Bamwe mu baturage baturiye umupaka w’u Rwanda n’UBurundi bavuga ko UBurundi bufite gereza zibanga hafi yabwo, izo gereza ngo zikaba zifungiyemo abatavuga rumwe na Leta ndetse n’Abanyarwanda.
Aho izo gereza ziri ngo ni muri Komini Bugabira na Ntega mu Ntara ya Kirundo iri mu majyaruguru y’UBurundi, ikaba ikora k’umupaka w’URwanda.
Amakuru avuga ko abafungiye muri izo gereza basabwa kugira amafaranga batanga ari hagati y’ibihumbi ijana na Magana abiri by’amarundi nka Ruswa kugirango uyifungiwemo arekurwe.
Izi gereza zitazwi ngo ni icumi, Carubambo, Kinyovu,Rutagara Mugendo, Kigari,Nyemera,Kigaga na Mugina ziri muri Ntega [Komini Ntega] naho muri Komini Bugabira, hari gereza ya Rugasa, Kiri na Kiyonza.
Izi gereza zose zicungwa n’urubyiruko rw’Imbonerakure za CNDD-FDD.
Abatangabuhamya babonye aya makuru bavuga ko izi Mbonerakure zinjiza muri izo kasho abarimo impirimbanyi z’amashyaka nka CNL y’Agathon Rwasa,FRODEBU ndetse na UPRONA, igice kitemewe na Leta hamwe ngo n’abanyarwanda bakorerwa iyica rubozo bagakubitwa ndetse bakanicishwa inzara, iyo babuze amafaranga yo kwishyura ngo barekurwe. Umutangabuhamya ahamya ko yabonye umunyarwanda ajugunywa mu ruzi rw’akanyaru aboshye, kubera ko umuryango we utari wabonye amafaranga 150.000 yo kwishyura ngo arokoke.
Ibikorwa nk’ibi byo gushimuta abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo bimage igihe bivugwa muri Uganda aho imbaga y’abanyarwanda bamaze gushimutwa n’inzego z’iperereza CMI kubufatanye na RNC ya Kayumba Nyamwasa bagafungirwa ahantu hatazwi ari nako bakorerwa iyica rubozo ndetse n’imirimo y’agahato. Bamwe muribo bagiye bakwa amafaranga ngo barekurwe, abandi bakamburwa ibyo bari bafite birimo n’amafaranga n’amaterefone bakajugunywa kumupaka ari intere.
Src : sosmedia