Iyo usuye imbuga nkoranyambaga zitandukanye cyangwa ibinyamakuru bitandukanye usanga bikunda guhuza umubare 1510 na Perezida Museveni.
Byagiye bwa mbere mu binyamakuru mu kwezi k’Ukuboza 2018 ubwo Urukiko rwa New York muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika rwahamije Perezida Museveni icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwakira ruswa.
Urwo rubanza rwari rukuriwe n’Umucamanza Loretta A. Preska rwahamije icyaha umugabo ukomoka mu gihugu cya Hong Kong witwa Chi Ping Patrick Ho icyaha cyo guha abayobozi batandukanye bo mu bihugu by’Afurika cyane cyane Uganda na Tchad ngo bahe amasoko sosiyeti yo mu Bushinwa yitwa China Energy Company Limited (CEFC China)”.
Inyandiko zirambuye z’urubanza zerekana ko Perezida Museveni yahawe amadorali 500.000 naho Minisitiri we w’Ububanyi n’amahanga, akaba na muramu we, Sam Kutesa nawe yahawe amadorali 500.000. Kutesa, ariwe soko yiyi ruswa yasabye kandi yakira aya mafaranga mu gihe yari Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro kw’isi.
Nk’umufatanyacyaha, ifoto ya Perezida Museveni yerekanywe mu rukiko ifite numero 1510 (Exhibit 1510) naho Sam Kutesa ifoto ye ifite numero 1015.
Urukiko rwagaragaje ko ayo mafaranga bayahawe mu mpapuro zipfunyika impano akaba yarayakiriye nuko agaha amasoko Sosiyeti yo mu Bushinwa. Uburyo Museveni yakiriyemo amafanga bukoreshwa kenshi na mafiya iba idashaka kugaragaza amafaranga kuri compte ngo batamenya imvo n’imvano yayo ndetse no kubererekera imisoro.
Inkuru bifitanye isano: Museveni Na Kutesa Bongeye Kugarukwaho Mu Rubanza Baregwamo Ruswa
Bamwe mu bagande bagaragaje uburyo batishimiye umuyobozi wabo uburyo ariwe ntangarugero muri ruswa bahurira ku mbuga Nkoranyambaga bakazajya bandika #Exhibit1510Museveni kugirango bahuze ibiganiro. Bahita bongeraho ingero nyinshi zitandukanye aho Museveni n’akazu ke barangwa na ruswa.
N’abayobozi ntibatanzwe. Intumwa ya rubanda ihagarariye Akarere ka Kyadondo East akaba n’umucuranzi Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bob Wine we yakoresheje amagambo akarishye ati “Turasaba Imana ize idukize ibi byanira”. Aha yagereranyaga Museveni n’akazu ke n’ibyanira kuko iyo bije birakukumba bigatwara ibyo bihuye nabyo byose.
Yongeye agira ati “Nyakubahwa Perezida, ntabwo uri umuntu wavuga ku kurwanya ruswa, kuko niwowe shingiro ry’ikibazo kubera kurangwa na ruswa, ikimenyane no kwangiza umutungo w’igihugu”
Perezida Museveni yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986, avuga ko azanye amahoro no kurwanya akarengane ariko ku myaka 33 amaze ku butegetsi, igihugu cye cyamunzwe na ruswa ku buryo kiza mu byambere kw’isi. Kuko nawe arangwa na ruswa, Museveni ntajya ahana abanyabyaha, ubwo uwari Minisitiri w’Intebe Amama Mbabazi yaregwaga ruswa, aho yagurishije ubutaka ikigo gishinjwe ubwiteganyirize (National Social Security Fund), Perezida Museveni yamugumishijeho ubudahangarwa bityo ntiyakurikiranwa n’ubutabera. Nabwo bwamunzwe na ruswa. Abanyarwanda bafatwa bagafungwa, bakanakorerwa iyicwarubozo, batangaza uburyo bo n’imiryango yabo, batanga amafaranga menshi mu nkiko bizezwa ubutabera.
Henry Ndengejeho
Iby’isi ni amayobera pe! Muri Uganda hari ibyanira naho mu Rwanda ngo ni isiha rusahuzi! Gusa Museveni ntaxyo ruswa yamumariye yuko atabarirwa mu baperezida bakize muri Afurika. Ashobora kuba agirira perezida wacu ishyari yuko we ahagaze neza mubafite agatubutse kuri iyi si.
Dieudonne Hakizayezu
Yewe si twe twaseka M7 ngo arya ruswa.
Ubu se urugomero rwa Rukarara rwatumariye iki?
Ntirwariwemo miliyoni 20 z’amadolari, abadepite babivumbura commission yayo igaseswa, bashyiraho indi irimo Hon Nkusi igasanga ibivugwa ari impamo koko?
None se iyo rapport yigeze isohoka?