Kuri uyu wa 25 Kamena 2019 nibwo indege ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yageze i Tel Aviv muri Israel nk’icyerekezo gishya itangiye.
Uru rugendo rwa mbere rwakozwe n’indege ya Boeing 737-800NG, ifite imyanya 16 y’icyubahiro (business class) na 138 isanzwe (economy class).
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko bishimishije ko uru rugendo rugana muri iki gihugu rwatangiye, agaragaza ko iyi ndege izajya igana muri iki gihugu inshuro eshatu mu cyumweru.
RwandAir izajya yerekeza i Tel Aviv ku wa Kabiri, kuwa Kane no ku wa Gatandatu.
Iki cyerekezo kibaye icya 29 RwandAir ikoreye mu bice bitandukanye by’Isi, by’umwihariko ni icya kabiri mu bihugu bibarizwa mu Burasirazuba bwo hagati nyuma ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu aho ijya mu Mujyi wa Dubai.
RwandAir ivuga ko izi ngendo nshya zerekeza muri Israel zizongera imbaraga mu mubano mwiza n’ubuhahirane bisanzwe biri hagati y’u Rwanda na Israel cyane mu rwego rw’ubucuruzi.
Kuva mu ntangiriro za 2019, RwandAir yatangije ingendo zerekeza i Addis Ababa muri Ethiopie; i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’i Guangzhou mu Bushinwa.