Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango uhuza ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba aribyo Kenya, Tanzaniya, Uganda, Rwanda , Burundi na Sudani y’amajyepfo bumaze iminsi bufite imikorere mibi ndetse no kunyereza umutungo ku buryo bukabije.
Hashize imyaka itatu, Liberat Mfumukeko agizwe Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) aho avugwaho kunyereza umutungo w’umuryango ku rwego rwo hejuru.aho igihe kinini akimara Bujumbura yishimisha mu mutungo wa EAC.
Mfumukeko waje atanzwe n’igihugu cy’u Burundi bagitanga kandidatire ye, havuzwe ikibazo cy’ubushobozi bwo kuba yabasha kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC, urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango, ariko mu mwaka umwe yahise agaragaza inyota yo kurya amafaranga y’umuryango; abenshi babiteramo urwenya ngo reka ayarye nuko igihugu cye kitajya kiyatanga, dore ko u Burundi bufite ibirarane binini by’umusanzu buri gihugu gitanga. Mu mwaka wa 2009 ni u Rwanda rwishyuriye umusanzu u Burundi.
Muri iyi minsi haravugwa ibidasanzwe mu kunyereza umutungo bikorwa n’Ubunyamabanga bwa EAC bukuriwe na Mfumukeko.
Ibikoresho bisaga igihumbi byaguzwe akayabo gasaga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana inani y’amadorali byaburiwe irengero. Nyuma yibyo miliyoni irenga y’amadorali avuga ko yakoreshejwe adafite impapuro zibisobanura.
Mu myaka itatu Mfumukeko amaze yangiza umutungo w’Ubunyamabanga bwa EAC, nibwo bwambere inteko y’Umuryango wa EAC izwi nka EALA basabye ko hakorwa igenzura ryaho ayo mafaranga yagiye.
Mu bikoresho byaburiwe irengero harimo imodoka esheshatu, mu mwaka w’ingengoyimari wa 2016/2017 ingengo y’imari yari iteganyijwe ni miliyoni 106,5 ariko kuko u Burundi budatanga umusanzu habonetse miliyoni 71 z’amadorali. Muri ayo mafaranga, miliyoni 30 ntizagaragazwa uko zakoreshejwe.
Mfumukeko bigaragara ko akorera ishyaka rya CNDD FDD kurusha gukorera Umuryango, ntabwo agaragaza umusaruro n’ubushobozi nk’umuntu ushinzwe guhuza ibikorwa bya EAC. Kuba yaraje yoherejwe na CNDD FDD, igihe bari mu bibazo mu gihugu cyabo cy’u Burundi, kandi intego ya CNDD FDD kwari ukugaragaza ko ibibazo biva hanze kurusha imbere, Mfumukeko yagendeye muri uwo murongo yibagirwa inshingano ze.
Mfumukeko yatangiye akazi mu gihe ishyaka ryari ryamwohereje CNDD FDD ryasohoye amatangazo umunsi ku munsi ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi agashyirwaho n’umukono na Perezida waryo wicyo gihe Nyabenda Pascal.
Pascal Nyabenda yarateruye avugako Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibyahimbwe n’Umuryango Mpuzamahanga kugirango bakureho guverinoma y’abahutu yayoboraga u Rwanda. Mfumukeko yaracecetse igihe cyose ariko Nyabenda yacecetse ubwo Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu kurwanya Jenoside Adama Dieng yamaganiye kure amatangazo ye ahakana Jenoside.
Mfumukeko yibagiwe inshingano ze, yifata nk’imbonerakure muri EAC. Ubwo u Rwanda rwateguraga inama y’Afurika yunze ubumwe ya 27 muri 2016, Mfumukeko ntiyayitabiriye nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC kuko u Burundi nabwo bwanze kuyitabira.
Mu bijyanye no kugarura amahoro mu Burundi, yaba Umuryango w’Abibumbye yaba Afurika yunze Ubumwe bose bemeje ko haba ibiganiro bihuza abantu bose,Atari ukuganira hagati ya CNDD FDD n’amashyaka yishyiriyeho bigaragara nkaho baganira hagati yabo.
Mfumukeko yakoresheje imbaraga ahabwa nuwo mwanya arabibangamira ibiganiro biburizwamo. Hari nubwo yanze guha amafaranga uwahoze ari umuhuza Benjamin Mkapa agiye kubonana n’abatavuga rumwe na CNDD.
Nubwo umwanya wo kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC uhinduka kandi ugahererekanywa mu bihugu bigize uwo Muryango, byagakwiye kubera isomo EAC ko mu gihe igihugu gifite umukandida udashoboye kigomba gusimbukwa bagafata abashoboye ku nyungu z’Umuryango. Mfumukeko yabereye EAC imungu kurusha kuba Umuyobozi.
Kugeza ubu Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, buri mu ihurizo ryo kubona amafaranga yo gukora bimwe mu bikorwa aho guhemba abakozi babwo umushahara wa Kamena uyu mwaka byatinze.
Bivugwa ko ibi bibazo ngo biterwa n’abanyamuryango badatanga umusanzu uko bikwiye bigatuma gahunda zitandukanye zidakorwa neza. Nutanzwe ukanyerezwa.
Hari amakuru ava muri uyu muryango avuga ko bamwe mu bakozi ba EAC, basigaye bikora ku mufuka kugira ngo bagurire lisansi abayobozi.
Ikinyamakuru The East African cyavuze ko mu ngengo y’imari 2018/2019, harimo ibirarane bingana na miliyoni 100 z’amadorali.
Umwe mu bakozi ba EAC yagize ati “Habayeho gukererwa kwishyura imishahara mu kwezi kwa Gatandatu kuko yishyuwe tariki 28, ntabwo ari bibi ariko ubundi imishahara yishyurwaga tariki 23 za buri kwezi.”
Mu biganiro byemerejwemo ingengo y’imari ya 2019/2020 ya EAC, abagize iyi nteko bavuze ko inzego zawo zirimo gukorera mu bibazo, harimo no kunanirwa kwishyura imishahara ku gihe.
Habib Mohamed Mnyaa umudepite ukomoka muri Tanzania, yagize ati “Umusanzu utangwa n’abanyamuryango wakomeje kugabanuka umwaka ku wundi, nyamara inzego zigize EAC zo zikomeza kwiyongera.”
Yavuze ko mu ngengo y’imari ya 2014/2015 aribwo ibihugu binyamuryango byatanzemo amafaranga menshi kuko yari miliyoni 24,690,625 z’amadorali, byanganana na 90%.
Gusa yavuze ko nubwo ibi bihugu byatanga amafaranga yose, igice kinini ngo usanga kijya mu mishahara n’indi mibereho y’abakozi.
Depite Munyaa yatanze urugero ko nko mu Nteko Ishinga Amategeko ya EAC (EALA), 43.3% by’ibyo ihabwa byose bijya mu mishahara.
Nyamara Rose Akol umudepite muri Uganda we yavuze ko abadepite bagize EALA barimo gukora nabi kubera ko badafite abakozi bahagije.
Bimwe mu bibazo uyu muryango ufite harimo kandi ko kugeza ubu kuzana abandi bakozi bashya no guha amasezerano abari bahasanzwe bakoramo 60 byabaye bihagaritswe, aya masezerano yagombaga kongerwa tariki 1 Nyakanga.
Ibihugu bya Sudan y’Epfo n’u Burundi nibyo bikomeje kuba imbogamizi ikomeye.
Ibihugu bya Tanzani na Kenya byari bisanzwe bitanga neza imisanzu yabyo, nabyo ngo byatangiye kugenda bisubira inyuma kubera kutishimira uburyo abandi banyamuryango barimo kwitwara.
Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Nairobi na Dar es Salaam bikomeje kwibaza impamvu byo byishyura vuba ariko ibindi bihugu nka Sudan y’Epfo n’u Burundi ntibibikore, urabona ko nabyo byatangiye gusubira inyuma kuko bivuga ko abanyamuryango bose bangana ariko abandi badashaka kwishyura kandi ugasanga nabo bashaka kubona amahirwe atangwa n’uyu muryango.”
Zimwe mu nama zarasubitswe
Kubera ubu bushobozi buke hari inama yagombaga guhuza komite ishinzwe politike muri EAC ikabera muri Kenya muri Kamena uyu mwaka, ntiyabaye ahubwo yashyizwe muri Kanama uyu mwaka.
Ibindi bikorwa byimuriwe muri Kanama harimo inama yagombaga kwakirirwamo raporo y’umwaka ushize igaragaza uko amafaranga yakoreshejwe, ndetse n’indi nama yagombaga guhuza abaminisitiri muri EAC nayo yagombaga kuba mu mpera za Nyakanga.
Uyu muryango wavuze ko hari icyizere nyuma y’aho Inteko ya EALA yemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 ingana na miliyoni 111.4 z’amadorali.