Inkuru icukumbuye yakozwe n’ikinyamakuru cyo kuri Internet, virungapost.com yagaragaje ko Perezida wa Uganda uzwi nka Yoweri Kaguta Museveni akomoka mu Rwanda mu ntara y’amajyepfo mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Abafite amakuru yizewe kandi bazi neza Museveni kuva mu buto bwe bagaragaza ko we na nyina, nyakwigendera Esiteri Kokundeka bageze muri Uganda bavuye i Butare mu Majyepfo y’u Rwanda aho yavukiye ahagana muri Mata 1943.
Umwe muri bo witwa Gertrude Byanyima, umugore wa nyakwigendera Boniface Byanyima wahoze ayobora Ishyaka riharanira Demokarasi muri Uganda, yavuze ko Museveni yavuye mu Rwanda yerekeza muri Uganda ari umwana. Ninawe wamurihiye amafaranga y’ishuri.
Umunsi umwe ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke b’ishyaka rye Democratic Party mu rugo rwe i Mbarara ku wa 2 Werurwe 1996, Boniface Byanyima yavuze ko “Museveni ni nkatwe hano. Yaje hano afite imyaka 16 kandi nitwe twamureze. Ntiyari umuhanga mu ishuri. Akabati mubona hariya ni ko kari isomero rye. Ukarebyemo wasangamo ibitabo yakoreshaga, ibyinshi bivuga ku bukoloni birimo amazina yakoreshaga ya Yoseri Tibuhaburwa.”
Byanyima avuga ko Museveni ‘yageze hano afite imyaka 16’, ntiyasobanuye neza niba yarageze muri Uganda afite iyo myaka cyangwa niba aricyo gihe yagereye iwe mu rugo.
Gertrude Byanyima wavugaga Museveni yakoresheje izina “Yoseri” aho kuba “Yoweri”, yanavuze ko ryariryo zina rye bwite. Abiganye na Museveni bavuga ko yiga muri kaminuza yakoreshaga “T”, impine y’izina rya Tibuhaburwa yari yariyise.
Abazi neza Museveni muri bo bashimangira ko umubyeyi we, Esiteri Kokundeka nta rurimi rwo muri Uganda yavugaga neza mu buzima bwe bwose ariko ngo yari intyoza mu Kinyarwanda.
Kuba Museveni yanga u Rwanda, byaba byaratewe n’ibyago nyina yarugiriyemo. Abazi nyina wa Museveni mu buzima bwe muri Uganda bahamya ko yari afitiye u Rwanda urwango rudasanzwe.
Mu 1982 ubwo Museveni yari mu ntambara, umwe mu barwanyi be bari bizewe, Kahinda Otafiire, yahawe umukoro wo kujyana umubyeyi we mu Rwanda akamuvana muri Uganda. Ariko nyina yaranze asaba kujyanwa muri Kenya. Kuki yanze guhungira mu Rwanda agahungira Kenya?
Inkuru dukesha Virunga Post ivuga ko byashoboka ko mu bukumi bwe yaba yarafashwe ku ngufu ubwo yari akiri mu Rwanda agatwita umwana nuko akirukanwa n’umuryango nkuko byagendaga kera mu muryango nyarwanda.
Bisa nk’aho Esiteri yatwise umuhungu atewe inda n’umuvandimwe we wa bugufi, cyangwa umukozi wo mu rugo wamufashe ku ngufu. Kuba yarahuye nicyo kigeragezo, buri gihe yabonaga umuhungu we nk’urwibutso rusharira ku byamubayeho mu Rwanda byatumye aruvamo ahungira muri Uganda.
Ikibazo gikomeye gifite imvano ku mubyeyi wa Museveni, Umututsikazi wabarizwaga mu muryango wa Cyami. Ngo bisa nk’aho ubwo yari mu mwanya w’akaruhuko mu mbuga y’ibwami, yasembuwe cyangwa akangura ibyiyumviro by’umwe mu Batwa bahakoraga witwa Kayibanda.
Museveni yabaye umusaruro w’uko kwihuza, bituma aba umwana ukomoka ku Mutwa n’Umututsi. Umuryango wa Esiteri wahisemo kumwirukana kuko yari abateje urubwa rukomeye.
Ngo kubera umugayo yishyizeho yemera gusangira uburiri n’umukozi wo mu rugo, we n’umwana we Museveni barirukanwe, bafata inzira bambuka umupaka bagana muri Uganda.
Kayibanda utari ufite ubushobobozi bwo gufasha umugore n’umwana we, yahawe akazi ko kuragira mu rwuri rwa Amos Kaguta, Umunyarwanda wari wari umaze iminsi avuye mu Rwanda. Uyu Amos Kaguta niwe Museveni yiyitirira nk’umubyeyi umubyara. Bivugwa ko abavandimwe ba Museveni basigaye mu Rwanda ubwo we yahungiraga muri Uganda. Bidaciye kabiri, Kayibanda yatangiye gusangira ibyishimo byo mu buriri n’umugore wa Kaguta. Ngo Kaguta yahise arubira yirukana Kayibanda iwe mu rugo, na we ahita ahungira muri Tanzania ariko ajyana n’uwo mugore w’inshoreke ye.
Kaguta yagumanye na Esteri Kokundeka n’umuhungu we Museveni, abafata nk’umugore n’umwana. Hagati aho ariko mbere y’iyirukanwa rya Kayibanda, yasize abyaranye umwana wa kabiri na Kokundeka, umukobwa waje gushyingirwa n’Umunya-Uganda ukomoka mu Rwanda, Nathan Ruyondo. Umunsi umwe mbere yo gutangira Intambara yo mu 1981, Museveni yagiye i Masaka amara ijoro kwa mushiki we, ku wa 5 Gashyantare 1981.
Icyo gihe yakoresheje imodoka ye [Ruyondo] ya Peugeot 304 ayigendamo yerekeza ahagabwe igitero ku Kigo cya Gisirikare cya Kabamba ku wa 6 Gashyantare 1981. Mu kubara inkuru y’icyo gitero, Museveni mu gitabo cye yise “Sowing The Mustard Seed”, agaragaza Ruyondo “nk’umwe mu bantu tumenyeranye.’’
Ibi bitumwa hibazwa uburyo bishoboka ko mu gihe hitegurwaga icyo gitero cy’inkazi, Museveni yashoboraga gutira imodoka y’umuntu usanzwe atitaye ku kuba yagambanirwa ku bayobozi mu gihe iyo modoka yari kuba igaruriwe Ruyondo?
Iyo modoka yo mu bwoko bwa Peugeot 304 yari iya muramu wa Museveni, kandi muri Masaka bose bari bazi neza ko umugore wa Ruyondo ari Umunyarwanda utavangiye.
Ibi ni nako bimeze kuri Museveni kuko kugaragaza ko afitanye isano ya hafi na Ruyondo cyangwa kwemera ko umugore wa Ruyondo bava inda imwe, aho bahuje se na nyina byari igihamya kuri benshi ko Museveni na we ari Umunyarwanda.
Ikindi kintu cy’ingenzi ni uko umugore wa Ruyondo yavugaga ashize amanga ko ari umwana wa Kayibanda. Mu gihe rero yiyemereraga ko bava inda imwe, Museveni yashimangiraga ko Kayibanda ari se. Kaguta wari warasigaranye Esiteri n’umwana we, mu 1949 yaje kubyarana na nyina wa Museveni.
Uyu mwana yiswe Violet Kajubiri kuko yavutse mu mwaka wizihijwemo Yubile y’imyaka 50 y’Itorero ry’Abaporotesitanti muri Uganda. Mu myaka yo mu 1950, abacuruzi benshi b’Abarabu binjiye mu isoko ryo kuzana impu by’umwihariko mu Burengerazuba bwa Uganda. Aba bacuruzi bamaze imyaka myinshi bakoresha inzira zo ku nkengero za Kenya na Tanzania bagana muri Uganda. Ibicuruzwa byabo byatwarwaga n’abarimo abashoferi bo muri Yemeni n’Aba-Somali bo mu miryango yatuye i Mombasa inyuze ku nkombe z’Inyanja y’u Buhinde.
Mu gitabo kivuga ku mateka ye, Museveni yanditse mu 1997, “Sowing The Mustard Seed”, yavuze ko Afurika y’Iburasirazuba ifitanye isano na Ankole. Yasobanuye ko mu myaka ya kera, “Mu minsi yo mu bwana bwanjye, ubworozi bw’inka bwari ingenzi mu buzima bwacu. Nambaraga uruhu rw’umutavu nubwo icyo gihe iyo myambarire itari ikigezweho.’’
Ku ipaji ya kane y’icyo gitabo, avuga ko “Na mbere y’uko Abanyaburayi baza, abantu bambaraga imyambaro yazanywe n’abagenzi banyuraga mu nzira zirimo Kenya, Tanzania n’Amajyaruguru ya Mozambique.”
Umwe mu bashoferi b’amakamyo bo muri Yemen cyangwa Somalia yahuye n’umubyeyi wa Museveni, bahuza urugwiro rwavuyemo umwana mu 1960, bamwita Caleb. Niyo mpamvu Salim Saleh uzwi nka Caleb Akandwanaho atigeze akoresha Kaguta nk’izina rye na nyuma yo kwinjira muri Guverinoma.
Kaguta si umubyeyi wa Saleh kuko uyu muhungu afite imiterere yihariye, imisatsi y’irende n’uruhu rusa n’urw’Abarabu. Ubwo Museveni yafataga ubutegetsi mu 1986, ibihuha byarasakaye bivugwa ko Umunyarwanda agiye kuyobora Kampala. Mu nkuru ya Boston Globe yatangajwe ku wa 1 Gicurasi 2005, Johnnie Carson wabaye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda yagaragaje ko Caleb Akandwanaho (Salim Saleh) ari umuvandimwe wa Museveni bahuje umubyeyi umwe. Iyi gihamya yabaye ikimenyabose muri Uganda, ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Saleh na Museveni badahuje se.
Izina rya se wa Salim Saleh ntirizwi ndetse na we ubwe ashobora kuba atamuzi. Mu myaka ya 1970, umuryango wa Museveni wabaga mu nyubako ya Upanga Estate, iruhande rw’ikiraro cya Salender mu gace ka Shimo la Udongo mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania. Saleh wari ukiri umwana yakunze guhuza urugwiro n’abaturuka mu muryango w’Abarabu b’Abasomali mu gihe abavandimwe be batabegeraga.
Aba-Somali n’Abarabu bafataga Salim Saleh nk’uwo mu babo. Abantu benshi ngo bagaragazaga ko ari Umusomali cyangwa avuka mu nkengero za Tanzania. Saleh ngo mu buto bwe yari ananutse ndetse afite uruhu rukeye cyane ku buryo byoroheraga benshi kubona ko afite amaraso y’Abarabu cyangwa Abasomali. Mu 1995 ubwo yakuraga mu bugimbi bwe, uruhu rwatangiye guhindana bitewe n’imibereho itari yoroshye.
Yifashishije murumuna we wari ufite amaraso y’Abarabu, Museveni yabaye inshuti na Colonel Gadhafi wayoboraga Libya, amwereka ko abashyigikiye. Ibi ni nabyo byavuyemo kuba Gadhafi yariyegereje Ubwami bwa Tooro binyuze mu zindi nzira zaharuwe na Museveni.
Museveni afata ubutegetsi mu 1986, se umubyara Kayibanda yerekeje muri Uganda avuye muri Tanzania ajya gusura umwana we wari umaze gufata intebe ya Perezida. Bivugwa ko Museveni yutse se inabi yagendanye na yo mu buzima bwe bwose. Ngo yamuhaye amafaranga, ayarenzaho kumukankamira amubwira kutazongera kumuhinguka mu maso.
Nyina wa Museveni yageze muri Uganda atwite inda ya “Rutabasirwa”, izina ry’ukuri rya Museveni. Izina ‘Kaguta’ akoresha ryavuye ku mugabo wa nyina kandi yatangiye kurikoresha amaze kuba Perezida.
Abagize umuryango wa Museveni bavuga ko abavandimwe be baba mu Rwanda. Ibi bigaragaza ko na mushiki wa Museveni, Kajubiri ari Umunyarwanda.
Mu myaka ya 1930-1940 kugeza mu 1950, Abanyankole bari bafitiye inzigo abari barashyizwe mu bwoko bw’Abatutsi mu Rwanda.
Ibibazo byashinze imizi cyane mu bahinzi bo hasi. Haba hari utekereza uko byari gushobokera Esiteri Kokundeka, Umunyarwandakazi wo mu bwoko bw’Abatutsi gushyingirwa n’umugabo w’Umunyankole, mu gihe yari anafite undi mwana w’undi mugabo?
Mu gihe wamenye ko Kaguta ari Umututsi ukomoka mu Rwanda nibwo wakumva neza impamvu Kokundeka yashyingiwe nawe.
Yanahisemo kugumana na we mu gihe Kayibanda [umugabo we babyaranye] yirukanwaga agahungira muri Tanzania.
Hari kandi na Eriya Kategaya na we uvuka ku mubyeyi w’Umunyarwandakazi n’Umunyankole yakuranye na Museveni ndetse bari inshuti kuva mu buto bwabo. Igihu ku mubano wari hagati y’Abanyankole n’Abanyarwanda nticyari gutuma Museveni amenyana na Kategaya iyo aza kuba atari Umunyarwanda.
Mu 1990, Museveni yatangaje byeruye ko ururimi rw’Ikinyankole rukwiye gutezwa imbere, anashimagiza cyane umurage w’umuco wa Ankole aho yavuze ko ari gutunganya inkoranyamagambo y’Ikinyankole n’Icyongereza.
Abamuzi n’abamubonye bavuze ko ayo magambo yayatangaje ngo yigaragaze nk’Umunya-Uganda w’ukuri no gusisibiranya ibimenyetso ku bivugwa ko afite inkomoko mu Rwanda. Interuro ya mbere mu gitabo “Sowing the Mustard Seed” irabigaragaza. Museveni yanditse ko “Navukiye mu Banyankole b’Abahima b’aborozi bo mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Uganda ahagana mu 1944.”
Mu murongo wa mbere, Museveni yashoboraga gushyira iherezo ku bihuha bivugwa ku nkomoko ye avuga ko “Ndi Umunyankore w’Umuhima.’’ Yarigengesereye cyane kuri iyo ngingo. Yabivuze mu buryo bujijime ko yavukiye mu Bahima.