• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

  • Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha   |   06 Nov 2025

  • APR FC yitegura gukina na Rayon Sports yakiriye mu myitozo Djibril Outarra wari umaze iminsi yaravunitse   |   05 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?

Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?

Editorial 22 Oct 2018 ITOHOZA

Mu gihe Leta y’u Burundi yari imaze iminsi itangariza abaturage bayo ko umutekano mu gihugu imbere umeze neza ku kigero cya 100%, ikigaragarira buri wese waba uzi gusesengura, ni uko iyi Leta ifite ubwoba bw’ibitero bishobora kuyigabwaho hagendewe ku mbwirwaruhame z’abayobozi barimo na Perezida.

Hashize iminsi 13 Perezida Nkurunziza atangarije mu Ntara ya Cibitoke ko hari abanzi b’u Burundi batifuza ko butera imbere, asaba inzego zose z’umutekano gukaza umutekano cyane cyane ku mipaka.

Perezida Nkurunziza yazisabaga kwibanda ku mbibi zigabanya u Rwanda n’u Burundi, ndetse na Congo, ibyo byarakozwe, kuko muri iki cyumweru byatangaje ko ku mugezi wa Ruhwa, ku musozi wa Ruhwa muri Komini Rugombo, ndetse no mu tundi duce twa Ruce na Camakombe muri Komini Mugina, harunze abasirikare, polisi n’Imbonerakure.

Aha kandi Perezida Nkurunziza yagarukaga ku bitero bimaze iminsi bigabwa mu gihugu, akanavuga ko n’ubutunzi bw’igihugu burimo ikawa n’amabuye y’agaciro bisahurwa bikajyanwa muri ibi bihugu by’ibituranyi (Congo & Rwanda).

Gusa ibi byose umukuru w’igihugu atangaza, bigaragaza ko umutekano w’igihugu utifashe neza, ariko na none izindi mbwirwaruhame z’abandi bayobozi zikaba zakanguriraga impunzi z’Abarundi zikiri mu mahanga gutaha, ko umutekano ari wose, ku kigero cya 100%.

Umudepite aracura umugambi wo kwica Nkurunziza

Mu nkuru yanyuze kuri televiziyo y’igihugu, ivuga ko inzego z’umutekano zirashinja umwe mu bagize inteko ishinga amategeko gutegura umugambi wo kwivugana perezida Pierre Nkurunziza n’abandi bayobozi bakuru.

Abayobozi bakaba batangaje ko hatawe muri yombi agatsiko k’abakomando bakekwaho gushaka kwica perezida, abamwungirije babiri n’umukuru w’inteko ishinga amategeko nk’uko itangazo ryanyuze kuri televiziyo kuwa kane ushize rivuga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano, Pierre Nkurikiye, ashinja Depite Pierre Celestin Ndikumana wo mu ihuriro Amizero y’Abarundi kuba inyuma y’uyu mugambi.

Ukirikije aya makuru avugwa mu gihugu, ndetse ukagaruka inyuma ukareba ku mvururu zimaze iminsi mu gihugu kuva mu 2015, ni kimwe mu kimenyetso kigaragaza ko umutekano bamwe mu bayobozi bavuga wa 100% udahari ahubwo ko hari ikintu cy’urwicyekwe rwa hato na hato.

Mu myaka itatu, Perezida asohotse igihugu rimwe

Ku wa 13 Gicurasi 2015, nibwo Gen Niyombare n’abandi basirikare n’abapolisi bari bamushyigikiye bagerageje guhirika ubutegetsi bw’i Burundi, ubwo Perezida Nkurunziza yari mu nama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’i Bururasirazuba, yaberage muri Tanzania

Iyi kudeta yarapfubye, Perezida Nkurunziza agaruka mu gihugu, hategurwa amatora anongera kuyatsinda kuri manda ya gatatu, ari nayo yari yakuruye imvururu zatumye bamwe bicwa, ababarirwa mu bihumbi amajana barahunga, abatagira ingano barafungwa,…

Muri Nyakanga 2017, nibwo Nkurunziza yasohotse mu gihugu ajya muri Tanzania

Kuva kuri iyo tariki ya 13 Gicurasi, hashize imyaka itatu n’amezi atanu n’icyumweri kimwe, Perezida Nkurunziza asohotse igihugu inshuro imwe gusa mu gihe abandi bakuru b’ibihugu badasiba mu nama zifitiye abaturage n’igihugu muri rusange akamaro.

Uko imyaka yagiye ishira kuva u Burundi bwabona ubwigenge, ubuyobozi bw’iki gihugu bwagiye burangwa na za Kudeta (Coup d’Etat) z’urudaca, kuva Nkurunziza yaterwa ubwoba na Niyombare bigaragaza ko n’iyi saha atari yizera umutekano cyangwa ngo yizere inzego ayoboye, ari nacyo benshi bakeka ko kimutera kutarenga imbibi z’igihugu ngo atazagaruka agasanga intebe ye yicayeho undi.

Gen.Niyombare aho ari ntarera amaboko

Kuva umugambi wa Gen Niyombare Godefroid wapfuba, uyu mujenerali yahise ahunga, hashira igihe kirekire ataragira icyo atangaza, cyangwa ngo aho aherereye hamenyekane.

Umwaka ushize ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Jeuneafrique, nibwo yatangaje ko akiriho kandi ko atigeze ahagarika umugambi wo kuvanaho Leta ya Nkurunziza, bashinja kwica nkana ibikubiye mu Itegeko Nshinga.

Uretse ibyatangajwe na Gen Niyombare, n’abandi banyapolitiki bakomeje guteguza intambara kuri Leta ya Nkurunziza, aho bamutangarije ko aho bari ‘Batarimo kurera amaboko’ ibi rero bikaba byatera Leta y’u Burundi guhora yikanga igikomye cyose, aka ya mvuga ya Kinyarwanda igira iti ‘Bafite ubwoba bwo Kwikanga igiti n’isazi’.

Gén. Habarugira, ni umwe mu basirikare bahunganye na Gen Niyombare

Mu guhunga kwa Niyombare wayoboye ubutasi bw’u Burundi, yajyanye n’abasirikare benshi banafite intwaro, ikindi kandi ari kumwe n’abandi basirikare bakomeye ndetse n’abanyapolitiki b’inzobere muri politiki bazi ubuzima bw’igihugu, banahoze ari abatoni muri CNDD FDD no kuri Perezida Nkurunziza.

Ibitero bya hato na hato

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira iryo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018, abasirikare bane b’u Burundi barishwe abandi batandatu barakomereka nyuma yo kugabwaho igitero n’abantu bitwaje ibirwanisho muri Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke.

Amakuru ahari akaba avuga ko igitero cyagabwe ahagana saa saba z’ijoro n’abagabo bitwaje ibirwanisho ku birindiro by’ingabo z’u Burundi hafi y’ivuriro riri muri ako gace.

Nubwo abagabye iki gitero batari bamenyekana, haracyekwa ko cyagabwe n’abantu baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banyuze mu ruzi rwa Rusizi.

Mu kwezi kwa Gatanu hari igitero cyabaye ku mutumba wa Ruhagarika wo muri ino komine ya Buganda, abantu bagera kuri 26 bahasiga ubuzima. Inzego z’umutekano zikaba zarerekanye mu mpera z’ukwezi kwa Cyenda uwiyemerera ko yari ayoboye abakoze ubwo bwicanyi.

Uretse ibi kandi hari ubundi bwicanyi bukorwa mu gihugu, rimwe na rimwe bugahitana abayobozi b’Imbonerakure, abayoboke ba CNDD FDD,…. Bikaza bisanga ibindi bitero bya gerenade bigabwa hirya no hino mu gihugu, ibi bikaba byatera ubwoba Leta y’u Burundi, ko isaha ku isaha hari igishobora gukorwa cya simusiga.

Kuba na Perezida ubwe atinyuka akabwira abaturage kuba maso, nk’umugaba w’Ikirenga w’Ingabo akaba azisaba kurushaho gukaza umutekano ku kigero yise ‘Bwikube inshuro indwi’ kurusha uko byari bisanzwe, bigaragaza ko hari icyo bikanga, ndetse kinabateye impungenge cyane.

2018-10-22
Editorial

IZINDI NKURU

Andrew Muganwa yitabye Imana

Andrew Muganwa yitabye Imana

Editorial 22 Dec 2016
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Editorial 03 Jul 2019
Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC

Frank Ruhinda yemeje iyegura rya Lea Karegeya wari ukuriye akanama k’inararibonye muri RNC

Editorial 13 Jan 2020
Rutangungira Rene washimuswe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda byamuviriyemo ubumuga bw’amaboko

Rutangungira Rene washimuswe n’urwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda byamuviriyemo ubumuga bw’amaboko

Editorial 07 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina
Amakuru

Imyumvire ipfuye : Lantos Foundation yibwira ko umubano hagati y’ u Rwanda, Ubwongereza na Amerika ushingiye ku ifungwa cyangwa ifungurwa rya Paul Rusesabagina

Editorial 13 Sep 2021
Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.
Amakuru

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Editorial 07 Aug 2024
Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !
INKURU NYAMUKURU

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Editorial 18 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru