Guverinoma ya Uganda yatangaje ko itegereje icyemezo kizemerera Ikigo cyayo cy’Indege, Uganda Airlines, ngo gitangire imirimo y’ubwikorezi bwo mu kirere kigomba kuzatangirira muri Tanzania, Kenya na Somalia.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubwikorezi, Monica Azuba Ntege, yagaragarije itangazamakuru aho imirimo yo kuzahura iki kigo cy’indege igeze, nyuma y’imyaka cyarasinziriye.
Ati “Uganda Airlines izakorera mu byerekezo byose muri Afurika y’Iburasirazuba, ubu irimo gushakisha icyangombwa cyo gutangira ingendo zigana muri ibyo byerekezo bijyanye n’ibiteganywa n’Ibigo by’indege za gisivili. Ingendo zizaherwaho zizaba ari Nairobi, Dar es Salaam na Mogadishu.’’
Ntege yavuze ko nyuma y’uko Uganda Airlines iheruka kugezwaho indege ebyiri za CRJ 900 ku wa 23 Mata 2019, hari izindi ebyiri z’ubwo bwoko zitegerejwe muri Nzeri 2019. Biteganyijwe ko izindi ebyiri za A330 neo zifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende zo zizahagera mu mpera za 2020.
Nubwo iyo mishinga yose ikomeje, haracyubakwa ibijyanye n’ubuyobozi bwa Uganda Airlines ndetse hashize iminsi mike babonye aho gukorera. Uburyo bwo kugura amatike nabwo bwashyizweho ariko buracyari mu igerageza.
Iki kigo giteganya ko icyangombwa cyemerera indege zacyo kuguruka kizaboneka ku wa 28 Nyakanga 2019, ari nabwo cyifuza gutangira ingendo.
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, yakundaga kuvuga ku bamubanjirije nk’abagaragaje imikorere ishaje, nta mahame afatika bagiraga bagenderaho.
Inyandiko ya James Matsiko mu kinyamakuru Virunga Post ivuga ko umuntu wakurikiye imyaka 33 ya Museveni ku butegetsi guhera mu 1986, yibaza niba uko yagiye afata abandi atari ko nawe akwiye gufatwa kuko agerageza guhishahisha ukuri igihe hari ibibazo bimureba.
Mu mvugo ze yagiye ashyira imbere ko ari umuntu ushyize Afurika imbere, ariko imikorere ikagenda imusanisha na Mobutu Sese Seko wayoboye Zaire.
Imvugo ze zo kwigaragaza neza agamije guhisha ukuri iyo hari ibibazo bishobora kumugonga, yongeye kuzigaragaza ubwo ku kibuga cy’indege cya Entebbe hakirwaga indege ebyiri za Bombadier CRJ900 za Uganda Airlines, zavuye muri Canada.
Ni ijambo ryasaga n’aho arimo kwakira indege z’intambara aho kuba iz’ubucuruzi zitwara abagenzi. Yagize ati “Hari abantu bakunda gutira; ntabwo nshaka kubavuga.”
Museveni yakoresheje iryo jambo avuga igihugu akunze kwibasira iyo hari ibibazo bimwugarije, niba hari uwibuka ubwo yakoreshaga “imungu” cyangwa “amavunja.”
Yongeye kuzamura ibyo gukunda igihugu ashaka guhunga ibibazo uruhuri bikomeje kugaruka kuri Uganda Airlines, akoresha umwanya munini avuga kuri abo “banzi”.
Urugero nko mu nteko ishinga amategeko hamaze iminsi impaka ku igurwa ry’izo ndege ritasubije ikibazo kuri nyirazo, ubwo byari bimaze kujya hanze ko imigabane leta ifitemo iri munsi ya rimwe ku ijana, 99% ikaba iy’abantu ku giti cyabo.
Igitutu cy’abaturage n’abadepite bakomeje gusaba ko ba nyiri iki kigo batangazwa, inkuru yahindutse ko Uganda Airlines ari iya leta.
Ibitekerezo bya Museveni kuri uwo muturanyi yita umwanzi byari bigamije gucecekesha abanya-Uganda n’abadepite babo, bafite ibibazo bakeneye kubaza perezida. Nk’urugero, muri iryo jambo Museveni yagerageje kumvikanisha ko indege yaguze zihariye, ngo ahindure ibitekerezo by’abafata ko yananiwe gusohoza isezerano rye.
Nyamara nta kidasanzwe kuri izo ndege kuko igihugu akoresha umwanya we munini mu guharabika gifite izo ndege hamwe n’izindi zirenzeho, zifite n’ubushobozi bwo gutwara abagenzi benshi kandi mu ntera ndende.
Amayeri ye ntiyabujije abanya-Uganda kujya mu magambo we yibwiraga ko acitse. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati “indege ya mbere y’abagenzi ya Uganda Airlines mu myaka ya 1970 yari Boeing 707-320c 5X-UAC yashoboraga gutwara abari hagati ya 140-219. Imyaka 32 nyuma yaho, mu 2019 turimo guha ikaze Bombadier CRJ 900 ishobora gutwara abagenzi 71-96.”
Bakomeje gukoresha amagambo yagereranyaga ibyagezweho na Museveni n’iby’abo apinga bamubanjirije, ko Museveni yakoze nabi kubarenza bitandukanye n’ibyo avuga ko ubu “Uganda ari igihugu gifite ubukungu buciriritse.”
Undi ati “Ubutegetsi [bwa Museveni] bwasanze Uganda ifite indege 27 n’ikigo cy’indege gikora neza ariko barazibye… ikibuga cy’indege n’izina ry’ikigo cy’indege ubwacyo. Imyaka 33 nyuma yaho, buguze indege ebyiri none burashaka ko tubibyinira.”
Museveni ngo aba ushaka kwiyitirira ikintu cyose cyagenze neza maze ibyapfuye akabihirikira ku bandi, ariko kuri iyi nshuro nta buryo yari kwiyitirira ishema ryo kubyutsa Uganda Airlines ngo yitarutse igisebo ku cyatumye irunduka.
Abonye ntaho yahisha ukuri, ati “Imyumvire yanjye ni uko dushobora kugira ikigo cy’indege cya Afurika y’Iburasirazuba turamutse duhuje ibigo byacu. Imwe mu mpamvu natinze kubyutsa iki kigo ni uko natekerezaga ko dushobora gusangira ibigo by’indege.”
Mu buryo bwo kwigaragaza nk’urengera inyungu z’abaturage basanzwe, yakoresheje imvugo y’uko ibigo by’indege bihari “byavanguraga abagenzi b’abanya-Uganda.”
Umwanditsi yakomeje ati “Ibyo ni ugukunda igihugu kubakiye ku busa: Nta kimenyetso cyerekana ko hari ikigo cy’indege mu karere cyigeze cyishyuza umurengera abanya-Uganda. Ahubwo mu bihe bitandukanye, Museveni yagiye yima abanya-Uganda amahirwe yo kugenda mu ndege badahenzwe.”
Mu myaka ishize nibwo British Airways yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo Entebbe-London ku mpamvu zitatangajwe nubwo iyo nzira yaririmo inyungu. Icyo kigo cyasabye u Rwanda gufata icyo cyerekezo rwanifuzaga nk’uko amakuru abivuga.
U Rwanda rwumvikanye n’u Bwongereza rwibwira ko Uganda “nk’abavandimwe” izabyumva vuba. U Bwongereza bwahaye ikaze RwandAir, ariko ibyabaye ku rundi ruhande byatunguye benshi, cyane cyane Abongereza.
Ubuyobozi bwa Uganda bwanze ko RwandAir ifata abagenzi ku kibuga cya Entebbe bajya mu Bwongereza nubwo nta ndege yakoraga urwo rugendo nta handi ihagaze.
Igitangaje, ubuyobozi bwa Uganda bwahaye ibigo bitandukanye bw’i Burayi uburenganzira bwimye RwandAir, bigakora ingendo zihuza Entebbe n’u Burayi byisanzuye. Nyamara abanya-Uganda bagasabwa kwishyura amafaranga menshi bakanyura ku bibuga bindi by’indege i Burayi, bakabona kugera mu Bwongereza.
Mu yandi magambo, Museveni yarengeraga abanyaburayi ngo badahatana ku isoko n’u Rwanda, akabikora ahungabanya inyungu z’abanya-Uganda basabwa kwishyura ibiciro biri hejuru, bamwe bahagarika kujya mu Bwongereza.
Bamwe mu Bongereza batabyumvaga banashatse kuganiriza Uganda, ariko iti “mutureke tuzabyikemurira n’u Rwanda.” Byatumye RwandAir isaba uburyo bworoshye bwatuma ijyana abagenzi mu Bwonereza kuko Uganda yasobanuraga ko izabyutsa indege yayo “vuba”.
Nubwo Museveni yabyukije Uganda Airlines, urugendo rugana mu Bwongereza ruzakomeza gukorwa n’abanyaburayi kuko indege zaguzwe ari nto cyane ku buryo zitakora ingendo ndende.
Ibyo ngo bikagaragaza ko nubwo yitwaza ibyo gushyira imbere Afurika, Museveni ahubwo akora ibihabanye nabyo anangiza inyungu z’abanya-Uganda, ku buryo ahubwo imikorere ye iri ku rwego rumwe n’urwa Mobutu.