Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ku buryo na n’ubu hari abakirubonera muri iyo ndorerwamo nubwo hari iterambere rwagezeho mu ngeri zitandukanye z’ubuzima.
Ubu butumwa Perezida Kagame yabugarutseho mu kiganiro we na mugenzi we wa Namibia, Hage Gottfried Geingob bahaye itangazamakuru kuri uyu wa 20 Kanama 2019.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu byigeze kugira ibibazo byinshi kubera Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu minsi 100.
Ati “Icyago cyagwiriye igihugu cyacu mu myaka 25 ishize, ni inkuru izwi hose ku Isi. Ikibabaje ni uko tuzwi cyane kuri cyo kurusha ibintu byiza byakurikiyeho.’’
Yakomeje avuga ko “Nahamya neza ko abaturage bo mu gihugu cyanjye bakora cyane mu guteza imbere imibereho yabo. Bishimiye ibyo bafite haba mu buyobozi bwabo cyangwa uko bakorana nyuma y’imyaka 25.’’
Perezida Kagame yavuze ko hari ibibazo igihugu gihangana nabyo birimo n’uko ubukene bwagiye bugabanywa.
Ati “Iterambere ry’ubukungu bwacu ni ukuri, rigera ku baturage b’igihugu cyacu kandi ni bo rishingiyeho. Ni bo bakorana ingoga mu kazi ka buri munsi.’’
Yatanze urugero aho ubuhinzi bwazamutse ndetse ubu Abanyarwanda bakaba bashobora kwihaza mu biribwa kurusha imyaka yo hambere. Iterambere ry’ubuhinzi ryatangiye kuzamuka mu myaka 12 ishize.
Perezida Kagame yavuze ko “Si iterambere ryo mu mibare, ni iterambere rigera mu mifuka y’abahinzi, uko bashobora kwihaza n’ibyo batunganya.’’
Yakomeje ati “Ntidutera imbere ngo tubishimirwe, dutera imbere ku bwacu. Aho kugira ngo ibihuha bikugereho, niba uri ahantu, niba ubona ukanumva abo bantu ushobora guhita usubiza ibyo bibazo bazamuye.’’
Umukuru w’Igihugu yavuze ko imibare y’ibyo u Rwanda rwagezeho idashobora guhimbwa kuko bibaye inzego zikora igenzura kuri iyo mibare ni zo zaba zifite ikibazo.
Mu minsi ishize, ikinyamakuru Financial Times cyavuze ko imibare y’ubukene mu Rwanda, ari ibinyoma bihimbwa hagamijwe kugaragaraza ko ibintu bigenda, kandi atariko biri. Aya ni amakuru gikesha David Himbara umwe mubambari ba RNC ya Kayumba Nyamwasa ukunze kwandika inkuru z’ubukungu aharabika u Rwanda ku nkunga aterwa n’umunyamali Rujugiro Tribert.
Isesengura ryacyo ku mibare 14 000 n’ibiganiro yagiranye n’impuguke zirimo na Himbara ngo byerekana ko izamuka ry’ibiciro ku miryango mu Rwanda rigaragaza ko ubukene bwiyongereye hagati ya 2010 na 2014
Ubusesenguzi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku byavuye mu isuzuma rya Kane ku mibereho y’Abanyarwanda (EICV4) n’irya gatatu (EICV3), ryagaragaje ko kuva mu 2011 kugeza mu 2014, ubukene bwagabanutse ku kigero cya 6.9 %.
Ni imibare ariko Financial Times ihakana, ivuga ko kugira ngo bishoboke ari uko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro cyaba ari 4.7 ku ijana cyangwa munsi yaho hagati ya Mutarama 2011 na Mutarama 2014, nyamara ngo impuguke enye bavuganye zigaragara ko byari hejuru yaho.
Mu bo yifashishije harimo Diane Rwigara, David Himbara wahunze igihugu, Umubiligi Fillip Reyntjens ukunze kutavuga neza u Rwanda n’abandi.
Perezida Kagame yavuze ko buri wese ushaka kuyobora igihugu iyo yeretswe ukuri ahita yirukira kuri internet mu gihe hari amakuru agomba gushungurwa.
Ati “Turamutse duhimbye imibare nitwe twaba twibeshya. Abatwandikaho inkuru sibo dushaka gushimisha. Turashaka kwihaza ubwacu.’’
Perezida Kagame yavuze ko Afurika idakwiye gukomeza kugengwa n’imbaraga zo hanze mu mikorere yayo ahubwo ikita ku bibereye abaturage bayo.