n’abandi bashaka no kuba bayikora nka FDRL’.

Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

Twagiramungu yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu 1994 yegura mu 1995, ahita yerekeza mu buhungiro mu Bubiligi.

Mu 2003 yiyamamarije umwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wigenga gusa aza gutsindwa aho yagize amajwi 3.62% mu gihe Perezida Paul Kagame yagize 95.0 %.

2019-06-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Ubwanditsi 21 Aug 2023
Burundi : Uwari wafashwe n’Imbonerakure yoze Rweru akira ageze ku butaka bw’u Rwanda

Burundi : Uwari wafashwe n’Imbonerakure yoze Rweru akira ageze ku butaka bw’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Sep 2019
Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Ubwanditsi 03 Dec 2021
Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Ubwanditsi 13 May 2020

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Nsengiyumva
    June 20, 20194:53 am -

    Ntamugayo wokuvuga ko jenoside itateguwe,n’ukuri akwiye guhinduka atahinduka amategeko aramutegereje kandi ukuri barakurwanya ariko ntikuza tsindwa.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunya-Eritrea Amanuel Ghebreigzabhier yegukanye Shampiona y’Afurika yaberaga mu Rwanda
IMIKINO

Umunya-Eritrea Amanuel Ghebreigzabhier yegukanye Shampiona y’Afurika yaberaga mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Feb 2018
Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.
Amakuru

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Ubwanditsi 11 Mar 2024
APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa
Amakuru

APR FC yatsinzwe na Gormahia muri CAF Champions League bituma isezererwa

Ubwanditsi 06 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru