Ishyirahamwe ry’Insengero z’Abadivantisite mu Rwanda (ADEPR) ryagaragaje impungenge kubera ifatwa n’ifungwa bya hato na hato biba ku bayoboke baryo bikorwa n’inzego z’umutekano za Uganda.
Mu kiganiro na The New Times, ikegera cy’uhagarariye ADEPR mu rwego rw’amategeko, John Karangwa, yavuze ko abayoboke babo bose bagezweho n’izo ngaruka ari abaturage bakunda amahoro, yongeraho ko n’abagenzi babo b’inzirakarengane babanyarwanda bahuye nicyo kibazo, ubwo bari mu gihugu cy’abaturanyi.
Ibi bije nyuma y’ifatwa n’ifunga ry’abanyarwanda basaga 40 bafashwe mu cyumweru gishize ubwo bari mu Rusengero mu mujyi wa Kampala barimo guhimbaza.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda bivuga ko Abanyarwanda bafashwe n’inzego z’umutekano CMI, kubera gukekwaho ubutasi. Ariko aba sibo bari abambere, n’abandi banyarwanda benshi bamaze igihe bafatwa mu mezi make ashize, mu bice bitandukanye bya Uganda bagafungwa.
Abandi bagashinja igihugu cya Uganda kubirukana mu gicuku kikabata ku gasozi
Mu Banyarwanda igihugu cya Uganda kirimo kohereza iwabo bavuye muri gereza, hari abagishinja kuba bazanwa mu gicuku bakajugunywa ku gasozi aho bashobora kugirirwa nabi.
Ubusanzwe inzego zishinzwe umutekano z’icyo gihugu ngo zajyaga zizana aba baturage b’u Rwanda zikabageza ku biro bya gasutamo ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Uwitwa Rugororotsi Eric(Gasongo) arashima ubushishozi bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda zitamurashe ari kumwe n’uwitwa Maniriho Saidi, ubwo binjiraga mu gihugu banyuze mu bihuru, mu gicuku cy’itariki 29 Kamena 2019.
Ahagana saa saba z’ijoro nibwo inzego za Uganda ngo zabazanye zikabajugunya mu bihuru mu gishanga cya Rwempasha kigabanya uturere twa Ntungamo(muri Uganda) na Nyagatare mu Rwanda.
Rugororotsi agira ati” Ni Imana twagize kandi habayeho ubushishozi bw’abashinzwe umutekano mu gihugu cyacu, ubu nari kuba narapfuye narahambwe kandi abatuzanye bo muri Uganda nibyo bashakaga”.
“Abakozi b’igisirikare cya Uganda ni abajura kandi barabyishinja, kuko batinyaga ko hagira ubabona iyo batuzana habona bakadusiga ku mupaka ahantu hemewe”.
Rugorotsi abivuga ashingiye ku kuba ngo yarirukanywe amaze kwamburwa ibifite agaciro k’amadolari ya Amerika 5,900(amanyarwanda asaga miliyoni eshanu), kandi ko agarutse yihagarika amaraso bitewe n’umugeri ngo yakubiswe mu kiziba cy’inda ubwo bari bakimufunga.
Rugororotsi w’imyaka 49, avuga ko yafatiwe muri Uganda ku itariki 24 Ukwakira 2018 yagiye kugura ibikoresho bigize ibinyabiziga(pieces de rechange), akaba yarafungiwe muri gereza zo muri Uganda mu gihe cy’amezi icyenda.
Mu mafaranga n’ibicuruzwa bye avuga ko byari bifite agaciro k’amadolari ya Amerika 6,400, ngo bamugaruriye amadolari 500 yonyine.
Inzego za Uganda ziramushinja(kimwe nk’abandi Banyarwanda bajyayo), kuba intasi za Leta y’u Rwanda.
Avuga ko atigeze aba na ’Local Defense’ ariko Uganda ikamushinja kuba umusirikare w’u Rwanda ufite ipeti rya majoro, ngo wari uje kuneka no gutwara amakuru agaragaza imyirondoro y’abasirikare bakuru muri icyo gihugu.
Imyaka ibiri igiye gushira Abanyarwanda bajya muri Uganda bavuga ko bakorerwa iyicarubozo, ndetse hakaba n’abamaze gutanga ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bashinja Uganda kwica amasezerano agize uwo muryango.
Abavuganye n’abanyamakuru bakimara kurekurwa, barondoye ubugome bakorewe n’abari babafunze.
Ishami rya ADEPR ryo muri Uganda rikora imirimo yaryo mu rugaga rw’amadini ya Pantekote ku rwego rw’Isi cyangwa se ADEPR-PCIU
Nyuma bikaba byaraje kugaragara ko ifungwa mu rwego rw’ikivunge mu cyumweru gishize byari byarizweho neza, n’abambari ba RNC ya Kayumba Nyamwasa, umutwe w’iterabwoba waje kuremwa n’abigometse ku buyobozi bw’uRwanda, bakaba banashinjwa ibitero bya za gerenade binyuranye byahitanye abantu 17, bikanakomeretsa abandi basaga 400 mu Rwanda, hagati ya 2010-2014.
John Karangwa ati:“Mu byukuri, ntidushobora kukubwira ikirimo gukorwa muri Uganda, kuko bigaragara ko ari ikibazo cya politike, ariko gifite ingaruka ku Banyarwanda bose.
“Bishobora kugaragara nkaho ari abayoboke ba ADEPR gusa, ariko ni Abanyarwanda bose muri rusange bibasiwe. Iyo abayobozi ba Uganda babonye abanyarwanda bateranye bahimbaza, bashaka urwitwazo. Iki ni ikintu tutazi, ntituzi nyirabayazana y’uru rwango rwose ku Rwanda.
Karangwa akaba yaravuze ko bigaragara ko urwango k’ uRwanda rumaze igihe rututumba, bityo bo nk’Urusengero birabagora kugira uruhande bavugira, kuko bibarenze.
Akaba yaravuze ko abayoboke babo bahura n’ingaruka, kuko bakunze guteranira ahantu hamwe basenga, kandi bakaba ntayandi mahitamo bafite.
“ariko nyirabayazana y’ibibazo byose nkuko nundi munyarwanda usanzwe yabibona, n’urwango rw’abanyarwanda. Ndabibonamo ikibazo kibangamiye abanyarwanda bose muri rusange, ariko ADEPR by’umwiharikom iratotezwa, kuko abantu babasanga mu myanya izwi barimo gusenga cyangwa se mu nama z’itorero.
Ntabwo turi umutwe wa politike
Akaba yarahakanye ko abayoboke babo bitabira ibikorwa by’ubutasi bigamije guhungabanya igihugu cy’abaturanyi.
“Iyo turi mu Rusengero rwacu, tuba tutari muri politike. Tuba twibereye mu ijambo ry’Imana gusa ; twubaka Insengero tukanitabira ibikorwa by’iterambere iyo bishobotse, ntabindi. Kwita abakirisitu bacu intasi ni ukwanga uRwanda n’Abanyarwanda. Si ukwanga ADEPR, ni ukwanga igihugu cyacu n’abaturage bacyo, ariko ntakindi twabikoraho iyo ibintu bimeze bityo.
Kwibasira abanyarwanda byaje gukaza umurego ubwo ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Uganda mu gushyigikira imitwe yitwaje intwaro irwanya uRwanda, ikorera muri Kongo Kinshasa, irimo uwabajenosideri wa FDLR, RNC n’abandi bitwaje intwaro bafite ibyicaro mu Burasirazuba bwa Kongo mu cyitwa P5.