• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Icyo Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF muri Afurika ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Icyo Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF muri Afurika ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Ubwanditsi 23 Jul 2019 UBUKUNGU

Mohamed Lemine Raghani, Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, ku mugabane wa Afurika ushinzwe ibihugu 24, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

IMF ni umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Iki kigega gitera inkunga imirongo migari y’ubukungu bwa za Leta.

Ifasha u Rwanda gucunga ubukungu bw’igihugu cyane cyane mu bijyanye no gucunga ifaranga, kuzamura ubukungu bitabangamiye ibiciro ku masoko n’ibindi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente na Raghani baganiriye kuri uyu wa Kabiri, kuri gahunda nshya iteza imbere ubukungu bw’u Rwanda yemejwe na IMF muri Kamena uyu mwaka.

Yavuze ko icyo kigega kujya kwemera gahunda nshya izageza mu 2022, habanje gusuzuma iyari irangiye y’imyaka itatu bagasanga yarafashije ubukungu bw’u Rwanda kuzamuka.

Ati “ Byagaragaye ko twayishyize mu bikorwa mu buryo bw’intangarugero. Bishimira ko ubukungu bwacu buzamuka ku gipimo cyo hejuru , bakishimira uburyo tugerageza gucunga agaciro k’ifaranga n’ibiciro kuko twumvikana ko katarenza 5 % kandi turi hasi cyane nka 1 %. Bishimira uburyo tugerageza kuzamura umusaruro uturuka imbere mu gihugu binyuze mu misoro cyangwa mu bundi buryo n’uko tugenda twihaza mu ngengo y’imari.”

Umuyobozi wa IMF mu bihugu 24 bya Afurika, Mohamed Lemine Raghani yavuze ko ari iby’agaciro kuba yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bakaganira ku iterambere ry’ubukungu.

Raghani yavuze ko IMF ifitiye icyizere u Rwanda ariyo mpamvu yemeje gahunda nshya y’imikoranire igamije kurushaho guteza imbere ubukungu.

Ati “IMF yashimye imikorere y’u Rwanda mu myaka ishize, igaragaza ko ifitiye icyizere abayobozi bu Rwanda. Twanaganiriye uburyo twarushaho kurengera inyungu z’u Rwanda birushijeho. Byari ibiganiro byiza kandi nahawe n’inama na Minisitiri w’Intebe ku buryo bwiza twagera ku ntego twihaye.”

Ubukungu bw’u Rwanda umwaka ushize bwiyongereye ku gipimo cya 7.2 %, uyu mwaka bukaziyongera ku gipimo cya 7.8%.

Muri gahunda y’imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na IMF mu myaka itatu iri imbere, harimo no gukomeza kuzamura ubushobozi bw’imbere kugira ngo imyenda iva hanze igabanyuke.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaza ko amadeni y’u Rwanda ava hanze ari 30 % by’Umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihe igipimo ntarengwa ari 55 %.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente (ibumoso) yakira Raghani mu biro bye

Mohamed Lemine Raghani yavuze ko ari iby’agaciro kuba yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bakaganira ku iterambere ry’ubukungu.

Raghani yavuze ko IMF ifitiye icyizere u Rwanda ariyo mpamvu yemeje gahunda shya y’imikoranire igamije kurushaho guteza imbere ubukungu

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente na Raghani baganiriye kuri uyu wa Kabiri, kuri gahunda nshya iteza imbere ubukungu bw’u Rwanda yemejwe na IMF muri Kamena uyu mwaka

IMF ni umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Iki kigega gitera inkunga imirongo migari y’ubukungu bwa za Leta
Inkuru ya IGIHE

2019-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Tony Blair na Sir Collier babona iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 iri imbere

Uko Tony Blair na Sir Collier babona iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 iri imbere

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Gen. Nyamvumba yakomoje ku mpamvu ingengo y’imari y’igisirikare ikunze kugirwa ibanga

Gen. Nyamvumba yakomoje ku mpamvu ingengo y’imari y’igisirikare ikunze kugirwa ibanga

Ubwanditsi 14 May 2019
Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya

Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya

Ubwanditsi 14 May 2018
Kagame na Nguema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane hagati y’u Rwanda na Guinée Equatoriale

Kagame na Nguema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane hagati y’u Rwanda na Guinée Equatoriale

Ubwanditsi 14 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa
Mu Mahanga

Kurwanya ruswa: Abashoferi barenga 8 bafashwe bagerageza gutanga ruswa

Ubwanditsi 03 Nov 2016
Urubanza rw’ibura ry’umuriro muri Stade Huye: Urukiko rwanzuye ko umwe afungwa by’agateganyo
IMIKINO

Urubanza rw’ibura ry’umuriro muri Stade Huye: Urukiko rwanzuye ko umwe afungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 06 Feb 2016
Igitutu cyo kweguza Perezida Zuma cyahagaritse ijambo yagombaga kuvuga
POLITIKI

Igitutu cyo kweguza Perezida Zuma cyahagaritse ijambo yagombaga kuvuga

Ubwanditsi 07 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru