• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Icyo Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF muri Afurika ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Icyo Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF muri Afurika ku izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Ubwanditsi 23 Jul 2019 UBUKUNGU

Mohamed Lemine Raghani, Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, ku mugabane wa Afurika ushinzwe ibihugu 24, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, ku iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

IMF ni umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Iki kigega gitera inkunga imirongo migari y’ubukungu bwa za Leta.

Ifasha u Rwanda gucunga ubukungu bw’igihugu cyane cyane mu bijyanye no gucunga ifaranga, kuzamura ubukungu bitabangamiye ibiciro ku masoko n’ibindi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente na Raghani baganiriye kuri uyu wa Kabiri, kuri gahunda nshya iteza imbere ubukungu bw’u Rwanda yemejwe na IMF muri Kamena uyu mwaka.

Yavuze ko icyo kigega kujya kwemera gahunda nshya izageza mu 2022, habanje gusuzuma iyari irangiye y’imyaka itatu bagasanga yarafashije ubukungu bw’u Rwanda kuzamuka.

Ati “ Byagaragaye ko twayishyize mu bikorwa mu buryo bw’intangarugero. Bishimira ko ubukungu bwacu buzamuka ku gipimo cyo hejuru , bakishimira uburyo tugerageza gucunga agaciro k’ifaranga n’ibiciro kuko twumvikana ko katarenza 5 % kandi turi hasi cyane nka 1 %. Bishimira uburyo tugerageza kuzamura umusaruro uturuka imbere mu gihugu binyuze mu misoro cyangwa mu bundi buryo n’uko tugenda twihaza mu ngengo y’imari.”

Umuyobozi wa IMF mu bihugu 24 bya Afurika, Mohamed Lemine Raghani yavuze ko ari iby’agaciro kuba yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bakaganira ku iterambere ry’ubukungu.

Raghani yavuze ko IMF ifitiye icyizere u Rwanda ariyo mpamvu yemeje gahunda nshya y’imikoranire igamije kurushaho guteza imbere ubukungu.

Ati “IMF yashimye imikorere y’u Rwanda mu myaka ishize, igaragaza ko ifitiye icyizere abayobozi bu Rwanda. Twanaganiriye uburyo twarushaho kurengera inyungu z’u Rwanda birushijeho. Byari ibiganiro byiza kandi nahawe n’inama na Minisitiri w’Intebe ku buryo bwiza twagera ku ntego twihaye.”

Ubukungu bw’u Rwanda umwaka ushize bwiyongereye ku gipimo cya 7.2 %, uyu mwaka bukaziyongera ku gipimo cya 7.8%.

Muri gahunda y’imikoranire hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na IMF mu myaka itatu iri imbere, harimo no gukomeza kuzamura ubushobozi bw’imbere kugira ngo imyenda iva hanze igabanyuke.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itangaza ko amadeni y’u Rwanda ava hanze ari 30 % by’Umusaruro mbumbe w’igihugu mu gihe igipimo ntarengwa ari 55 %.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente (ibumoso) yakira Raghani mu biro bye

Mohamed Lemine Raghani yavuze ko ari iby’agaciro kuba yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda bakaganira ku iterambere ry’ubukungu.

Raghani yavuze ko IMF ifitiye icyizere u Rwanda ariyo mpamvu yemeje gahunda shya y’imikoranire igamije kurushaho guteza imbere ubukungu

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente na Raghani baganiriye kuri uyu wa Kabiri, kuri gahunda nshya iteza imbere ubukungu bw’u Rwanda yemejwe na IMF muri Kamena uyu mwaka

IMF ni umufatanyabikorwa ukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Iki kigega gitera inkunga imirongo migari y’ubukungu bwa za Leta
Inkuru ya IGIHE

2019-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame asanga Afurika itakomeza gutungwa n’inkunga z’amahanga ubuziraherezo

Perezida Kagame asanga Afurika itakomeza gutungwa n’inkunga z’amahanga ubuziraherezo

Ubwanditsi 15 Oct 2019
Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame

Kuba twarasigaye inyuma ntabwo twahora tubivuga nkaho bishimishije- Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 May 2018
U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

U Rwanda rwiteze amasezerano ya miliyoni $700 azasinyirwa muri CHOGM

Ubwanditsi 13 Mar 2020
Ibyo impuguke zivuga ku ifaranga rimwe rya Afurika nyuma yo kwemeza isoko rusange

Ibyo impuguke zivuga ku ifaranga rimwe rya Afurika nyuma yo kwemeza isoko rusange

Ubwanditsi 10 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?
INKURU NYAMUKURU

Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame
IMIKINO

Umuntu Ntaba Igihangange Gutyo Gusa Abigiramo Uruhare – Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Uganda: Abasirikare 2 ba UPDF bakorewe iyicarubozo ku munsi w’umurimo
Mu Rwanda

Uganda: Abasirikare 2 ba UPDF bakorewe iyicarubozo ku munsi w’umurimo

Ubwanditsi 05 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru