• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Abahoze muri RNC bararyoza Kayumba amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera Minembwe-RD Congo

Editorial 06 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Ugutsindwa kw’abiyise ingabo za Kayumba muri Congo kwa kuruye umwiryane  n’intambara y’amagambo irimo guca  ibintu ku mbuga nkoranyambaga na za radio zikorera kuri internet z’abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda. Abahoze muri RNC uwo mutwe ugizwe n’abantu ahanini bavuye mu Rwanda bahunze ibyaha bakoze cyangwa andi makosa barimo Marara, Rudasingwa n’abandi.. benshi babanje  kuba muri RNC nayo yaje gucikamo ibice mbere yo gutangiza ishyaka rya RRM, ISHAKWE n’ayandi…Barashinja Kayumba kwicisha abanyarwanda yashutse kugeza ubwo abashoye mu ntambara mu mashyamba ya Congo, abizeza ibitangaza we yigaramiye muri Afrika y’epfo.

Rudasingwa Theogene, agaruka ku mpamvu yatumye bacikamo ibice muri RNC kubera Kayumba n’agatsiko k’abahoze mu gisilikare ka koreraga mu kwaha kwe, avuga ko atumva ukuntu amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera muri Congo, aho Kayumba yashutse bamwe mu bahoze mu gisilikare n’abandi yagiye akusanya mu nkambi z’impunzi muri Uganda, abashora mu ntambara muri RDC ku nyungu ze bwite kugeza ubwo bari bafite ibirindiro mu misozi ya Minembwe, bakaza kuhashirira nyuma yo gukubitwa ikibatsi cy’amasasu ndetse abandi bagapfira mu nzira basubira muri Uganda. Akavuga ko ibi Kayumba akwiye kubibazwa dore ko n’ ibimenyetso bihari bishobora kumugeza no muri ICC [ urukiko mpuzamahanga mpanabyaha], amafoto  imirambo y’ abanyarwanda  acicikana hirya no hino n’andi  mafoto agaragaza  ababoshye bari ku ngoyi. ati “Ibintu biteye agahinda kayumba yakoze yicisha abanyarwanda. Ibi byose  Rudasingwa akabibonera muri Politiki mbi ya Kayumba. Ndetse akabona ko aho kugirango bashirire muri Congo abasigaye yo nibura bajya mu  Rwanda bagasaba imbabazi.

Noble Marara nawe yanditse kurukuta rwe rwa facebook aho ashinja Kayumba Nyamwasa ubugambanyi bwatumye amaraso y’abanyarwanda akomeje kumenekera muri Congo mu ntambara yabashoyemo mu misozi ya Minembwe, akemeza ko itari ngombwa cyane ko ikomeje kugwamo inzirakarengane z’ abanyarwanda benshi  Kayumba yashutse abinjiza mu ngirwa ngabo ze ati :” Reka ntangirire mu mwaka wi 1990 ubwo urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiye ruyobowe na Fred Rwigema. Uyu mugabo Kayumba [ uzwi kwizina rya Kaginga ] Nyamwasa ufite inkomoko ku babyeyi bakomoka muri Uganda [ bakiga ] yaje kumenyekana cyane muri RPA nka maneko mukuru wari wizewe.

Ariko mu mwaka w’2010, nibwo yatangije umutwe wa Rwanda National Congress afatanyije na Rudasingwa, Gahima, na Nyakwigendera Col Patrick Karegeya mu by’ukuri Kayumba ntiyigeze ahagarika itekinika  ryari rishingiye kunyungu ze bwite kwiyegereza abasilikare n’abacuruzi bakomeye agamije kugera kubutegetsi abifashijwemo na Sebarenzi Joseph ndetse na Bizimungu Pasteur. Marara avuga ko aho Kayumba ahungiye yaciyemo ibice impunzi, aremamo  udutsiko twe ashingiye kuriwe n’umugore we. Urugero ni nko gushyira muramu we Frank Ntwali imbere akivanga mu mirimo yose yishyaka RNC  cyane cyane aho yabonye amafranga akiyita General kandi ari umuturage usanzwe.

Marara ati :”Ntibyaciye kabiri nyuma y’urupfu rwa Karegeya wari umubangamiye cyane yahise yigizayo Rudasingwa, Musonera , Joseph Ngarambe na Gahima ubwo Kayumba atangira kwerekana uwo ariwe ahamagara P5 yabaringa ayaka amafranga yo kujya mu ntambara barayamuha aho kuyishyira mu gikorwa nyirizina ahubwo agana iyubucuruzi bw’amabuye yagaciro muri Tanzaniya aho yakoranaga na Rwarinda Mike waje kuburirwa irengero.

Rwarinda Mike

Ntiyarekeye aho kuko yaguze na za rukururana azishyira muri Mozambique ku mucuruzi bita Alex arangije ashora imari mu bucuruzi bw’ibiribwa (ibishyimbo,ubunyobwa,ingano) abishinga Mutabazi Etienne bakunze kwita Kanyarengwe, asigaye ayaguramo inzu mu Bwongereza icungwa na Ali Abdul kalimu.

Yitwa Ali Abdul Karim wo muri RNC niwe kizigenza wo muri UK

Marara ati : Rero nkaba ngirango nibarize Kayumba ibibazo bikurikira:

  1. Major Nkubana waba uzi aho ari?
  2. Mike Rwarinda waba uzi aho ari?
  3. Capt Apollo Rubagumya uzi uko yageze i Kigali
  4. Col Habibu Mudasiru uzi aho ari?
  5. Maj Mugisha uzi aho ari?
  6. Capt Sibo uzi aho ari?
  7. Col Kanyemera uzi aho ari?
  8. Col Karemera uzi aho ari?
  9. Maj Ruhinda uzi aho ari
  10. Lt Col Gatera uzi aho ari n’abandi…

Akomeza ati : “Ese abana bacu twaguhaye ukabicisha inzara wibereye mu bucuruzi na famille yawe, umugore wawe ariwe ushinzwe umutungo (treasure) na muramu wawe uri kwicisha abana bacu inzara mu mashyamba ya Congo wiryamiye aho na Madamu murya imitsi ya y’impunzi z’Abahutu dore ko nta wundi wayaguha kuko bakuzi.

“Nukomeza gutakaza amaraso y’abavandimwe bacu ushuka abantu, ubizeza ibyo uzi y’uko udashoboye, wibwira y’uko utazabibazwa? Igihe ni kigera uzabibazwa n’ureba nabi n’ugukomokaho abibazwe.

Major (rtd) Habib Madhatiru na Capt Sibo Charle bari bungirije Kayumba barasiwe muri iyi mirwano

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zacanye umuriro ku mitwe irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ziturutse mu Ntara ya Ituri, aho byashegeshe bikomeye abarwanyi b’ikiswe ‘P5’, ba Kayumba Nyamwasa n’abandi barwanira muri ako gace.

Inyeshyamba za RNC muri Congo zahuye n’uruva gusenya

Ibi bitero bikomeye byiswe ‘Tempête de l’Ituri’, byatangijwe kuwa 21 Kamena 2019, bigamije kwirukana imitwe yose yitwaje intwaro irimo abanyarwanda bo mu mutwe wa P5, RNC na FDLR ndetse  n’abarundi bo Red-Tabara na FOREBU iyi mitwe yigaruriye uduce dutandukanye mu mashyamba ya RDC, aho yica, igatoteza, ikiba ndetse igafata ku ngufu abaturage. RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR zikaba zifite intumbero yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

FARDC yahagurukanye intwaro kabombo zirimo indege z’intambara, imbunda nini, intoya n’ibisasu bya rutura ku buryo Guverinoma ya RDC yakoze ibishoboka byose ngo uyu mugambi wo guhumbahumba inyeshyamba za P5 [ Kayumba Nyamwasa ] n’abandi barwanira muri ako gace ugerweho.

2019-07-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ambasaderi Bazivamo yakurikiye umukino APR WVC yatsinzemo Carthage yo muri Tunisia mu irushanwa Nyafurika riri kubera muri Nigeria

Ambasaderi Bazivamo yakurikiye umukino APR WVC yatsinzemo Carthage yo muri Tunisia mu irushanwa Nyafurika riri kubera muri Nigeria

Editorial 03 Apr 2025
Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Abatuye mu manegeka mu duce twa Gitega na Kimisagara mu Mujyi wa Kigali bagiye gushyirwa igorora

Editorial 16 Sep 2021
Ikinyoma cya Polisi y’uBurundi ku mpunzi za Zebiya zabaga mu Rwanda

Ikinyoma cya Polisi y’uBurundi ku mpunzi za Zebiya zabaga mu Rwanda

Editorial 02 Apr 2018
Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Editorial 09 Jun 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru