Mu gihe muri iyi minsi hakomeje umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi aho u Rwanda rushinja Uganda gukorera iyicarubozo abaturage barwo no gutera inkunga imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, ni ngombwa gusubiza amaso inyuma kuri bimwe mu bihe bikomeye byaranze imibanire y’ibihugu byombi.
Kuri iyi nshuro turifashisha raporo yasohowe na International Crisis Group (ICG) ku wa 4 Gicurasi 2000 yiswe “Uganda and Rwanda: Friends or Enemies”
Ubwo mu 1981 Perezida Museveni yari ahanganye n’ubutegetsi bwa Obote, mu gisirikare cye hinjiyemo abanyarwanda bari impunzi muri Uganda barimo Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame, binjira atari ugukunda igisirikare gusa ahubwo bitewe ahanini no kuba na bo baratotezwaga.
Ageze ku butegetsi mu 1986, Kaguta Museveni yazamuye mu ntera Rwigema wagizwe Major General mu birori byitabiriwe na Perezida Juvénal Habyarimana. Rwigema yaje no kugirwa Minisitiri w’Ingabo wungirije. Paul Kagame yagizwe Major anahabwa kuyobora urwego rw’iperereza. [ VIDEO ]
Uku guhabwa imirimo ariko ntikwishimiwe n’abanya-Uganda bamwe, birengagije icyuya n’amaraso Abanyarwanda bamennye mu kubohora icyo gihugu.
Ibyo byatumye Museveni aza kwihinduka Abanyarwanda, akura Rwigema ku mwanya wa minisitiri w’ingabo wungirije na Kagame yoherezwa kwihugura mu bya gisirikare muri Fort Leavenworth Academy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gikorwa cyarushijeho kubumvisha ko nubwo babohoye Uganda iwabo ari mu Rwanda, batangira gutegura uburyo bagomba gutaha nubwo Habyarimana yavugaga ko u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi.
Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990 ubwo Museveni yari muri Amerika.
Uguhangana kw’Abanyarwanda n’abanya-Uganda muri NRM
Raporo ya ICG ivuga ko mu myaka itanu urugamba rwo kubohora Uganda rwamaze, abanyarwanda n’abanya-Uganda bagiye bagirana ubucuti, aho nka murumuna wa Museveni, Gen. Salim Saleh yakoranaga na Rwigema, abandi nka Major Gen Mugisha Muntu na Colonel Kiiza Besigye bakaba inshuti za Kagame.
Gusa ngo Salim Saleh ntiyari afitanye ubucuti na Kagame, ahanini bitewe n’imyitwarire ye [Salim] idahwitse. Ibi kandi yagiye abigaragaza na nyuma y’urupfu rwa Fred Rwigema agerageza kwigarurira umuryango we.
Iyi raporo ya ICG hari aho igira iti “Aba bayobozi bombi ba gisirikare bakunze kugongana bitewe n’imiyoborere yabo itandukanye. Paul Kagame yari umuntu ugendera ku murongo kandi utavuga menshi mu gihe Salim Saleh yari umuntu uvuga menshi akikundira ubucuruzi na magendu.”
“Hari n’abavuga ko uko kutavugana kwakomotse ku kuba Salim Saleh yari mukuru kuri Paul Kagame muri National Resistance Army (NRA). Amakuru ava mu gisirikare cya Uganda anavuga ko inzigo yaba yarakomotse ku bihano by’imyitwarire byahawe Salim Saleh mu ntambara yo kubohora Uganda ubwo Kagame yari akuriye akanama gashinzwe imyitwarire muri NRA.”
Nk’uko raporo ya IGC ibivuga, “Ubufasha Uganda yahaye FPR bwasobanurwa mu bintu bibiri. Abanya-Uganda bamwe bashyigikye umugambi wa FPR, by’umwihariko icyifuzo cyo gutaha iwabo nk’uko bari barabyangiwe n’ubutegetsi bwa Habyarimana, bumva ko bafitiye umwenda abasirikare b’abanyarwanda kubera uruhare bagize mu gukuraho ubutegetsi bwa Obote na Okello.”
“Ariko abandi basirikare b’abanya-Uganda n’abanyapolitiki bamwe bari bafite inyungu zihariye mu gusigasira imyanya yabo, batinyaga kuzayirwanira n’Abanyarwanda.”
Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda
Nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside mu 1994, Ingabo za APR zamenesheje iza Habyarimana zihungira mu mashyamba ya Congo. Zatangiye kugaruka zigaba ibitero ku Rwanda, narwo rubasangayo mu bikorwa bya gisirikare byakuye ku butegetsi Perezida Mobutu Sese Seko wazihaye ikaze muri RDC n’intwaro zahunganye, binageza Laurent Desire Kabila ku butegetsi.
Nyamara na Kabila yatangiye gucudika n’Interahamwe. U Rwanda na Uganda byahuriye muri Congo, hagenda habaho ubwumvikane buke kugeza ubwo bwaje no gukozanyaho bihuriye mu gihugu cy’abaturanyi.
Ugukozanyaho kwa mbere kwabaye ku wa 7 Kanama 1999. Indi mirwano yatangiye ku mugoroba wo ku wa 14 Kanama 1999 ihagarara nyuma y’iminsi itatu, bapfa gushaka kwigarurira Kisangani.
Uwarashe isasu rya mbere yakomeje gutindwaho, ariko raporo ihuriweho y’u Rwanda na Uganda yabishyizeho umucyo mu Ukwakira 1999 yashinje Uganda ubushotoranyi.
Yavuze ko “Uganda kongera abasirikare bayo mu mujyi, gucukura indaki no kuhongera ibikoresho bya gisirikare, byafashwe nk’ubushotoranyi kuri RPA nayo ihohereza abasirikare benshi. Ntabwo habayeho kumenyesha u Rwanda impamvu UPDF yahinduye ibirindiro ku kibuga cy’indege, bifatwa nk’ubushotoranyi.”
Ibyo byavuyemo intambara yarangiye RPA itsinze ingabo za Uganda muri Kisangani, ibintu byababaje Uganda ku rwego rukomeye.
Uganda ntiyakiriye gutsindwa
Gutsindirwa i Kisangani byatumye abaturage ba Uganda n’Inteko Ishinga Amategeko bashyira igitutu ku bushobozi bwa Museveni no ku hazaza he. Muri kwa gusuzugura u Rwanda, abadepite bakambanye Museveni ariko bagumya no kwikoma Guverinoma y’u Rwanda.
Umwe yagize ati “Mu 1990 RPA yibye imbunda zacu. Guverinoma yaba irimo kubona ko RPA ishobora kuba irimo kuzikoresha mu kwica abasirikare bacu muri Congo? Ni iyihe ntambwe irimo guterwa kugira ngo hagaruzwe izo mbunda?”
Icyo gihe Museveni yabonye ko uburyo bwo gucubya abaturage be ari ukwibasira RPA mu magambo atyaye. Muri ryo ijambo ku wa 30 Kanama 1999, Museveni yabaye nk’uwikura mu bibazo abyegeka ku bandi.
Ati “Icyo nabasobanurira ni uko abavandimwe bacu muri RPA batabashije gukura ngo bamenye uko ibintu bimwe na bimwe bikorwa. Bumva ko kunyura iya bugufi hano na hariya bizabageza ku ntego yabo. Ikindi maze iminsi numva ni uko RPA yashatse kwigarurira Congo ariko ko turimo kubakoma imbere.”
“Ku ruhande rwacu dushishikajwe no kongerera ubushobozi abanye-Congo ariko bigaragara ko Abanyarwanda batabyishimiye. Ariko nubwo twaba tubangamiye imigambi bafite muri Congo, ni gute bumva ko batugabaho ibitero ngo birangirire aho? Ni ukureba hafi cyane.”
Abaturage benshi basabye ko ingabo zabo ziva muri Congo, nk’uko The New Vision yabyanditse icyo gihe ko 81 ku ijana by’Abanya-Uganda babyifuza, ariko ntibyari gukorwa kubera inyungu Museveni yari akurikiye muri icyo gihugu.