Leta ya Museveni mu mayirabiri nyuma y’uko Umushumba wa Kampala Joseph Kabuleta waje gushimutwa n’urwego rwa CMI ku wa gatanu washize bityo bagahita bamutwara ahantu hatazwi, ubu bakaba babigeretse k’uRwanda.
Bimwe mu bitangazabinyoma bya Museveni nka The TrumpetNews byatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Kabuleta yishyurwa n’uRwanda, nkuko bisanzwe iyo Museveni ageze mu bibazo, uburyo bumworohera cyane ni uguhirikira ikibuye Kigali, ibi abantu benshi b’inshabwenge bamaze kubimenyera.
Abaturage bakaba bamaze kurambirwa ubu butegetsi bwa Kampala, aho benshi mu baturage ba Uganda barimo kuvuga bati, turarambiwe n’ubwo bugegera !
Kabuleta ni umunyamakuru w’icyamamare, ubu wahindutse umushumba w’intama z’Imana, umugabo u kundwa, kubera kuvuga ukuri ku birebana n’indengakamere y’ibyaha bikorwa n’ubutegetsi bwa Museveni, akaba yarigeze kwita Museveni umukinnyi w’urusimbi, umujura n’umubeshyi mu nyandiko ye, aherutse kwandika ku rubuga rwe rwa Facebook, akaba yaraje gushimutwa ari muri resitora ahitwa Forest Mall muri Lugogo mu nkengero z’Umujyi wa Kampala.
Iminsi mike mbere yaho mu nyandiko ye ndende yashyize ku rubuga nkoranyambaga, aho yabanje kwandika kuri Facebook, nyuma akaza no kwandika kuri twitter, uyu mugabo w’icyirangirire yanditse anenga cyane umushinga uzwi nka Muhoozi Project, uyu ukaba ari umushinga ugamije kuzorohereza umuhungu wa Museveni Muhoozi, kuzasimbura Se ku ntebe.
Ku waba atabizi, uyu mushinga uzwi nka Muhoozi Projext ni gahunda ndende ya Perezida Museveni n’umugore we Janet Museveni yo kuzatuma Uganda izajya itegekwa nk’ingoma ya cyami.
Ni ibanga rizwi na bose muri Uganda ko uyu mutegetsi urangwa n’amacenga n’umugore we barimo gutegura umuhungu wabo Muhoozi Kainerugaba mu rwego rwo kugirango azimikwe bityo akaba Perezida mu gihe Museveni azaba amaze kuva ku butegetsi. Uyu mushinga wo kuzasimbuza Muhoozi Se, ubabaza cyane Abaturage ba Uganda n’andi manyanga menshi.
Ibimenyetso bikaba bitangiye kwigaragaza. Muhoozi w’icyibondo yinjiye mu gisirikare cya Uganda muri 2000, kuva icyo gihe, yaje gutumbagizwa mu mapeti, ubu akaba ari Jenerali , ku myaka 45 gusa! Uwari wese waba ufite icyazi ku bya gisirikare azi neza ko ririya peti rya Liyotona Jenerali ridapfa kuboneka, kabone yewe nubwo haba ari mu bihe by’intambara, ntabwo ripfa kuboneka. Kugirango riboneke, nuko umuntu aba amaze gukora igihe kirekire, kandi akora neza kandi byimaze yo, kandi umuntu yigaragaza neza, ku buryo biba bigaragarira buri wese ko urihawe arikwiye koko, kugeza wenda umuntu yegereje imyaka 60, aho kuba imyaka 40, nibwo umuntu wenda ashobora kubona iryo peti.
Nta muntu numwe uzi icyo Muhoozi yaba yarakoze kidasanzwe mu gisirikare ku buryo yazamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya Jenerali , uretse kuza mu modoka y’akataraboneka irimo kilimatizeri yo mu bwoko bwa SUV, yambaye inifomo, no kujijisha ko ari mu kazi nk’abandi. Yaje kugirwa umukuru ushinzwe kurinda ingabo zidasanzwe, ubwo Museveni akaba yarageragezaga kugaragaza umuhungu we nk’igitangaza, bityo anamutegura kugirango azavemo umuyobozi.
Joseph Kabuleta azi neza Muhoozi n’umuryango wa Museveni, kuko yigeze kuba mu gatsiko ka Muhoozi. Muri make yari Umunyankore wizerwa, banifuzaga ko yakwinjira mu gisirikare cya Uganda, bityo akaba umwe mu bazi ibanga ry’umushinga wa Muhoozi, igisirikare mu kindi, bityo akaba yari kuba ashinzwe Muhoozi ari nta wundi. Aba ni Abahima bakiri bato bari mu gisirikare kidasanzwe. Bakaba bafite avantaje z’umurengera abandi bo mu gisirikare cya Uganda batabona.
Ariko ku ikubitiro, Kabuleta we yari azi kuva ku munsi wa mbere ibyarimo kuba, ariko umutima nama we wanga ko aba umwe mu bagize aka gatsiko, no kuba umwe mubazatuma Uganda itegekwa mu buryo bwa cyami. Kabuleta amaze igihe ava mu mizi ibi bintu, kurubukuta rwe rwa Facebook na Twitter, ari nabyo byatumye afatwa agafungwa, bitewe n’uko yaje kunenga bikomeye umushinga wa Muhoozi.
Kabuleta kandi akaba atababajwe gusa nuwo mushinga wo kuzasimbuza Muhoozi Se gusa, ahubwo kuba Muhoozi ngo ari umuntu wa ntacyigenda bashaka ko azategeka Uganda, nta bushobozi bwo kuyobora namba yibitseho. Kuba abantu bari bambaye imyenda isanzwe ya gisivile barinjiye muri resitora ubwo yarimo gufata ifunguro bakamukurura bakamutwara ari nako yarimo kwanga nuko bakamushushubikanya mu mudoka bakamurengana.
Uyu mushumba akaba afungiye ahantu hatazwi. Bene ubu buryo akaba aribwo buranga imikorere y’urwego rwa CMI, iyobowe na Jenerali de Brigade. Abel Kandiho bigize indakoreka, ariko ni koko kuko bavuna umuheha bakongeza n’undi mbese ni baciraha nikubite, gufata no gufunga binyuranije n’amategeko, gutoteza, iyicarubozo, akaba aribyo baminuje mo. Uko bikaba aribwo buryo bifashisha mu kugirira nabi Abanyarwanda, kuva Museveni yiyemeza gukurikiza politike mbi yo kubabaza Kigali.
Umunyarwanda umwe wasomye ibyo CMI yakoreye Kabuleta yagize ati, Ndizera ko Abavandimwe bacu bo muri Uganda ko umuturage usanzwe azamenya uku kuntu abanyarwanda bafatwa iyo bambutse bajya Uganda, ndetse n’uburyo CMI ibafatamo, ndatekereza ko babibonye n’amaso yabo, ibi bikaba aribyo byatumye abayobozi b’uRwanda babujije abaturage kujya bajya Uganda, noneho bikaba bimaze no gufata indi ntera, kuburyo n’ibirangirire by’abaturage ba Uganda nabyo CMI na ISO isigaye ibigera amajanja, aha ntawarubara!
Ba rushimusi bagomba kuba baratekereje ko nibashimuta Kabuleta ko ntakizaba, ko ubuzima buzakomeza nkuko bisanzwe, ariko siko bimeze, nkuko bari basanzwe bakorera Abanyarwanda batagira kivugira aho muri Uganda. Ubu rubanda ikaba yatereye hejuru ishaka kumenya aho Kabuleta afungiye, ni mpamvu honorabre Bobie Wine Robert Kyagulanyi ashaka ibisubizo n’abacamanza bibirangirire nka Andrew Karamagi biyemeje kudatererana Kabuleta.
“Ushingiye ku mateka agaragaza ubuzima bwa Janet Museveni aho yanditse ukuntu Yoweri Museveni yaje kwiba akananywa amata n’inyama by’iminyago y’urugo rwari rwapfushije umuntu, igikorwa agereranya n’ubundi bujura bwose busanzwe buzwi, niteguye gushinjura Kabuleta, akaba ari amagambo Karamagi yanditse ku rubuga rwe rwa Twitte, ibi akaba yarabyanditse kuwa gatandatu mu gitondo.
Iyo ngirwa gitangazamakuru ibyo cyandika nta kindi kimenyetso kigaragaza, ko uRwanda ruha amafaranga Kabuleta, uretse gupapira gusa. Nta kintu na kimwe kerekana Kabuleta yaba yarigeze gukorana n’uRwanda. Nta tariki igaragaza igihe ayo mafaranga avugwa yigeze atangirwa. Ni ibinyoma bisanzwe bibeshywa n’ingoma ya Museveni, nkuko umusesenguzi w’iKampala abibona.
Akomeza avuga ko Kabuleta nkundi Muturage wese wa Uganda bamaze kurambirwa mafiya ya Rwakitura, none se aba bamafiya barashaka kuvuga ko na Stella Nyanzi nawe yishyurwa n’uRwanda? Cyangwa se n’abandi bantu bafunzwe kubera kunenga ibyaha bikorerwa abaturage?”
Nyamara ngo batahwa n’icyoba iyo umuntu avuze anenga ibijyanye n’umushinga wa Muhoozi, bagatangira gucura urwitwazo, nkuko uyu musesenguzi abibina.