Nta munsi w’ubusa muri Uganda hatabaye ibyaha bikorwa na Perezida Museveni hamwe n’akazu ke k’abahima kagamije guca intege abo batavuga rumwe dore ko bakomeje kwibumbira hamwe.
Abaturage ba Uganda bahisemo kurwanya Perezida Museveni binyuze mu rubyiruko no mu buhanzi; ibi byagize ingaruka mbi ku kazu k’abahima kamaze imyaka 33 ku butegetsi, bakaba bashaje ariko badashaka kurekura ubutegetsi.
Ubwo umuhanzi Ziggy Wine akaba inshuti magara ya hafi ya Bobi Wine yashimutwaga, agakorerwa iyicwarubozo mu minsi mike ishize, nyuma akaza kwitaba Imana, ibinyamakuru n’abavuzi b’amacumu pa Perezida Museveni bihutiye kuvuga ko atishwe. Iki kinyoma abagande bacyamaganiye kure.
Mu rwego rwo kurangaza abantu, umuvugizi w’amacumu wa Museveni Ofwono Opondo yabaye umuvugizi wa RNC ku mugaragaro ubwo yakwirakwizaga inkuru yanditswe n’igitangazamakuru cya RNC Commandpost1.com gikorera kuri internet kikaba gishyigikiwe n’ibiro bishinzwe iperereza muri Uganda CMI.
Byatangiye icyo kinyamakuru gikwirakwiza ibinyoma ko Minisitiri Sezibera yarozwe, nuko Ofwono Opondo abiha umugisha abikwirakwiza ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Ese Opondo yabikwirakwije ibihuha ku buzima bwa Minisitiri w’ikindi gihugu muruhe rwego? Ibibera muri Uganda ya Museveni nta handi kw’isi biba. Umwe mu Banyarwanda baba kuri Twitter yabajije Opondo niba yarabaye umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda atanga amakuru (nayo y’ibinyoma) ku buzima bw’abayobozi b’u Rwanda.
Nta gisubizo yatanze, gusa ikigaragara kandi gishishikaje Opondo ni ugukwirakwiza inkuru za RNC, umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda wagabye ibitero bya gerenade inshuro nyinshi ku butaka bw’u Rwanda bigahitana inzirakarengane hagati ya 2010-2014.
Bimaze igihe bizwi naburi wese ko Perezida Museveni yiyemeje gufatanya n’abarwanya u Rwanda. Raporo y’itsinda ry’abahanga ryashyizweho na LONI rigaragaza uko umutekano wifashe muri Kongo, ryagaragaje ko abarwanyi b’umutwe P5 ubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo batoranywa muri Uganda
CMI na RNC bibwira ko gukwirakwiza ibihuha ku bayobozi b’u Rwanda hari icyo biri buhungabanyeho u Rwanda. Opondo, utavuga ku buzima bwite bw’umuyobozi wo mu kindi gihugu atabiherewe uburenganzira na Sebuja Museveni , nawe niko abitekereza.
Ikinyamakuru Chimp Reports cyishyurwa na CMI nacyo nticyatanzwe mu gukwirakwiza ibihuha by’ababishyura. Iki ni cyakinyamakuru mu minsi ishize cyavuzeko itsinda ry’abasirikari b’u Rwanda bagiye Gisoro gushaka icyo kurya nicyo kunywa. Umukuru wicyo kinyamakuru yemeje ko bafite amafoto ariko iminsi irenze 100 babeshya ko bayashyira ahagaragara umunsi ku munsi. Ibi byari ibinyoma byambaye ubusa nk’ibyo batangaza ku buzima bwa Minisitiri Richard Sezibera