• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU» Bujumbura ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’- Charles Makaza

 Bujumbura ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’- Charles Makaza

Ubwanditsi 19 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikesha bimwe mu bitangazamakuru mu Burundi byanditse ko mu  gihe meya w’umujyi wa Mont-Saint-Hilaire Yves Corriveau yamaze mu Burundi cyaranzwe no kutavuga rumwe ndetse no guterana amagambo.

Uwo muyobozi wakiriwe na Perezida Pierre Nkurunziza, ubutegetsi bwe bushinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu, hakiyongeraho no gukorerwaho iperereza n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Uwo mubano wabaye hagati ya Perezida w’u Burundi na Yves Corriveau meya w’umujyi wa Mont-Saint-Hilaire, wibanze mu gutunga agatoki abarundi batuye muri Canada, kudashyigikirwa n’abashinzwe umutekano bigenga bo mu Mujyi wa Montérégienne.

Uwo muyobozi wari uturutse muri Canada, yashoje e uruzindo rwe rw’akazi mu gihe cy’icyumweru, uwo muyobozi kandi yasinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’uwo mujyi ayoboye na Bujumbura icyicaro cy’igihugu.

Mu gihe yamaze  mu Burundi, Meya Yves Corriveau  yakiriwe na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza  n’umugore we Denise Bucumi

Abo bayobozi muri icyo gihe bamaranye, Meya wa Mont-Saint-Hilaire, wari ufite intego yo kumenya byimbitse ubutegetsi n’iperereza ku bijyanye n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ku byaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi, itotezwa, gufata ku ingufu no kubura irengero ry’abantu batandukanye.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) ruhamya ko hari ibimenyetso simusiga ko abakozi ba Leta y’u Burundi bakoze ‘‘ibitero hirya no hino mu bihe n’ahantu hatandukanye mu baturage b’abasivile bo mu Burundi’’.

Uhereye ku wa 26 Mata 2015, ubwo hatangazwaga kwiyamamaza kwa kandida perezida Nkurunziza, kuri manda ya gatatu, no ku wa 26 Ukwakira 2017, italiki yo kwiyonkora ku Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bita CPI.

Muri icyo gihe, amagana y’abantu ngo barishwe, ibihumbi na byo bafatwa bugwate mu gihe abarenga ibihumbi 400 bahungiye mu bihugu by’amahanga, ayo makuru yemejwe n’imiryango itandukanye mpuzamahanga.

Urwo ruzinduko rw’uwo muyobozi wo  muri Canada byabaye imbarutso yo kwamamaza ko ari umunyagitugu aho Pierre Nkurunziza yakoranye ikiganiro n’igitangazamakuru cya Charles Makaza, umuvugizi w’ihuriro ry’Abarundi muri Canada (ABC), iryo ni huriro riharanira uburenganzira bwa Muntu mu Burundi, rikaba rifite intego yo gufasha impunzi z’abarundi bimukiye muri Canada.

Charles Makaza, umuvugizi w’ihuriro ry’Abarundi muri Canada (ABC) yagize ati ‘‘icyo tuzi ni uko, ni ryari uwo mubonano uzakoreshwa, ngo utange ishusho y’imitegekere y’ubutegetsi’’.

Charles Makaza,mu kiganiro yakoranye n’itangazamakuru i Bujumbura na Yves Corriveau, yavuze ko atigeze yiyumvamo ko yabaye igikoresho.

Ahubwo, Yves Corriveau, avuga ko intego y’uruzindo rwe kwari kubonana na Meya wa Bujumbura ariko ngo atungurwa no kubonana na perezida wenyine, kuko ngo yari aherekejwe n’aba ambasaderi bari mu Burundi bo muri Québec, ari we François-Xavier Pinte, pilote ushinzwe inzira z’ikirere, ufite inkomoko y’ububirigi akaba atuye Mont-Saint-Hilaire.

Ku mbuga nkoranyambaga twitter, mu biro bya perezida bahamya ko Yves Corriveau bakoranye umushyikirano na Pierre Nkurunziza, Perezida w’u Burundi.

‘‘Nta mpamvu n’imwe yatumaga ajyayo’’

Umujyanama wigenga ushinzwe umutekano wenyine (municipal indépendant) w’Umujyi wa Mont-Saint-Hilaire, Louis Toner, ahamya ko iminsi meya Corriveau yamaze mu Burundi ntabwo cyari igitekerezo cyiza, kuko ngo ‘‘bitari ngombwa kujya yo’’.

‘‘U Burundi bufite ubutegetsi  bushidikanywaho, sinshidikanya byukuri ko nta mpamvu yari gutuma ajyayo, kuko yabibwiye itangazamakuru, iyo njya kubimenya nari gutanga inama yo gusubika urwo rugendo, hakiyongeraho n’ikibazo cy’umutekano muke’’.

Louis Toner, ahamya ko uwo muyobozi w’umujyi yasigaranye na ambasaderi mu Burundi kugira ngo amuhe amakuru nyayo afatika.

‘‘uwo muyobozi w’umujyi wa Mont-Saint-Hillaire, afite uruhande rumwe rubogamye, kuko yabivuze, ndatekereza neza ko atari azi neza byukuri ni iki yinjiramo mu ruhande rwa politiki, yari akwiriye kubanza gukurura amakuru’’.

Yves Corriveau yabwiye itangazamakuru ko atabashije kubonana no kuganira n’abayobozi ba sosiyete sivile n’itsinda ry’abatavuga rumwe na Leta muri politiki.

‘‘Canada ihangayikishijwe n’uburyo bw’uburenganzira bwa muntu n’ ikiremwa muntu uburyo gifashwe mu Burundi, aho ibiro  bya komisariya y’Umuryango w’Abibumbye mu Bujumbura wasabye ko bafunga ibiro byabo muri icyo gihugu’’.ibyo bikaba byaratangajwe na Barbara Harvey, umuvugizi w’ibikorwa ku isi muri Canada.

Nubwo guverinoma y’abanya Canada ishishikariza inshuti zayo kwirinda ‘‘ingendo mu Burundi’’, ‘‘bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke, isubiranamo ry’abasivile n’ishimuta ryitwaje intwaro’’.

Yves Corriveau yagize ati ‘‘nta cyari kimpangayikishije’’, nta cyo nigeze mbona cyanteye ubwoba, ariko mu gihe nari kumwe na mugenzi wanjye wa Bujumbura yari kumfasha mpuye n’ikibazo’’ ariko Charles Makaza ati ‘‘mpagereranya n’ituze ryo ku irimbi’’.

‘‘nyuma yo gutsikamirwa gukomeye hariho gucecekeshwa, abari mu igihugu, baratotezwa, babonye uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi ishyano babonye’’.

Yongeyeho ko Imbonerakure, ijisho ry’urubyiruko ry’ishyaka riri ku butegetsi, umuryango w’abibumbye barwita inyeshyamba (milice) kuko baba barereta ku misozi, ngo bazanye ituze.

Corriveau, asubiza ibibazo by’abatavuga rumwe na Leta batuye mu mahanga b’Abarundi ati ‘‘iyo uhunze igihugu, hashobora kuba hari impamvu’’ ahamya ko ‘‘Abo bantu ntibavuga rumwe n’ubutegetsi ariko njye n’umuyobozi w’umujyi naje kureba’’.

Meya wa Bujumbura ntabwo yatowe, ahubwo yashyizweho na perezida, kuko itegeko ry’Abarundi riteganya ku miyoborere ya komini.

2019-07-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w’ umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo”Jenoside”!!

Ibi byo ni agasuzuguro gakabije, Umuhungu w’ umujenosideri ruharwa, Kabuga Felisiyani , ageze aho gusaba kutongera gukoresha ijambo”Jenoside”!!

Ubwanditsi 29 Jun 2021
Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo

Gen. Salim Saleh na Rujugiro Tribert Inyuma Y’ibibazo Byose Gen. Kayihura n’umuryango we barimo

Ubwanditsi 17 Jun 2018
Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Gen Kazura yashoje uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu yagiriraga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo aho yakiriwe na Perezida Tshisekedi

Ubwanditsi 21 Mar 2021
Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Ubwanditsi 18 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda batuye mu mahanga bemerewe gukoresha indangamuntu binjira mu Rwanda
Mu Rwanda

Abanyarwanda batuye mu mahanga bemerewe gukoresha indangamuntu binjira mu Rwanda

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yamenyekanye
IMIKINO

Umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yamenyekanye

Ubwanditsi 22 May 2018
Ese Twagiramungu Faustin yaba ari mu rugamba rwo kurwanya Leta ebyiri icyarimwe?
INKURU NYAMUKURU

Ese Twagiramungu Faustin yaba ari mu rugamba rwo kurwanya Leta ebyiri icyarimwe?

Ubwanditsi 02 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru