• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Gutsindwa kwa RNC bishobora kongera iyicarubozo ry’inzirakarengane z’Abanyarwanda muri Uganda, bikaba n’ umuvuno kuri Dianne Rwigara

Editorial 18 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma y’aho RNC ikubitiwe muri RD-Congo, abitwa inyeshyamba za Kayumba bakayabangira ingata bagana mu kirwa cya Kazimya kiri mu Nyanja ya Tanganyika hagati ya Congo na Tanzania – Kigoma.  N’umjinya wo gutsindirwa muri Congo kwa RNC-CMI. David Himbara na Jean Paul Turayishimye, inshuti magara y’umuryango wa Rwigara, kubera ipfunwe n’agahinda k’ibyabereye muri Kivu y’epfo mu Minembwe,  niko gutangira guhimba ikinyoma cyo gushyira ku nkeke leta y’u Rwanda biciye muri Dianne Rwigara [ Mouvement pour le Salut du Peuple [ M.S.P Itabaza ] ndetse n’ABARYANKUNA ba Ntamuhanga Cassier, babeshya ko bavugira abacitse ku icumu, ko bicwa nyamara ari Propaganda za RNC.

Ubu bugome bukomoka kukuba Museveni  yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abarwanya u  Rwanda biciye muri RNC yiyemeje gushyigikira ya Kayumba Nyamwasa, agatsiko gashishikajwe no guhungabanya uRwanda. Abantu benshi bashimutwa na CMI , bashimutwa kubera abasangirangendo ba RNC. Bityo bakagerageza kubahata kwinjira muri ako gatsiko k’abaterabwo ba barwanyi ba RNC. Ariko ibi bikaba byarananiranye ku bacitse ku icumu rya Jenoside ya 1994, banze kubayoboka  uyu mugambi wa Kayumba na Museveni, hakoreshejwe bamwe mu  miryango y’abarokotse  baba hanze y’igihugu,  imiryango mpuzamahanga ikunze guharabika u Rwanda nka Human Rights Watch  ndetse n’abazungu bakorera zimwe muri  z’Ambasade zo mu Rwanda, ariko  kunyura kuri Dianne Rwigara ngo bamukoreshe kuko Calixte Sankara bitaciyemo. Nguwo umugambi  wa RNC n’Urwego rwa CMI ariwe mufasha wa Kayumba mu kwinjiza abayoboke.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, nibwo Diane Rwigara yahamagaye itangazamakuru maze arimenyesha ko yandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa, nyuma y’uko ngo yakoze ubushakashatsi agasanga hari abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa mu bihe bitandukanye. Mu itohoza ryacu tukaba tumaze kumenya ko iyo baruwa yateguwe na David Himbara, Jean Paul Turayishimye na Ben Rutabana ba RNC bakaba inkoramutima za Kayumba Nyamwasa, uyu Ben Rutabana uba mu gihugu cy’ubufaransa akaba ari  nyirarume  wa Dianne Rwigara, dore ko muri iyo baruwa Dianne atabasha gusobanura no  kugaragaza ibimenyetso by’ibyo avuga. Ukurikije ibibazo yabajijwe n’umunyamakuru Edmund Kagire.

David Himbara

Diane Rwigara avuga ko yandikiye Perezida wa Repubulika ibaruwa, agashyira ku mugereka urutonde rw’abo yemeza ko barokotse Jenoside bishwe mu buryo budasobanutse kandi mu bihe bitandukanye. Cyakora ntiyabashije kwereka itangazamakuru gihamya y’ibyo avuga.

Abanyarwanda bakaba basabwa kwitwararika bidasanzwe, kuko ubu RNC yatsindiwe muri DRC. Abasangirangendo ba RNC n’inshuti zabo zo muri CMI bazaryakarungu, ibi bikaba ari ibitangazwa n’abasesenguzi. Bityo rero, inzirakarengane ishobora gushimutwa muri iki gihe, ishobora guhura n’uruva gusenya, kurusha uko byari bisanzwe.

Ibi ibi bikorwa by’umujinya  bya Dianne Rwigara wari utegereje amakiriro kuri RNC, bihura n’ibindi bikorwa bya RNC na CMI muri Uganda, bikomeje kwibasira Abanyarwanda, aho aba barirwa mu Magana bafungiwe Uganda mu buryo budakurikije amategeko, nkuko byemezwa n’ abajugunywe n’inzego za Uganda ku mupaka wa Cyanika.

Aba bakaba ari Baziruwiha Damascene w’imyaka 47 na  Rwagasore Bernard, ufite imyaka 42, bombi bakaba bari abayobozi mu idini rya ADEPR mu Rusengero rwitwa Zinga, mu Karere ka  Wakiso ho muri Kampala.

Ubwo binjiraga muri Uganda, bagiye mu buryo bukurikije amategeko, nkuko babivuga. Ariko ibyo ntibyigeze bibuza inzego z’umutekano za Uganda kubajugunya muri gereza.  Baziruwiha yari mu kazi ke mu kirwa kitwa Zinga mu Kiyaka Vigitoriya, mbere yuko ashimutwa n’urwego rushinzwe umutekano mu karere ka Wakiso, urwo rwego ruvuga ko ngo ari intasi ya guverinoma y’uRwanda.

Baziruwiha  we yari afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Wakiso, amaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri, aho nyuma yaje guhindurirwa muri gereza ya Kigo, ntakumuburanisha, yewe no kuba bamukorera icyindi gikorwa kijyanye n’amategeko.

Uyu munyarwanda nyuma akaba yaraje gushyikirizwa ubushinjacyaha muri Entebbe. Ariko hari ikintu cyidasanzwe cyaje kuba: Uyu mushinjacyaha akaba yari inyangamugayo, umwe mubantu badashaka kwica amategeko, mu rwego rwo gushyigikira ingoma ya Museveni.  ati : “Uyu mushinjacyaha wa Entebbe yirukanye urubanza, avuga ko yasanze ndi umwere ko nazize akamama!”

Uwo mushinjacyaha yagiriye inama izo nzego z’umutekano kurekura Baziruwiha. Ariko abashinzwe umutekano b’ubutegetsi, baranga, kubera bamenyereye kuba icyo bakoze cyose kibi, batajya bahanwa, bityo barongera bamujugunya muri gereza, nta bisobanuro. Avuga ko bamucucuye amafaranga yari afite, bakana mukorera iyicarubozo, bakajya banamukubita ku buryo buhoraho bahereye mu gitondo kugeza ni mugoroba.

Impamvu, nkuko abivuga, nuko yanze kwemera ko ari intasi y’uRwanda. Akomeza avuga ko yafunzwe bakamuhambiriza imigozi mu kumba gato cyane kari kuzuye mo imyanda. Ngo bajyaga bamugaburira akawunga n’amazi y’ibishyimbo byabaga bifite impumuro mbi, nkuko Baziruwiha abivuga. Nyuma yo gukubitwa bikabije, ntakwemera ko ari intasi, Baziruwiha yaje kujugunywa Cyanika ku mupaka, bikaba byari ku wa 14 Nyakanga 2019

Nka Baziruwiha, Rwagasore Bernard, yagiye Uganda muri 2008. Akaba avuga ko yakoraga akazi ke neza mu Kabale kandi akaba yarakurikizaga amategeko.. Nawe yaje gufatwa arafungwa, bamuziza ko ngo yari maneko y’uRwanda. Abo Banyarwanda uko ari babiri nabo bazize urwego rwa CMI. N’umujinya wo gutsindirwa muri Congo kwa RNC-CMI.

Nk’abandi Banyarwanda basaga igihumbi barimo gutesekera  mu magereza ya Uganda, no mu buvumo bwa gereza ya Mbuya mu kigo cya gisirikare, n’izindi gereza zayo zidakurikije amategeko, aba bagabo uko ari babiri bakaba barazize politike ya Museveni yo kugirira nabi uRwanda.

Iyo CMI na RNC bashimuse Umunyarwanda, cyangwa Abanyarwanda, nkuko babikoze kuri Baziruwiha na Rwagasore, ntibajya bemererwa guhamagara imiryango yabo kugirango bayimenyeshe (imiryango) aho baherereye. Bafungirwa ahantu hatazwi.

Kandi ibi byose babikora bitwaje icyaha cy’igihimbano ngo ko baba ari intasi, cyangwa kwinjira mu gihugu mu buryo buba budakurikije amategeko, cyangwa no gutunga intwaro mu buryo buhabanye n’amategeko.” Muri ibi birego byose, inzego za Uganda ntizijya zigaragaza ibimenyetso. Inshuro nyinshi iyo inzego za Uganda zishinzwe umutekano batagaragaje ibimenyetso, bahindura ibirego bakabagerekaho ibindi byaha. Umunsi umwe bashobora kurega umuntu icyaha cyuko ari intasi, hanyuma bakaza kubihindura bavuga ko ucyekwaho icyaha, yinjiye mu gihugu ku buryo buhabanye n’amategeko.

Izindi nzirakarengane z’Abanyarwanda zafashwe na CMI cyangwa se n’izindi nzego zishinzwe umutekano zisaba ko inzirakarengane z’Abanyarwanda zibaha amafaranga kugirango bazirekure (izo nzirakarengane), abenshi mu bafunzwe akaba aribo batangaje. Aka ni akarengane kabakorerwa ku buryo buhoraho, ariko babasaba amafaranga y’umurengera. Iyo izo nzirakarengane zibuze amafaranga yo kubaha, nazo zimara igihe kirekire muri izo gereza cyangwa se ubwo buvumo baba bafungiwemo.

Kubera uku kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kw’Abanyarwanda iyo bari muri Uganda, Kigali ikomeje kugira inama abaturage kutajya basura kiriya gihugu, kubera ko umutekano wabo uba utizewe iyo baba bamaze kwambuka.

2019-07-18
Editorial

IZINDI NKURU

Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 

Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 

Editorial 08 Jul 2019
Igitekerezo cy’umusomyi ku  nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana

Igitekerezo cy’umusomyi ku nkuru y’ Ambassadeur Eugene Gasana

Editorial 18 Aug 2016
AMAKIMBIRANE : Bimwe mu bikubiye muri Raporo y’ibanga  y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe hanze na Rudasingwa Theogene

AMAKIMBIRANE : Bimwe mu bikubiye muri Raporo y’ibanga y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe hanze na Rudasingwa Theogene

Editorial 05 Jul 2016
Abakinnyi b’u Bwongereza bakoreshejwe imyitozo y’injyanamuntu n’ingabo zirwanira mu mazi.

Abakinnyi b’u Bwongereza bakoreshejwe imyitozo y’injyanamuntu n’ingabo zirwanira mu mazi.

Editorial 06 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka
Amakuru

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Editorial 18 Nov 2020
Polisi y’u Rwanda iri mu bugenzuzi bwo kumenya uko inkongi z’imiriro zikumirwa mu karere ka Karongi
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda iri mu bugenzuzi bwo kumenya uko inkongi z’imiriro zikumirwa mu karere ka Karongi

Editorial 09 Jan 2016
Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi
INKURU NYAMUKURU

Uganda yanze ko intumwa za LONI zivugana na Minisitiri Philemon Mateke ku kibazo cyo gushyigikira imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda, akanavugwa mu bitero byo mu Kinigi

Editorial 14 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru