Nyuma y’aho RNC ikubitiwe muri RD-Congo, abitwa inyeshyamba za Kayumba bakayabangira ingata bagana mu kirwa cya Kazimya kiri mu Nyanja ya Tanganyika hagati ya Congo na Tanzania – Kigoma. N’umjinya wo gutsindirwa muri Congo kwa RNC-CMI. David Himbara na Jean Paul Turayishimye, inshuti magara y’umuryango wa Rwigara, kubera ipfunwe n’agahinda k’ibyabereye muri Kivu y’epfo mu Minembwe, niko gutangira guhimba ikinyoma cyo gushyira ku nkeke leta y’u Rwanda biciye muri Dianne Rwigara [ Mouvement pour le Salut du Peuple [ M.S.P Itabaza ] ndetse n’ABARYANKUNA ba Ntamuhanga Cassier, babeshya ko bavugira abacitse ku icumu, ko bicwa nyamara ari Propaganda za RNC.
Ubu bugome bukomoka kukuba Museveni yarananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yemereye abarwanya u Rwanda biciye muri RNC yiyemeje gushyigikira ya Kayumba Nyamwasa, agatsiko gashishikajwe no guhungabanya uRwanda. Abantu benshi bashimutwa na CMI , bashimutwa kubera abasangirangendo ba RNC. Bityo bakagerageza kubahata kwinjira muri ako gatsiko k’abaterabwo ba barwanyi ba RNC. Ariko ibi bikaba byarananiranye ku bacitse ku icumu rya Jenoside ya 1994, banze kubayoboka uyu mugambi wa Kayumba na Museveni, hakoreshejwe bamwe mu miryango y’abarokotse baba hanze y’igihugu, imiryango mpuzamahanga ikunze guharabika u Rwanda nka Human Rights Watch ndetse n’abazungu bakorera zimwe muri z’Ambasade zo mu Rwanda, ariko kunyura kuri Dianne Rwigara ngo bamukoreshe kuko Calixte Sankara bitaciyemo. Nguwo umugambi wa RNC n’Urwego rwa CMI ariwe mufasha wa Kayumba mu kwinjiza abayoboke.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, nibwo Diane Rwigara yahamagaye itangazamakuru maze arimenyesha ko yandikiye Umukuru w’Igihugu ibaruwa, nyuma y’uko ngo yakoze ubushakashatsi agasanga hari abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa mu bihe bitandukanye. Mu itohoza ryacu tukaba tumaze kumenya ko iyo baruwa yateguwe na David Himbara, Jean Paul Turayishimye na Ben Rutabana ba RNC bakaba inkoramutima za Kayumba Nyamwasa, uyu Ben Rutabana uba mu gihugu cy’ubufaransa akaba ari nyirarume wa Dianne Rwigara, dore ko muri iyo baruwa Dianne atabasha gusobanura no kugaragaza ibimenyetso by’ibyo avuga. Ukurikije ibibazo yabajijwe n’umunyamakuru Edmund Kagire.
Diane Rwigara avuga ko yandikiye Perezida wa Repubulika ibaruwa, agashyira ku mugereka urutonde rw’abo yemeza ko barokotse Jenoside bishwe mu buryo budasobanutse kandi mu bihe bitandukanye. Cyakora ntiyabashije kwereka itangazamakuru gihamya y’ibyo avuga.
Abanyarwanda bakaba basabwa kwitwararika bidasanzwe, kuko ubu RNC yatsindiwe muri DRC. Abasangirangendo ba RNC n’inshuti zabo zo muri CMI bazaryakarungu, ibi bikaba ari ibitangazwa n’abasesenguzi. Bityo rero, inzirakarengane ishobora gushimutwa muri iki gihe, ishobora guhura n’uruva gusenya, kurusha uko byari bisanzwe.
Ibi ibi bikorwa by’umujinya bya Dianne Rwigara wari utegereje amakiriro kuri RNC, bihura n’ibindi bikorwa bya RNC na CMI muri Uganda, bikomeje kwibasira Abanyarwanda, aho aba barirwa mu Magana bafungiwe Uganda mu buryo budakurikije amategeko, nkuko byemezwa n’ abajugunywe n’inzego za Uganda ku mupaka wa Cyanika.
Aba bakaba ari Baziruwiha Damascene w’imyaka 47 na Rwagasore Bernard, ufite imyaka 42, bombi bakaba bari abayobozi mu idini rya ADEPR mu Rusengero rwitwa Zinga, mu Karere ka Wakiso ho muri Kampala.
Ubwo binjiraga muri Uganda, bagiye mu buryo bukurikije amategeko, nkuko babivuga. Ariko ibyo ntibyigeze bibuza inzego z’umutekano za Uganda kubajugunya muri gereza. Baziruwiha yari mu kazi ke mu kirwa kitwa Zinga mu Kiyaka Vigitoriya, mbere yuko ashimutwa n’urwego rushinzwe umutekano mu karere ka Wakiso, urwo rwego ruvuga ko ngo ari intasi ya guverinoma y’uRwanda.
Baziruwiha we yari afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Wakiso, amaze igihe kingana n’ibyumweru bibiri, aho nyuma yaje guhindurirwa muri gereza ya Kigo, ntakumuburanisha, yewe no kuba bamukorera icyindi gikorwa kijyanye n’amategeko.
Uyu munyarwanda nyuma akaba yaraje gushyikirizwa ubushinjacyaha muri Entebbe. Ariko hari ikintu cyidasanzwe cyaje kuba: Uyu mushinjacyaha akaba yari inyangamugayo, umwe mubantu badashaka kwica amategeko, mu rwego rwo gushyigikira ingoma ya Museveni. ati : “Uyu mushinjacyaha wa Entebbe yirukanye urubanza, avuga ko yasanze ndi umwere ko nazize akamama!”
Uwo mushinjacyaha yagiriye inama izo nzego z’umutekano kurekura Baziruwiha. Ariko abashinzwe umutekano b’ubutegetsi, baranga, kubera bamenyereye kuba icyo bakoze cyose kibi, batajya bahanwa, bityo barongera bamujugunya muri gereza, nta bisobanuro. Avuga ko bamucucuye amafaranga yari afite, bakana mukorera iyicarubozo, bakajya banamukubita ku buryo buhoraho bahereye mu gitondo kugeza ni mugoroba.
Impamvu, nkuko abivuga, nuko yanze kwemera ko ari intasi y’uRwanda. Akomeza avuga ko yafunzwe bakamuhambiriza imigozi mu kumba gato cyane kari kuzuye mo imyanda. Ngo bajyaga bamugaburira akawunga n’amazi y’ibishyimbo byabaga bifite impumuro mbi, nkuko Baziruwiha abivuga. Nyuma yo gukubitwa bikabije, ntakwemera ko ari intasi, Baziruwiha yaje kujugunywa Cyanika ku mupaka, bikaba byari ku wa 14 Nyakanga 2019
Nka Baziruwiha, Rwagasore Bernard, yagiye Uganda muri 2008. Akaba avuga ko yakoraga akazi ke neza mu Kabale kandi akaba yarakurikizaga amategeko.. Nawe yaje gufatwa arafungwa, bamuziza ko ngo yari maneko y’uRwanda. Abo Banyarwanda uko ari babiri nabo bazize urwego rwa CMI. N’umujinya wo gutsindirwa muri Congo kwa RNC-CMI.
Nk’abandi Banyarwanda basaga igihumbi barimo gutesekera mu magereza ya Uganda, no mu buvumo bwa gereza ya Mbuya mu kigo cya gisirikare, n’izindi gereza zayo zidakurikije amategeko, aba bagabo uko ari babiri bakaba barazize politike ya Museveni yo kugirira nabi uRwanda.
Iyo CMI na RNC bashimuse Umunyarwanda, cyangwa Abanyarwanda, nkuko babikoze kuri Baziruwiha na Rwagasore, ntibajya bemererwa guhamagara imiryango yabo kugirango bayimenyeshe (imiryango) aho baherereye. Bafungirwa ahantu hatazwi.
Kandi ibi byose babikora bitwaje icyaha cy’igihimbano ngo ko baba ari intasi, cyangwa kwinjira mu gihugu mu buryo buba budakurikije amategeko, cyangwa no gutunga intwaro mu buryo buhabanye n’amategeko.” Muri ibi birego byose, inzego za Uganda ntizijya zigaragaza ibimenyetso. Inshuro nyinshi iyo inzego za Uganda zishinzwe umutekano batagaragaje ibimenyetso, bahindura ibirego bakabagerekaho ibindi byaha. Umunsi umwe bashobora kurega umuntu icyaha cyuko ari intasi, hanyuma bakaza kubihindura bavuga ko ucyekwaho icyaha, yinjiye mu gihugu ku buryo buhabanye n’amategeko.
Izindi nzirakarengane z’Abanyarwanda zafashwe na CMI cyangwa se n’izindi nzego zishinzwe umutekano zisaba ko inzirakarengane z’Abanyarwanda zibaha amafaranga kugirango bazirekure (izo nzirakarengane), abenshi mu bafunzwe akaba aribo batangaje. Aka ni akarengane kabakorerwa ku buryo buhoraho, ariko babasaba amafaranga y’umurengera. Iyo izo nzirakarengane zibuze amafaranga yo kubaha, nazo zimara igihe kirekire muri izo gereza cyangwa se ubwo buvumo baba bafungiwemo.
Kubera uku kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kw’Abanyarwanda iyo bari muri Uganda, Kigali ikomeje kugira inama abaturage kutajya basura kiriya gihugu, kubera ko umutekano wabo uba utizewe iyo baba bamaze kwambuka.