Imiryango itegamiye kuri Leta muri Uganda, yakoze icyafashwe nko gushakira ikibazo aho kitari ubwo yaregaga mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), Leta y’u Rwanda n’iya Uganda ko zatanze amabwiriza yo gufunga imipaka, bikaba byarakenesheje abaturage.
Ikirego cy’iyi miryango kivuga ko gufunga imipaka binyuranyije n’amabwiriza ashyiraho EAC kandi byagize ingaruka ku baturage cyane cyane abaturiye ibice byegereye imipaka. Aha ni ho bahera barasaba n’indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka n’ibi byemezo bise ibya politiki.
Umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe ry’Abacuruzi b’Abagore ku Mupaka wa Gatuna igice cya Uganda, Deborah Kyarisiima, avuga ko hari abantu bari barafashe inguzanyo ngo bakore ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko ubu bahunze kuko bari kwishyuzwa kandi badafite icyo bishyura.
Nta mupaka wafunzwe
Ku wa 28 Gashyantare 2019 u Rwanda rwahagaritse amakamyo yacaga ku mupaka wa Gatuna uruhuza na Uganda, kubera imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi, One Stop Border Post.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyamenyesheje abantu bose ko imodoka zose zitwaye ibicuruzwa zanyuraga ku mupaka wa Gatuna zakwifashisha umupaka wa Kagitumba/Mirama Hills.
Ni umwanzuro iki kigo kivuga ko wafashwe hagamijwe kwihutisha imirimo y’ubwubatsi irimo gukorerwa ku mupaka wa Gatuna, igamije koroshya ingendo z’abantu n’ibicuruzwa kuri uyu mupaka.
Ku ruhande rwa Uganda bakomeje kuvuga ko ari ugufunga umupaka, ibintu u Rwanda rwagaragaje ko bitandukanye n’ukuri. Mu minsi ishize nibwo umupaka wa Gatuna wafungurwaga by’agateganyo ku modoka nini mu gihe cy’ibyumweru bibiri hagati ya tariki ya 10 – 22 Kamena 2019.
Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) cyatangaje ko nyuma y’isuzuma basanze hasigaye utuntu duke tuzarangira muri Nyakanga umupaka ukongera gukora uko bisanzwe.
Umupaka wa Gatuna niwo woroshya ingendo hagati y’ibihugu byombi kuko kuva i Gatuna ugera i Kigali mu Rwanda ari ibilometero 86.6 gusa, mu gihe uturutse Kagitumba ugana i Kigali ukoresha ibilometero 185.1, naho uturuka Cyanika uza i Kigali naho ukoresha ibilometero 130.5.
Uganda ikomeje gushegeshwa n’ubushotoranyi ku Rwanda
Uwavuga ko Uganda itabaye umuturanyi mwiza ku Rwanda ntiyaba abeshye kuko ubuhamya bw’abarenga 1000 birukanwe nabi ku butaka bw’icyo gihugu ndetse bakagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe bwivugira.
Ibi byatumye kuva muri Werurwe uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda isaba abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda, kubera impungenge z’umutekano wabo. Ni ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye ubuyobozi bw’u Rwanda bwari buburiye abaturage bubasaba guhagarika ingendo bagirira muri Uganda.
Imibare igaragaza ko Uganda yahungabanyijwe byihariye n’ubu bushotoranyi ku Rwanda kuko Banki Nkuru yayo ivuga ko ibyoherezwaga mu Rwanda byagabanutseho 80% muri Mata ugereranyije na Gicurasi uyu mwaka.
Mu busesenguzi bw’Umwarimu mu by’Ubukungu muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, Ramathan Ggoobi, yavuze ko u Rwanda aricyo gihugu gifite agaciro gakomeye ku buzima bw’ubukungu bwa Uganda kurusha u Bushinwa, u Buhinde, u Buyapani, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri Werurwe, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na Uganda utifashe neza, abaturage badakwiye guhangayika kuko hagize igihugu kibangamirwa mu bukungu, Uganda yo yohereza mu Rwanda ibicuruzwa byinshi ari yo yahura n’igihombo kinini.
Dr Ndagijimana yavuze ko mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwiteguye ko ibicuruzwa byavagayo bishobora gushakirwa ahandi.
Yagize ati “Umwaka ushize ibyo twavanaga muri Uganda byikubye inshuro nyinshi ibyo twoherezayo. Ibyo twakuragayo byari bifite agaciro ka miliyoni $242 twe twoherezayo gusa miliyoni $27. Urumva rero haramutse hagize igituma ubwo bucuruzi bugabanyuka, igihombo cyinshi kiba kuri wa wundi wacuruzaga hanze, kiva ku utakaje isoko.”
“Igihombo cyaba kuri Uganda kurusha u Rwanda, kubera ko kuri twe, Uganda ni isoko rito twoherezagaho ibintu bike, bo batugurishaho byinshi inshuro nyinshi.”
Abareze bashakiye ikibazo aho kitari
Imyaka ibiri irirenze umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rutishimiye uburyo Abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara, bamwe bakabwirwa ko bazira kuba intasi mu gihe ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.
U Rwanda kandi ntiruhwema kugaragaza ko hari ibikorwa byinshi birimo kubera muri Uganda bigamije guhungabanya umutekano warwo binyuze mu mitwe ya RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa na FDLR, amakuru Uganda yo yahakanye.
Iyo urebye ibi byose, abareze mu rukiko birengagije ko Abanyarwanda bakorerwa iyicarubozo muri Uganda umusubirizo. Niba bo bakura urwunguko mu Rwanda, ni uko nta Munya-Uganda, ukomwa mu nkokora mu Rwanda, mu gihe ibicuruzwa by’Abanyarwanda nk’amata yafungiwe Uganda ahanyuze ajyanwa Kenya, arinda yangirika nta n’igisobanuro gitanzwe.
Amabuye y’agaciro nayo yavaga mu Rwanda anyujijwe Uganda yamaze amezi menshi yarafatiriwe na Leta ku mpamvu na n’ubu zitasobanuwe.
Ugendeye ku bikorwa by’ubushotoranyi bikorwa na Leta ya Uganda ku Rwanda n’Abanyarwanda, aba bareze u Rwanda na Uganda ikirego cyabo kirimo kwibeshya, ahubwo hagombaga kuregwa Uganda yo ihohotera Abanyarwanda kugeza ubwo bagiriwe inama yo kutambuka umupaka, nyamara abaturage baho bo batembera, bagakora ubucuruzi ndetse bagasura inshuti nta nkomyi.
Uyu mwuka mubi ukaba warahemberewe na Uganda itoteza Abanyarwanda ndetse igafasha imitwe y’iterabwoba igamije kugirira nabi u Rwanda irimo RNC, FDLR, FLN n’indi, yose yahawe icyicaro muri Uganda.
Muri make abo bareze bakwiye kubanza bakabaza Leta yabo icyo igamije mu bikorwa irimo byo gushotora u Rwanda no guhohotera Abanyarwanda kuko ari yo ahanini yatanga igisubizo ku bibazo by’ubukene barimo kuko ariyo nyirabayazana.