• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zacanye umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho byashegeshe bikomeye abarwanyi b’ikiswe ‘P5’, ba Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.

Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe mu gitondo cyo kuwa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yitwaje intwaro yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage.

FARDC yahagurukanye intwaro kabombo zirimo indege z’intambara, imbunda nini, intoya n’ibisasu bya rutura ku buryo Guverinoma ya RDC yakoze ibishoboka byose ngo uyu mugambi wo guhumbahumba inyeshyamba za P5 n’abandi barwanira muri ako gace ugerweho.

Ni ibitero byahuruje Umugaba Mukuru w’ingabo wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi muri FARDC, Lt Gen Amisi Kumba Gabriel ndetse n’ingabo za Monusco.

Ibi bikorwa byashegeshe cyane abarwanyi ba Kayumba Nyamwasa kuko bamwe mu bari abayobozi b’ingabo bakuru muri RNC biciwe mu bitero, abandi bafatwa. Urugero ni Captain (rtd) Sibomana “Sibo” Charles na Major (rtd) Habib Madhatiru, wafashwe ari muzima afite ibikomere by’amasasu.

Uretse aba, amafoto arimo acicikana ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko hari abandi amagana bo muri RNC bishwe, abakomeretse n’ababarirwa muri mirongo bafatiwe muri ibyo bikorwa.

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, avuga ko ibi bikorwa bifite intego zo guhiga, kwambura intwaro, kurandura imitwe yitwaje intwaro, hagamijwe kongera kwigarurira ako gace ka Djugu kakagenzurwa na leta kuko iyo mitwe yari yarakigaruriye.

Avuga ko igisirikare cya leta cyigaruriye ishyamba rya Wago ryari indiri y’imitwe y’inyeshyamba ndetse kikaba cyigaruriye n’ibindi bice byinshi byari byarigaruriwe n’izo nyeshyamba ahazwi nka Djugu na Mahagi.

Umuyobozi wa Serivisi y’itumanaho n’itangazamakuru muri FARDC, Gen Maj Kasonga Cibangu Leon Richard, yongeraho ko ibi bikorwa bigamije gutsinsura imitwe yitwaje intwaro ya Ngudjolo.

Ati “Tuboneyeho kuvuga ko twafashe ishyamba rya Uwago, ahari hakambitse abarwanyi ba Ngudjolo, ubungubu ingabo zacu zifite umuhate mu bikorwa byo gutsinsura iyi mitwe yitwaje ibirwanisho”.

Avuga ko ibi bikorwa byakozwe kinyamwuga, aho abarwanyi 17 babiguyemo, umwe agafatwa naho ku ruhande rw’ingabo za leta hakaba hari babiri bakomeretse ubu barimo kwitabwaho.

 

Kuva kuwa 21 Kamena Ingabo za FARDC zagabye ibitero ku barwanyi bari mu Burasirazuba bwa RDC

 

 

Ibikoresho bitandukanye byakozweho

 

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt Jules Ngongo, avuga ko ibi bikorwa bifite intego zo guhiga, kwambura intwaro, kurandura imitwe yitwaje intwaro

 

Indege z’intambara zirimo gukoreshwa mu kumisha amasasu ku mitwe yitwaje intwaro muri RDC

 

Umuyobozi wa Serivisi y’itumanaho n’itangazamakuru muri FARDC, Gen Maj Kasonga Cibangu Leon Richard avuga ko batazahagarika ibi bitero badatsinsuye imitwe yose iri mu mashyamba ya RDC

 

2019-07-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Mar 2024
Ba banyamahanga 4 bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru binjiye mu Burundi bagaruwe mu Rwanda

Ba banyamahanga 4 bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru binjiye mu Burundi bagaruwe mu Rwanda

Ubwanditsi 06 Nov 2018
U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

U Burundi burashinja u Bubiligi kuba inyuma y’iyicwa ry’Intwari yabwo

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Ubwanditsi 09 Aug 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Ruhango Mbuye Rugarama
    July 2, 20193:53 pm -

    Arikose Kayumba Ntabwoba Ufite Wowe Iyo Ubona Bagenzi Bawe Mufatanyije Umurimo Bari Kwicwa Abandi Bagafatwa?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare
IMIKINO

MTN yateguye igitaramo cy’imbaturamugabo yatumiyemo bamwe mu bahanzi b’ibyamamare

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi
Mu Mahanga

Muri ULK: Abanyeshuri 2986 bahawe impamyabumenyi

Ubwanditsi 14 Dec 2016
Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge
ITOHOZA

Nta gahunda yo gutabariza Kigeli V Ndahindurwa mu Rwanda: Boniface Benzinge

Ubwanditsi 09 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru