Hari ku wakabiri tariki ya 25 Kamena, ubwo ibihumbi by’urubyiruko ruturutse mu mpande zose z’igihugu rwahuriye kuri Kigali Convention Centre ku butumire bw’umuhanga wari kubigisha uko bashobora kuba “abakire” ndetse bagahabwa amafaranga amadorali 197 angana n’amanyarwanda hafi ibihumbi 195.
Ariko urubyiruko rwatunguwe ubwo bahageraga bakakwa amafaranga aho kuyahabwa babyita ko ari ayo kwinjira, bakaba barakiraga ashoboka yose hagati y’ibihumbi bine na 25 by’amanyarwanda.
Uwari inyuma y’ibyo byose ni umunyakenya wiyita “Dr” Charles Kinuthia. Inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi ndetse nabandi bose bamufashaga muri iki gikorwa cy’ubutekamutwe. Numero bohererezagaho amafaranga yarahagaritswe urubyiruko rwizezwa ko bazasubizwa amafaranga batanze. Bagejejwe imbere y’ubutabera maze tariki ya 15 Nyakanga bangirwa gufungurwa by’agateganyo.
Charles Kinuthia yavutse tariki ya 1 Mutarama 1983, kurukuta rwe rwa LinkedIn yavuzeko yageze muri Amerika muri 2016 nyuma yo kuba muri Finland na Australia aho yahise abona ubwenegihugu kubera gushakana n’abagore b’abanyamerika. Nkuko byatangajwe n’umwe mu bagore be yavuzeko Kinuthia atigeze agira abana..
Ku bijyanye n’amashuri ye, Kinuthia abeshya ko afite impamyabumenyi yo kurwego rwa Doctorate kandi abeshya, akaba yarabanye n’abagore batatu muri Amerika, nyuma baza kumurega ko yashakaga kubarya amafaranga. Yaregewe urukiko rwo muri Leta ya Texas akaba atemerewe gukandagiza ikirenge muri Amerika. Kithunia kandi yagiye muri Nigeria nka Pasiteri aho yasabye abakirisitu kwishyura amafaranga y’urugendo namutunga. Avuga kandi ko yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Finland muri Kaminuza ya Helsinki kandi bizwi ko yavuye muri icyo gihugu atarangije amashuri.
Usibye kwambura abagore yashakanye nabo, Kinuthia yashyizeho icyo twakwita nk’ikimina aho buri wese yatangaga amadorali ibihumbi 25 ngo bakazabona amadorali ibihumbi ijana nyuma y’umwaka. Barategereje nanubu amaso yaheze mu kirere ku bayatanze bagana inkiko z’Amerika.
Charles Kinuthia ni indyadya izi kubeshya abantu akabarya utwabo abizeza ibitangaza, ibi abifashwamo no kugenda hirya no hino yahura n’umuntu wese ukomeye akamusaba ifoto yarangiza akayikwirakwiza. Hari iyagaragaye ari kumwe na Perezida George Bush.
Urubyiruko rwari rwinshi cyane kuri KCC
Nguwo umutekamutwe wari uje guhindura imibereho y’urubyiruko maze inzego z’umutekano zamugeza imbere y’amategeko, ibigarasha bigasakuza ngo u Rwanda rwafashe umuhanga wari uje kuzamura imibereho y’urubyiruko. Yibeshye cyane ku Rwanda.
Perezida Kagame yaje gukomoza kuri iyi nama, ubwo yitsaga ku myitwarire ikwiriye kuranga urubyiruko rw’u Rwanda, yo guhitamo igikwiriye.
Yabivuze mu kiganiro Meet The President cyamuhuje n’urubyiruko kikabera kuri Intare Arena i Rusororo
Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo urubyiruko rw’u Rwanda rungana rutyo rushobora kujya mu bintu rutatekereje ku buryo rubitakarizamo n’amafaranga.
Ati “Niba dufite urubyiruko rumeze rutyo hari ikibazo kinini cyo gukemura. Gusa umuntu utazi n’aho ajya, gushuka abantu akababwira ngo, ni nka ba bandi bazaga bakavuga ngo barakiza, bakiza abantu, indwara, ubukene, bafite ubushobozi bwo kubikiza ariko ugasanga barabikiza abandi ariko bo badashobora kubyikiza ariko abantu bakiruka bakajyayo.”
“Umupolisi yagiye kureba muri hotel aho babikoreye, abona abantu buzuye aho bagera mu bihumbi hanyuma bagiye kureba, basanga hari umuntu wiyandikishije wavuze ko agiye gukora inama y’abantu 500 ariko hari haje ibihumbi bitanu by’abanyarwanda, mwe abana bato.”
Yakomeje agira ati “Abonye baje ari benshi ashyira imifuka aho ngo bashyiremo amafaranga, bakayashyiramo , uwayagujije, uwari ufite ayo nta yandi afite aragenda ajya gushyiramo amafaranga.”
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwirinda ibishuko bya hato na hato. Ati “Nk’icyo nticyashoboraga kuba ahantu hatari ikibazo, mubitekerezeho ntimugashukwe gutyo gusa.”
Amakuru abari bitabiriye amahugurwa batanga ni uko basabwaga kwishyura aho bicara, umwanya w’icyubahiro wa 15 000 Frw n’ahasanzwe ha 4500 Frw.
Inzego z’umutekano zahise zita muri yombi abateguye iyo nama ubu bari gukurikiranwa n’ubutabera.