• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yongeye kuvuga k’uruhare rwa Uganda mu guhohotera Abanyarwanda

Perezida Kagame yongeye kuvuga k’uruhare rwa Uganda mu guhohotera Abanyarwanda

Ubwanditsi 20 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Tariki 18 Kamena 2019, Perezida Kagame yitabiriye inama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du développement’. Yanaganiriye n’ibinyamakuru bitandukanye harimo ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa “Die Tageszeitung” aho bagiranye ikiganiro kirambuye.

Turabagezaho inshamake yibyo yavuze kuruhare rwa Uganda mu gutoteza Abanyarwanda no gushyigikira imitwe irwanya u Rwanda ndetse no kwishyira hamwe kwa Rusesabagina na Twagiramungu (twabagejejeho birambuye mu nkuru: Agaco K’imburabuza: Perezida Kagame Avuga Kuri Twagiramungu, Rusesabagina Na MRCD.)

Perezida Kagame yabajijwe uko umubano w’u Rwanda na Uganda wifashe ndetse n’ingaruka byagize ku bukungu bw’umuryango mu karere k’iburasirazuba.

Perezida Kagame yagize ati “Ikibazo icyaricyo cyose cy’imibanire kigira ingaruka ku bucuruzi n’ubukungu, ntawabishidikanyaho. Niyo mpamvu nta bibazo dushaka. Ariko muri politike, turabibona hirya no hino ku isi. Natwe twagiye tugira ibibazo by’imibanire imyaka myinshi. Biraza bikarangira. Twizera ko hari igihe bizashira burundu. Tubona Uganda igira uruhare mu gushyigikira imitwe yitwaje intwaro iturwanya ngo kuko batekereza ko tudaharanira inyungu zabo. Ntabwo bishimira ko u Rwanda rwigenga, ahubwo bakumvako u Rwanda rugomba kububaha …ibintu nk’ibyo.”

Yakomeje agira ati: “Tubona abantu bacu bafatwa bagafungwa muri Uganda. Twabonye amagana y’Abanyarwanda bafungiye muri gereza muri Uganda. Uganda igakomeza ivuga inkuru zitandukanye, nko kuvuga ngo binjiye mu Bugande ku buryo butemewe n’amategeko, ngo n’intasi…Ibi twabivuze ku mugaragaro nyuma yo gukusanya amakuru nuko baravuga ngo ibi byose mubimenya gute? Ntawe basiga, bafunga abagore, abagabo ndetse n’abasore n’inkumi. Hari n’abafashwe bakuwe mu mashuri. Ubwo mperuka kubonana na Perezida Museveni namubwiye ko ibyo birego ari ibihuha. Mu barenga Magana abiri bafashwe nta numwe babonanye icyaha. Ibi bikwereke uburemere bw’ikibazo, byatumye tuburira abaturage bacu kutajya muri Uganda, kuko tutabasha gutegeka ibyo Uganda yakora. Twarabasabye twarabinginze ….turabasaba ngo niba mufite Abanyarwanda bakoze ibyaha, mubashyikirize inkiko aho kubagumana muri ma gereza. Abantu baraza bakatubwira ngo bamaze amezi icyenda cyangwa umwaka ntacyo bashinjwa. Ariko twaricecekeye, abantu batinya kudushoraho intambara. Nta niyo mbona kuko na Uganda izi neza ikiguzi cy’intambara. Ushobora gukora ibyo ushaka mu gihugu cyawe ariko kurenga umurongo utukura ni ukwambuka umupaka”

Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique mu mpera za Werurwe yabajijwe kuri iyi ntambara maze asubiza ati “ Twabatsinze ubugira gatatu, ni ukuri.”

Muri iki kiganiro na TAZ, Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko u Rwanda rudashobora kwihanganira umuntu uhungabanya umutekano warwo ari ku butaka bwarwo.

2019-06-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy , bitunguranye

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy , bitunguranye

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Ubwanditsi 09 May 2022
“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

“Abantu nka Ingabire[ Victoire] urabareka ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka” – Paul Kagame.

Ubwanditsi 14 Jul 2024
Zambia yahaye abari impunzi z’Abanyarwanda 1468 impushya zo gutura mu gihugu z’agateganyo

Zambia yahaye abari impunzi z’Abanyarwanda 1468 impushya zo gutura mu gihugu z’agateganyo

Ubwanditsi 01 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu abari ingabo za Kayumba Nyamwasa , Maj. (Rtd) Mudhatiru n’abo bareganwa badashobora gukurikiranwa bidegembya
INKURU NYAMUKURU

Impamvu abari ingabo za Kayumba Nyamwasa , Maj. (Rtd) Mudhatiru n’abo bareganwa badashobora gukurikiranwa bidegembya

Ubwanditsi 29 Oct 2019
Umutekano  w’Isi  ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS
ITOHOZA

Umutekano w’Isi ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Kigali: Polisi yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo
Mu Rwanda

Kigali: Polisi yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo

Ubwanditsi 16 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru