• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibi umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yabwiye imbaga y’ abanyarwanda  n’abanyamahanga bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoje ingoyi y’ubutegetsi bubi. Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza aribyo bituma rutazongera “kuyoba habe na rimwe”.

Perezida Kagame yagarutse kandi ku mateka y’u Rwanda yagejeje ku rwango, ashimangira ko ibyatumye igihugu kigera mu bihe bibi “ntabwo bizongera kubaho ukundi.”

Perezida Kagame

Yashimye kandi abasirikare bitanze, bagakura igihugu mu bihe by’akangaratete cyarimo, avuga ku bakiriho n’abitabye Imana. Ati “Abandi basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, bari kumwe natwe uyu munsi hano, mu ntekerezo.”

Yakomeje kandi ashima abagize uruhare mu kubohora igihugu, atanga urugero ku basirikare ba RPA bari mu Nteko Ishinga Amategeko. Ati “Hari Batayo y’abasirikare bari ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, bagabweho igitero gikomeye, ariko babashije kurokora ibihumbi by’abantu bari bahungiye muri iyi stade mu gihe bari bugarijwe […] icyo ni igikorwa kimwe muri byinshi.”

Perezida Kagame, avuga ko itariki ya 4 Nyakanga ishushanya umunsi Ingabo za RPA zashyize iherezo ku bwicanyi bwari bumaze igihe kinini bukorerwa abanyarwanda. “amateka twayasize inyuma yacu, tureba ahazaza twese hamwe nk’umuryango, dukomeze dushyigikire izi ndangagaciro buri wese agire uruhare ku giti cye ndetse tubitoze n’abadukomokaho. Ntituzongere kuyoba habe na rimwe.”

Akarasisi gashya k’ingabo z’u Rwanda

Ni umunsi haririmbwaho indirimbo zikomeye mu mateka y’igihugu, izirata ubutwari bw’Ingabo za RPA zari ziyobowe na Maj Paul Kagame zigahagarika Jenoside, ku buryo ubu abanyarwanda babyina intsinzi umunsi ku wundi.

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo Perezida Faustin Archange Touadera wa Centrafrique, Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Hage Geingob wa Namibia, Faure Essozimna Gnassingbe wa Togo, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Mokgweetsi Eric Masisi wa Botswana.

Mu bandi bitabiriye harimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo n’abandi.

2019-07-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa

Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa

Ubwanditsi 17 Nov 2018
Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Ubwanditsi 23 Oct 2021
Indimi ebyiri za  Perezida Museveni  mugihe cy’urugamba rwa RPF  rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]

Indimi ebyiri za Perezida Museveni mugihe cy’urugamba rwa RPF rwo kubohora igihugu [ VIDEO ]

Ubwanditsi 11 Sep 2018
Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda

Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda

RUSHYASHYA 12 Aug 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Ubwanditsi 21 Sep 2018
Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero
Mu Mahanga

Luxembourg: Ntwari yabonetse yapfuye nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero

Ubwanditsi 17 Jan 2019
Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!
Amakuru

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Ubwanditsi 03 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru