• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto – Pyramids FC isezereye APR FC muri CAF Champions League ku bgiteranyo cy’ibitego 6-1 mu mikino yombi   |   29 Sep 2023

  • Inama ya Perezida Tshisekedi na Charles Onana igamije gukwirakwiza amagambo abiba urwango mu karere   |   28 Sep 2023

  • Gen (Rtd) Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minaffet, Francis Gatare asubira muri RDB   |   28 Sep 2023

  • Kiyovu SC yavuye mu maboko ya Mvukiyehe Juvenal ijya muya Ndorimana F. Regis “General”   |   27 Sep 2023

  • Perezida Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abarimo CG Emmanuel K.Gasana   |   27 Sep 2023

  • APR FC yerekeje mu Misiri gukina umukino wo kwishyura na Pyramid mu irushanwa rya CAF Champions League   |   26 Sep 2023

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Abakerarugendo bahawe imyaka ibiri yo guhindura amatariki yo gusura pariki kubera Coronavirus

Abakerarugendo bahawe imyaka ibiri yo guhindura amatariki yo gusura pariki kubera Coronavirus

Editorial 10 Mar 2020 UBUKERARUGENDO

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyashyizeho amabwiriza aha uburenganzira abakerarugendo batemberera mu Rwanda bwo kuba bahindura amatariki yo gusura ingagi mu gihe kitarenze imyaka ibiri mu rwego rwo guhangana na Coronavirus.

Iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko inzego zitandukanye zikomeje gufata ingamba zo guhashya Coronavirus iri guhitana imbaga hirya no hino ku Isi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje ko COVID-19 ari icyorezo gihangayikishije Isi ndetse mu kwirinda ko cyagera mu Rwanda hafashwe ingamba zifatika.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 6 Werurwe “yemeje gushyira ingufu mu kugikumira no guhangana nacyo harimo gukomeza gukangurira abaturage gukurikiza inama zo kucyirinda, kwitabaza inzego z’ubuzima mu gihe hari ugaragayeho kimwe mu bimenyetso biranga icyo cyorezo no kugabanya ingendo n’inama zitari ngombwa hanze n’imbere mu gihugu.”

Iki gikorwa kiyobowe na Serivisi za Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Inzego z’umutekano. Itangazo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashyizeho umukono ku wa 6 Werurwe 2020, rivuga ko mu rwego rwo kwirinda no gukumira Coronavirus, u Rwanda rwifashisha camera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gutahura uyiketsweho.

Coronavirus ni icyorezo cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’Ukuboza 2019. Muri icyo gihugu abamaze kucyandura ni 80 859, mu gihe abapfuye ari 3 100. Hanze y’u Bushinwa hamaze kwandura abantu 25 208 ndetse abagera kuri 500 bamaze gupfa. Kugeza ubu mu Rwanda nta murwayi wa Coronavirus urahagaragara.

Mu itangazo rya RDB ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere kuri uyu wa 9 Werurwe 2020, rivuga ko na “Serivisi z’ubukerarugendo zikomeje gutangwa nk’ibisanzwe mu gihugu hose.’’

RDB yashyize hanze amabwiriza azagenderwaho mu gihe hari abakerarugendo bashaka gusubika cyangwa kwimura ingendo zabo.

Iryo tangazo rivuga ko “Hakuweho uburyo umuntu yamenyeshaga mbere y’iminsi irindwi kugira ngo asure pariki; hakuweho iminsi 30 yagenwaga ngo ikigo gitembereza ba mukerarugendo kibe cyamenyekanishije ko bishyuye.’’

Rikomeza riti “Abakerarugendo bifuza gusubika uruhushya baguze rwo gusura pariki kubera ihagarikwa ry’ingendo z’indege cyangwa bakumiriwe gukora ingendo ahantu runaka bitewe na Coronavirus bafite igihe cy’imyaka ibiri yo kwimura itariki bari bafashe bidasabye ikindi kiguzi; abaguze impushya zo gusura pariki mu mezi atabamo ba mukerarugendo benshi bashobora guhindura igihe bagombaga gusurira ingagi, bagahitamo ikindi gihe nk’icyo bitarenze imyaka ibiri. Abakerarugendo bagombaga kwitabira inama baguze impushya ku giciro kigabanyijwe na bo bemerewe kwigiza inyuma impushya baguze bakaba bazikoresha mu kindi gihe bahitamo mu myaka ibiri.’’

Iri tangazo rigaragaza ko uburenganzira bwatanzwe mu gihe butarahindurwa bwemerewe gukoreshwa mu gihe cy’amezi atandatu uhereye igihe ryashyiriweho umukono kandi urwo ruhushya rugakoreshwa mu myaka ibiri.

Mu ngamba u Rwanda rwafashe mu gukumira Coronavirus harimo gushishikariza Abanyarwanda kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza no guhoberana, kugabanya ingendo zitari ngombwa mu bihugu byagaragayemo icyo cyorezo.

Hari kandi kwirinda gukorora cyangwa kwitsamura iruhande rw’abandi, gukaraba intoki hakoreshejwe amazi asukuye cyangwa ubundi buryo bwo gusukura intoki, kwirinda kwegera abandi igihe cyose warwaye ibicurane, inkorora cyangwa ufite umuriro mwinshi.

Umujyi wa Kigali na wo kuva kuwa 8 Werururwe wasubitse ibikorwa byose  bihuriza abantu benshi ahantu hamwe birimo ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi nk’imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi.

Coronavirus yandurira mu matembabuzi, igafata imyanya y’ubuhumekero ku buryo yica umuntu imuteye umusonga. Uburyo bw’ibanze mu kuyirinda ni ukugira isuku binyuze mu gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, cyangwa gukoresha alcool yica udukoko.

Nta muti wa Coronavirus cyangwa urukingo bizwi, igikomeje kwifashishwa ni ukuvura ibimenyetso byayo gusa. Icyizere ariko kigenda kizamuka kuko mu Bashinwa bari baranduye iyi coronavirus, abagera ku 57 143 barayikize.

Src: IGIHE

2020-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga

U Rwanda rwemeranyije na Alibaba kumenyekanisha ubukerarugendo no gucururiza kuri uru rubuga

Editorial 01 Nov 2018
Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze

Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze

Editorial 10 Jan 2018
Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Editorial 17 Jan 2018
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye ko ishoramari mu bukerarugendo ryongerwa

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye ko ishoramari mu bukerarugendo ryongerwa

Editorial 07 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

Ni iki cyatuma Ahubwo Perezida w’Abanyarwanda atiyamamaza 2024?

20 Sep 2023
Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

15 Sep 2023
Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

Abashinwa Bahize kurandura burundu Ubushomeri mu Rwanda

10 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

05 Sep 2023
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

30 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

Kurya igi rimwe ku munsi ni umuti ukomeye ku buzima bwa muntu

24 Sep 2023
JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

JAMBO ASBL yimanike: Dore Perezida Kagame yavuze ko nta mugambi wo kohereza undi Ambasaderi mu Bubiligi nyuma yo kwanga kwakira Vincent Karega

20 Sep 2023
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

20 Sep 2023
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

29 Aug 2023
Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

Ubanza Ingabire Victoire yariyibagiwe reka tumwibutse uwo ari we

26 Aug 2023
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

22 Aug 2023
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

22 Aug 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru