• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Editorial 03 Jul 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Abanyarwanda babiri bari bafungiye Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mbere yuko bagaruka mu Rwanda ku wagatandatu ushize, bavuze ko Uganda ikomeje kuba mbi cyane, ku Banyarwanda bajyayo.

Celestin Maniraguha, w’imyaka 39,  akaba akomoka mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, mu gihe Moses Rusa w’imyaka 64 y’amavuko akomoka mu Karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo Celestin Maniraguha yajya Uganda mu gukora akazi ko k’ubwubatsi no gutwara imodoka nyuma gato y’umunsi mukuru wa Pasika uyu mwaka, ubu akaba akiguye mu kantu, kubera ko bamubeshyeye ngo ni intasi y’URwanda bityo bahita bamufunga mu gihe cy’ukwezi n’igice kandi afunzwe mu buryo buhabanye n’amategeko, muri icyo gihe cyose, bakaba bari bafungiye ahitwa Kisoro na Mbarara mu burengerazuba bwa Uganda, ndetse n’ahitwa Mbuya,muri Kampala,  ku cyicaro gikuru cy’urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare muri Uganda.

Akaba yaravuze ko ubwo yasubiraga ku kazi ke Kisoro, shebuja yanze kumwishyurwa, ahubwo,  ahamagara polisi mu rwego rwo kugirango arege intasi y’URwanda iri mu gihugu. “Nashinjwe kuba intasi y’URwanda,” nkuko yabyivugiye, bityo, akaba aburira Abanyarwanda kujya mu gihugu cy’abaturanyi.

Nyuma yo gukorerwa iyicarubozo mu buryo bunyuranye, ngo kumukubita inshyi, no kumufungira mu gisa nk’ubuvumo, Maniraguha yaje kurekurwa nta cyaha ahamijwe n’ubushinjacyaha yoherezwa mu Rwanda.

Naho kuri Moses Rusa, yariyagiye gusura sewabo w’imyaka 100 ahitwa Rwentobo ho mu burengerazuba bwa Uganda, bityo afatwa ku wa 26 Kamena 2019, ubwo yari ategereje bisi imugarura mu Rwanda.  Nawe bamuregaga kuba maneko, banamubaza amashuri yize, nuko bamujyana mu magereza ya gisirikare Mbuya Kampala. “Muri kasho, twararaga ku isima mu cyumba gito cyane,” mu magambo ye, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru IKigali ku wa kabiri w’icyi cyumweru.  Akaba yarongeyeho ko gusenga igihe cyose aribyo byaturinze “ Naho ubundi  twanyuze mu iyicarubozo rikabije, ari nako twibaza niba tuzigera tugera imuhira ”.

Ubwo yari akiri muri Uganda, aho yari amaze iminsi itatu mbere yuko afatwa, Rusa yitegereje ukuntu Abanyarwanda bava mu Rwanda bafatwa, ariko Abanyarwanda baba muri Uganda ntabwo bagirirwa nabi muri rusange. Nubwo yakorewe iyicarubozo cyane, muri kasho, yavuze ko ibikangisho by’iyicarubozo byari igikangisho iteka, bityo bikaba byaratumaga asenga kugirango bekumukorera iyicarubozo “Nta mafaranga nari mfite, bityo ari nta numburanira, icyo nakoraga byari ugusenga gusa, kugirango ne gukorerwa iyicarubozo ” nkuko yabivuze.

Umwarimu uri mu kiruhuko cy’izabukuru, kandi wanahoze ari umunyamakuru, Rusa yavuze ko bamurekuye atagiye mu rukiko, nuko bamwohereza mu Rwanda.

Kuba ubu yararekuwe, akaba ari mu Rwanda, isengesho rye ryambere, ni ugusengera ubutegetsi bwa Uganda kugirango burekeraho kugirira nabi Abanyarwanda bambuka bajya Uganda, mu rwego rwo gusura inshuti, cyangwa ku mpamvu z’ubucuruzi.

“Ndasaba Imana ngo ibihugu byacu bisubukure imibanire myiza, nkuko byahoze cyera,” Rusa.

Nuko aburira Abanyarwanda bose baba batecyereza kujya Uganda.

“Abo bafite gahunda yo kujya Uganda bagakwiye kuba babisubitse, muri iki gihe, bakazongera kujyayo Imana imaze gufungura umupaka,” Rusa.

Leta y’URwanda ikaba yaragiriye inama abanyarwanda kutajya muri Uganda, bavuga ko amagana y’abanyarwanda baribarafashwe batesekera mu minyururu idakurikije amategeko muri Uganda.   Abenshi muri abo bagarutse mu Rwanda, bagiye bavuga ukuntu bagiye bagirirwa nabi, n’ukuntu bagiye bavanwa mu modoka zinyuranye, ibyo kandi bikaba byarakorwaga n’abantu babaga bambaye imyenda ya gisivile, bityo ngo bakisanga mu magereza aho bamaraga amezi n’amezi ambasade y’URwanda itabizi.

Kigali kandi ikaba irega Kampala kuba yorohereza imitwe yitwaje intwaro, mu rwego rwo guhungabanya URwanda, ikirego Uganda ihakana.

2019-07-03
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda

U Rwanda rwungutse abapilote b’indege icyenda

Editorial 26 Jan 2016
Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Editorial 30 Jun 2024
USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!

USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!

Editorial 02 Dec 2017
Irobo yitwa Sophie yahuye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia

Irobo yitwa Sophie yahuye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia

Editorial 03 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe
INKURU NYAMUKURU

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Editorial 29 Nov 2019
‘ Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji ‘.- Perezida Kagame  [ Igice cya 2 ]
POLITIKI

‘ Gutegeka abantu demokarasi runaka, utabanje kumenya uko babayeho, umuco wabo n’amahame y’igihugu, ni ubujiji ‘.- Perezida Kagame [ Igice cya 2 ]

Editorial 21 Sep 2017
Intore izirusha intambwe ‘ Kagame  Paul’  yatanze Kandidatire  muri Komisiyo y’Amatora
Mu Rwanda

Intore izirusha intambwe ‘ Kagame Paul’ yatanze Kandidatire muri Komisiyo y’Amatora

Editorial 22 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru