• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi yatawe muri yombi azira agahimbazamusyi k’ikipe yari muri CAN 2019  

Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi yatawe muri yombi azira agahimbazamusyi k’ikipe yari muri CAN 2019  

Editorial 10 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB), Habimana Aimable yatawe muri yombi mu gihe hari gukorwa iperereza ku ibura ry’amafaranga y’agahimbazamusyi k’ikipe y’Intamba mu Rugamba ubwo yari muri CAN 2019 iri kubera mu Misiri.

Ikipe y’u Burundi yasezerewe mu matsinda, nta mukino itsinze ndetse nta n’igitego yinjije muri iri rushanwa yakinnye bwa mbere, aho yari mu itsinda B hamwe na Madagascar, Nigeria na Guinée.

Nk’uko bitangazwa na BBC, Visi Perezida wa FFB, Habimana Aimable uzwi nka Marandura, afunzwe guhera ku wa Gatandatu, aho ngo ari gukorwaho iperereza ku ibura ry’amafaranga y’agahimbazamusyi k’abakinnyi b’Intamba mu Rugamba bari bagiye mu Misiri mu gikombe cya Afurika.

Abakozi mu ishyirahamwe ry’umupira mu Burundi bavuga ko uyu muyobozi afunganywe n’abandi bakozi babiri mu gihe hari gukorwa iperereza kuko agahimbazamusyi kagombaga guhabwa Intamba mu Rugamba muri CAN katashyikirijwe abo kagenewe.

Abo muri iyi kipe babwiye umunyamakuru wa BBC wari mu Misiri ko Habimana ari mu bayobozi bari bashinzwe kuyabagezaho.

Ibibazo by’agahimbazamusyi kagenerwa abakinnyi mu gikombe cya Afurika byavuzwe no ku ikipe ya Uganda ubwo yiteguraga umukino wa 1/8 yahuyemo na Sénégal, abakinnyi banga kwitoza batarahabwa ibyo basezeranyijwe n’ubuyobozi.

INKURU BIFITANYE ISANO :

CAN 2019: Uganda Yari Yahagaritse Imyitozo Kubera Uduhimbazamusyi Irisobanura Na Sénégal Muri 1/8

Abakinnyi ba Nigeria banze kujya mu myitozo irushanwa rigitangira kubera ko na bo batahawe uduhimbazamusyi twabo mu gihe n’aba Zimbabwe na Cameroun bari bavuze ko batazakina iri rushanwa badahawe ibyo bagombwa.

2019-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa   

Muri 2010, Ingabire Victoire yemeje ko Joseph Ntawangundi yari muri Kenya mu gihe cya Jenoside nyuma Nyirubwite yemera ibyaha byose bya Jenoside aregwa  

Editorial 25 Jun 2020
Kubera ibikorwa by’ubwubatsi k’umupaka wa Gatuna amakamyo manini agiye kujya aca Kagitumba

Kubera ibikorwa by’ubwubatsi k’umupaka wa Gatuna amakamyo manini agiye kujya aca Kagitumba

Editorial 28 Feb 2019
Inzozi za Museveni ku Rwanda

Inzozi za Museveni ku Rwanda

Editorial 16 Apr 2019
Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Editorial 20 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda : Impamvu Perezida Kagame yagize Brig Gen. George Rwigamba  umuyobozi w’amagereza
Mu Mahanga

Rwanda : Impamvu Perezida Kagame yagize Brig Gen. George Rwigamba umuyobozi w’amagereza

Editorial 01 Apr 2016
Impamvu u Budage bwabaye  indiri ya FDLR
ITOHOZA

Impamvu u Budage bwabaye indiri ya FDLR

Editorial 24 Jun 2016
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka
Amakuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode na Prof Dusingizemungu wayoboraga Umuryango Ibuka

Editorial 16 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru