Ugutsindwa kw’abiyise ingabo za Kayumba muri Congo kwa kuruye umwiryane n’intambara y’amagambo irimo guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga na za radio zikorera kuri internet z’abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda. Abahoze muri RNC uwo mutwe ugizwe n’abantu ahanini bavuye mu Rwanda bahunze ibyaha bakoze cyangwa andi makosa barimo Marara, Rudasingwa n’abandi.. benshi babanje kuba muri RNC nayo yaje gucikamo ibice mbere yo gutangiza ishyaka rya RRM, ISHAKWE n’ayandi…Barashinja Kayumba kwicisha abanyarwanda yashutse kugeza ubwo abashoye mu ntambara mu mashyamba ya Congo, abizeza ibitangaza we yigaramiye muri Afrika y’epfo.
Rudasingwa Theogene, agaruka ku mpamvu yatumye bacikamo ibice muri RNC kubera Kayumba n’agatsiko k’abahoze mu gisilikare ka koreraga mu kwaha kwe, avuga ko atumva ukuntu amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera muri Congo, aho Kayumba yashutse bamwe mu bahoze mu gisilikare n’abandi yagiye akusanya mu nkambi z’impunzi muri Uganda, abashora mu ntambara muri RDC ku nyungu ze bwite kugeza ubwo bari bafite ibirindiro mu misozi ya Minembwe, bakaza kuhashirira nyuma yo gukubitwa ikibatsi cy’amasasu ndetse abandi bagapfira mu nzira basubira muri Uganda. Akavuga ko ibi Kayumba akwiye kubibazwa dore ko n’ ibimenyetso bihari bishobora kumugeza no muri ICC [ urukiko mpuzamahanga mpanabyaha], amafoto imirambo y’ abanyarwanda acicikana hirya no hino n’andi mafoto agaragaza ababoshye bari ku ngoyi. ati “Ibintu biteye agahinda kayumba yakoze yicisha abanyarwanda. Ibi byose Rudasingwa akabibonera muri Politiki mbi ya Kayumba. Ndetse akabona ko aho kugirango bashirire muri Congo abasigaye yo nibura bajya mu Rwanda bagasaba imbabazi.
Noble Marara nawe yanditse kurukuta rwe rwa facebook aho ashinja Kayumba Nyamwasa ubugambanyi bwatumye amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera muri Congo mu ntambara yabashoyemo mu misozi ya Minembwe, akemeza ko itari ngombwa cyane ko ikomeje kugwamo inzirakarengane z’ abanyarwanda benshi Kayumba yashutse abinjiza mu ngirwa ngabo ze ati :” Reka ntangirire mu mwaka wi 1990 ubwo urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiye ruyobowe na Fred Rwigema. Uyu mugabo Kayumba [ uzwi kwizina rya Kaginga ] Nyamwasa ufite inkomoko ku babyeyi bakomoka muri Uganda [ bakiga ] yaje kumenyekana cyane muri RPA nka maneko mukuru wari wizewe.
Ariko mu mwaka w’2010, nibwo yatangije umutwe wa Rwanda National Congress afatanyije na Rudasingwa, Gahima, na Nyakwigendera Col Patrick Karegeya mu by’ukuri Kayumba ntiyigeze ahagarika itekinika ryari rishingiye kunyungu ze bwite kwiyegereza abasilikare n’abacuruzi bakomeye agamije kugera kubutegetsi abifashijwemo na Sebarenzi Joseph ndetse na Bizimungu Pasteur. Marara avuga ko aho Kayumba ahungiye yaciyemo ibice impunzi, aremamo udutsiko twe ashingiye kuriwe n’umugore we. Urugero ni nko gushyira muramu we Frank Ntwali imbere akivanga mu mirimo yose yishyaka RNC cyane cyane aho yabonye amafranga akiyita General kandi ari umuturage usanzwe.
Marara ati :”Ntibyaciye kabiri nyuma y’urupfu rwa Karegeya wari umubangamiye cyane yahise yigizayo Rudasingwa, Musonera , Joseph Ngarambe na Gahima ubwo Kayumba atangira kwerekana uwo ariwe ahamagara P5 yabaringa ayaka amafranga yo kujya mu ntambara barayamuha aho kuyishyira mu gikorwa nyirizina ahubwo agana iyubucuruzi bw’amabuye yagaciro muri Tanzaniya aho yakoranaga na Rwarinda Mike waje kuburirwa irengero.
Ntiyarekeye aho kuko yaguze na za rukururana azishyira muri Mozambique ku mucuruzi bita Alex arangije ashora imari mu bucuruzi bw’ibiribwa (ibishyimbo,ubunyobwa,ingano) abishinga Mutabazi Etienne bakunze kwita Kanyarengwe, asigaye ayaguramo inzu mu Bwongereza icungwa na Ali Abdul kalimu.
Marara ati : Rero nkaba ngirango nibarize Kayumba ibibazo bikurikira:
- Major Nkubana waba uzi aho ari?
- Mike Rwarinda waba uzi aho ari?
- Capt Apollo Rubagumya uzi uko yageze i Kigali
- Col Habibu Mudasiru uzi aho ari?
- Maj Mugisha uzi aho ari?
- Capt Sibo uzi aho ari?
- Col Kanyemera uzi aho ari?
- Col Karemera uzi aho ari?
- Maj Ruhinda uzi aho ari
- Lt Col Gatera uzi aho ari n’abandi…
Akomeza ati : “Ese abana bacu twaguhaye ukabicisha inzara wibereye mu bucuruzi na famille yawe, umugore wawe ariwe ushinzwe umutungo (treasure) na muramu wawe uri kwicisha abana bacu inzara mu mashyamba ya Congo wiryamiye aho na Madamu murya imitsi ya y’impunzi z’Abahutu dore ko nta wundi wayaguha kuko bakuzi.
“Nukomeza gutakaza amaraso y’abavandimwe bacu ushuka abantu, ubizeza ibyo uzi y’uko udashoboye, wibwira y’uko utazabibazwa? Igihe ni kigera uzabibazwa n’ureba nabi n’ugukomokaho abibazwe.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zacanye umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ziturutse mu Ntara ya Ituri, aho byashegeshe bikomeye abarwanyi b’ikiswe ‘P5’, ba Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.
Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe kuwa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yose yitwaje intwaro irimo abanyarwanda bo mu mutwe wa P5, RNC na FDLR ndetse n’abarundi bo Red-Tabara na FOREBU iyi mitwe yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage. RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR zikaba zifite intumbero yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
FARDC yahagurukanye intwaro kabombo zirimo indege z’intambara, imbunda nini, intoya n’ibisasu bya rutura ku buryo Guverinoma ya RDC yakoze ibishoboka byose ngo uyu mugambi wo guhumbahumba inyeshyamba za P5 [ Kayumba Nyamwasa ] n’abandi barwanira muri ako gace ugerweho.